13% by’abashaka akazi muri Leta barinubira ruswa
Komisiyo y’Abakozi ba Leta yatangaje kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2015, ko 13% by’abashaka akazi muri Leta binubira ruswa iba mu itangwa ryako.
Inyigo yo mu mwaka wa 2014/2015 y’iyi komisiyo, igaragaza ko mu bashaka akazi, abagers kuri 236 babajijwe niba kukabona byoroshye, 13% bagasubiza ko harimo ruswa; ariko abamaze kujya mu mirimo bo ngo batangira kwifata, kuko muri 444 babajijwe, 2% ari bo bonyine bemeza ko hari ruswa mu itangwa ry’akazi.

Ruswa ishingiye ku gitsina ngo iri ku kigero cya 40%, ishingiye ku mafaranga ikaba kuri 39%, naho ishingiye ku cyenewabo n’ikimenyane ikaza ku mwanya wa gatatu ku kigero cya 19%, nk’uko Komisiyo y’abakozi ba Leta ikomeza ibigaragaraza.
Mu mpamvu zitera ruswa ngo harimo ubushomeri, inda nini, umushahara muto, gushaka gukira vuba, ubukene, ipiganwa rihambaye ku isoko ry’umurimo, ubujiji, kubura ubunyamwuga, gushaka kwikubira ndetse no kutiyubaha.
Perezida wa Komisiyo y’Abakozi ba Leta, Francois Habiyakare, agira ati “Turibaza n’impamvu umuntu wize ibijyanye n’ubumenyi bw’isi atsindira akazi ko gukora ibijyanye n’ubukungu, bikatuyobera; iryo ikosa n’umwana w’igitambabuga atakora”.
Mu ngamba zigiye gufatwa zizatangazwa na Ministeri ishinzwe Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), harimo kuzashyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga abantu bajya basabamo akazi, hatabayeho guhura kw’abagatanga n’abagashaka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Abakozi ba Leta, Angelina Muganza, yakiriye n’igitekerezo yahawe n’abanyamakuru, cy’uko abakora ibizamini by’akazi bajya birinda kwandika amazina yabo ahubwo bagashyiraho imibare, nk’uko bigenda ku banyeshuri bakora ibizamini bya Leta.
Ati ”Ntabwo nzi igihe Ministeri izahindura amabwiriza agenga imitangire y’akazi, ariko iki gitekerezo ni ingenzi cyane ku ku buryo kitazaburamo”.
Habiyakare na we yemeza ko ubwo buryo bwakemura ikibazo cya ruswa mu itangwa ry’akazi.
Ati “Ubu buryo buzatuma ntaho umuntu ahurira n’undi ngo amuhe ruswa y’amafaranga cyangwa ishingiye ku gitsina n’icyenewabo”.
Gutanga akazi bishingiye ku buhanga umuntu afite kandi ngo bizagabanya ikibazo cyo kwirukanwa mu kazi kubera ubushobozi buke, nk’uko Komisiyo y’Abakozi ba Leta igaragaza ko na cyo kiri ku rugero rukabije.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwabereka muri Croix Rouge Rwanda, nagahomamunwa.
Ikibazo cy’akazi mu Rwanda ntabwo cyoroshye na gato. RALGA ni agakingirizo k’abatanga akazi, kuko nta kintu imaze. Ubundi se interview imaze iki ko yashyiriweho kwikiza abo badashaka. Ujya muri interview waba upacapaca mu cyongereza ukaba uratsinzwe ngo ubwo ntiwavuye jwa sebo, wagirango igihugu cyacu nibi bagituye gusa. Bajye batanga exam écrit ibindi byose ni ugushaka kugaha abo bashaka nta kindi sinon bajye bayitangira rimwe na écrit ubundi babikosorere rimwe umuntu atahe azi niba yatsinze CG yatsinzwe naho ubundi nta mpamvu yo kujya gukora ikizamini kuko udafite agafranga, benewabo cg se inshuti imufasha ntabe n’igitsina gitandukanye n’umushaka nta kazi azabona. Kdi ni ahantu hose, ujya muri bank ngo urashaka inguzanyo wemerewe nabwo bakaguca ruswa yaba ari amafr CG se bakagusaba ko muryamana!!!!! Ahhhhhhhhh nzaba ndora Rwanda aho werekeza abagutuye.
ntaho bitaba na mifotra barabizi murebe mucyari ISAE udafite umuvandimwe akoresha ikizamini agasimburwa nuwo bamutegetse guha amanota NGO aratsinze mureke balye n isi nanubu yize account ariko numuelectricien wa CAVM
UYU AVUZUKURI KBSA. DORE URUGERO RUFATIKA, NYARUGURU DIR WA PLANNING AMAZE IMYAKA ITANU (MANDAT YOSE) YITWAKONGO AKORA UMWANYA BYAGATEGANYO (ACTING), KUBURYO NO MURI REFORM IZINA RYE MURI COMMISSION NA MIFOTRA RYATANZWE BAVUGAKO ARI AGRONOME!!!!! MUNYUMVIRE NAMWE. AHO HOSE BATANZE ACTING NTAKUNDI BYARARANGIYE ABONI ABATONI BAZAFASHA MANDAT KWIYAMAMAZA CG KUYISURA YARUNDUYE NDABABWIZA UKURI RWOSE BABA BATANZE AMATURO. NIHENSHI ABATONI BATSINDWA NICYO KWANDIKA BAKABURUKO BABITEKINIKA BAGATEGEKA LARGA KUBATSINDISHA MURI INTERVIEW NGO IMYANYA ISUBIRE KWISOKO. NYAMAGABE IYO MUVUGA RESULTAT ZARAHAGEZE BAKAJYA BAHINDURANYA AMAZINA, DIR SOC BYAMBAYEHO MBIMENYA NYUMA AHO NARI UWA 3 BANJYANA INYUMA BAWUHA UKORA MURAKO KARERE KUGIRANGO MU INTERVIEW BAZAHITE BAMUHEREZA AMANOTA AWUKABE. IKIGIHUGU NGO KIGENDERA KU MATEGEKO? WAPI KERETSE MZEE WACU AHIBEREYE HOSE NIBWO BYATUNGANA UBUNDI BARAMUVANGIRWA KWELI KWELI TWARUMIWE BASHAKA KUTWANGISHA IGIHUGU CYACU.
Biterwa n’abo babajije ariko jyewe mbona Ikenewabo, Ikimenyane na "Traffic d’influence" niba aribyo kimenyane mu kinyarwanda simbizi!aribyo biri kuri 40% naho Ruswa ishingiye ku gitsina ikaba 19%. Ubundi ikibazo cy’abarangije za Sciences muri Kaminuza haba i Butare cg KIST bamaze Imyaka irenga itanu barabuze akazi, Kubera n’ibigo by’ubushashatsi bagombye Gukoramo Internship ntayo babaha.
Kuri iki kibazo cya RALGA nacyo Komisiyo yavuze ko izahamagaza abayobozi bayo(RALGA), igatanga ibisobanuro kubyo iregwa, byaba na ngombwa hakazaba ubucukumbuzi n’iperereza kuri yo
Iyo Komisiyo seyo ki? Aho twayigaragarije uko Nyobozi ziri kuvangira larga zirya za ruswa zikazana nikene wabo mu itangwa ryakazi, Aho NYOBOZI henshi zagurishije akazi zikakagabira abatoni bazo cg abazitura zikabaha akazi kinyongera babyitango ni ACTING ngobabone avantages bakomeze babahereze, imyanya mishya nuyubudiregiteri uturere twayishyize kwisoko nitungahe? Utwayishyizeho aho bayihaye uwatsinze nihangahe? Ingero zuturere zakomeje kugaragazwa kenshi bakoziki ntategeko rihari kuki umwanya ushyirwaho ugakorerwa muri acting imyaka igashira indi igataha?