11 bafunzwe, bamwe bazira guha abapolisi ruswa abandi gukoresha permis mpimbano

Polisi y’igihugu icumbikiye abagabo 11 barimo abafatiwe mu cyuho bashaka gutanga ruswa ku bapolisi bashinzwe umutekano wo ku muhanda, abandi bakaba barafashwe ngo bahererekanya impushya mpimbano zo gutwara ibinyabiziga.

Aba bagabo bafungiye ku ishami rya Polisi rya Mageragere mu mujyi wa Kigali harimo icyenda bafatiwe mu cyuho cyo gutanga ruswa ku bapolisi ku mihanda ku itariki 14/10/2014 bakaba biyemerera ko icyo cyaha bagikoze ngo kubera gushukwa n’abo bahaye iyo ruswa ndetse no kutoroherezwa kubona ibyangombwa basabwa; gusa hari umwe ngo watorotse.

Abantu 11 bakurikiranyweho ruswa n'ikoreshwa ry'impushya mpimbano.
Abantu 11 bakurikiranyweho ruswa n’ikoreshwa ry’impushya mpimbano.

“Umupolisi yaraje aravuga ngo reba uko ubigenza kugira ngo wigendere, nanjye numva ko ngomba kumuha amafaranga, ubwo bagenzi be bahise baza bamfata nkiyamuha”, nk’uko umwe mu bafunzwe witwa Murumba Francois wafashwe aha umupolisi amafaranga ibihumbi bibiri kubera kutagira icyemezo cy’uko imodoka ye yagenzuwe ibya tekiniki.

Uwitwa Seti nawe yagize ati: “Barambwiye ngo nibwirize, bavuga ko ngomba gutanga inyoroshyo; ubwo naribwirije muha amafaranga ibihumbi bitanu kugirango ngende, nanjye kuko nari maze kugira za ‘contreventions’ nyinshi (impamuro z’ihazabu y’ibihano), namuhaye ibihumbi bitanu na lifuti, tugeze imbere bagenzi be baramfata”.

Hari abavuga impamvu z’uko batanga ruswa ngo bitewe no kutabona mu buryo bworoshye, ibyangombwa birimo uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga (Permis de conduire), urwo gutwara ibintu n’abantu, icyangombwa cya controle techinique n’ibindi.

Impushya mpimbano zafashwe na Polisi.
Impushya mpimbano zafashwe na Polisi.

“Ibyo kuvuga ngo abapolisi baradushuka ni amatakirangoyi no kubeshya kuko babonye itangangazamakuru bagashaka kwigira abere n’ubwo ibyo bizemezwa n’inkiko; ibyangombwa basabwa bagakwiye kubibonera ubuntu badatekereje gutanga ruswa iyo ari yo yose; nta kigoye kirimo mu kubibona ahubwo biraterwa n’ubushake n’imyumvire mike”, nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa Polisi, ACP Damas Gatare.

Abaregwa ngo bagiye batanga amafaranga ari hagati y’igihumbi n’ibihumbi bitanu y’u Rwanda. Abajijwe impamvu uwatanze menshi kurushaho adafatwa cyangwa ngo n’abayakiriye nabo bafatwe, Umuvugizi wa Polisi yavuze ko ruswa iyo ari yo yose ihanirwa uyitanze n’uyakiriye, kandi ko Polisi ngo yerekanye inshuro nyinshi abayikorera bafatiwe mu cyuho cya ruswa.

Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda giteganya igifungo kuva ku myaka itatu kugeza kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100 ishobora kwikuba kugera ku nshuro 10, cyangwa kimwe muri ibyo bihano; ku muntu wese uhamwe na ruswa iyo ari yo yose.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Damas Gatare. Abafashwe bari inyuma ye.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Damas Gatare. Abafashwe bari inyuma ye.

Polisi y’igihugu kandi yerekanye abagabo batatu barimo umwe ngo ukora impushya zo gutwara ibinyabiziga, n’abandi babiri bari bashinzwe kumushakira abakiriya bazo.

Chief Inspector of Police, Emmanuel Kabanda akaba ari umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda, yavuze ko bakirimo guperereza neza aho uwo muntu ukora impushya mpimbano azikorera, uburyo azikora n’aho ibyo akoresha abikura.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 3 )

ariko abanyarwanda ntago bamaze kubona ko polisi yacu ikinuye kandi ntahantu wayicikira kiba gusa ari ikibazo cy’igihe

celestin yanditse ku itariki ya: 16-10-2014  →  Musubize

Munyemerere mbabaze nimubishora muzansubize. kuki muri iyi minsi TV n’ibinyamakuru byandika musigaye mutugezaho amakuru mugahisha amasura y abantu bakozweho amakuru?? ntekereza ko niba muba mwahisemo gutangaza inkuru muba mwayitangaje mwayikoreye ubusesenguzi bwimbitse kandi muzirikana abo muri bo(iyi si radio ngo twumve audio!) ikindi kiba gitangaje ni uko muba mwanagaragaje amazina y abantu ndetse nuburyo bambaye.
icyifuzo ni uko mwajya mukora akazi kanyu mukurikije uko gateye ntawe mwikanga kuko ntekereza ko mubifitiye uruhushya n uburenganzira. murakoze.

Rwamucyo yanditse ku itariki ya: 15-10-2014  →  Musubize

ariko rwose mwari bwumve iyo wikorere ka permis kawe ukagatsindira ibyishimo uba ufite ukamva uri very proud ya permis wabonye ntakizi rwose cya ruswabburetse no kumunga igihugu nawe irakwangiza haba mumutwe ndetse no mumutungo kuko ntakintu nakimwe uba wumva wavunikira uba wumva burigihe uzagura

justin yanditse ku itariki ya: 15-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka