15 bashyikirijwe miliyoni imwe buri wese yatsindiye muri Yora Cash

Abanyamahirwe 15 batsindiye ibihembo by’amafaranga miliyoni imwe kuri buri wese, babishyikirijwe ubwo gahunda ya Yora Cash na MTN yageraga ku musozo, kuri uyu wa kane tariki 27/06/2103.

MTN yashyizeho iyi gahunda mu rwego rwo gufasha bamwe mu Banyarwanda b’abanyamahirwe kubasha kwiteza imbere bijyanye na politiki ya Leta ibiteganya, nk’uko byatangajwe na Alain Numa ushinzwe kumenyakanisha ibikorwa bishya bya MTN.

Yagize ati: “Intego yacu tuba tugira ngo tubafashe kugira ngo bazamuke amafaranga babona agire icyo abamarira, uretse kuguma ku murongo wa MTN ariko ayo mafaranga kugira ngo agire icyo abamarira.

Niyo mpamvu tudatanga ibihumbi 10, 20 kuko ayo ngayo umuntu ayabonye ntacyo yayapangira ariko buri muntu wese amaze kumenya ko MTN ishyiraho uburyo nk’uko aricara agapanga umushinga kuko ntago aba azi ko amahirwe azamugeraho.”

Umwe mu banyamahirwe ashyikirizwa igihembo yatomboye.
Umwe mu banyamahirwe ashyikirizwa igihembo yatomboye.

Jean de Dieu Hategekimana, usanzwe ucuruza butike, yatangaje ko amafaranga yatsindiye azamufasha kuzamura ubucuruzi bwe. Yavuze ko ajya gushoramo amafaranga agera ku bihumbi 150 yakuye muri butike ye yashakaga ko hari icyo yageraho.

Ati: “Nari niyemeje kugira ngo mbe nayora iyo cash kugira ngo mbone amahirwe yo kuba natsinsira iriya miliyoni imwe. Nabamara impungenge ko n’ubwo tutarayafata ariko tugiye kuyafata. Nzayavanga mu bucuruzi nakoraga bukaguka.”

Gahunda ya Yora Cash na MTN ije ikurikira izindi zayibanjirije nka SHARAMA I na SHARAMA II. MTN igatangaza ko hari indi gahunda itegurira abakiriya bayo mu mezi abiri ari imbere.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka