USA: Nyuma y’imyaka isaga 60 yitoza, umukambwe w’imyaka 90 yashyize ajya mu isanzure
Umunyamerika w’umwirabura witwa Ed Dwight wari umaze imyaka 63 ategereje kwemererwa kujya mu isanzure, ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi inzozi ze zabaye impamo abasha kurigeramo ari mu cyogajuru kitwa Blue Origin.
![Ed Dwight yari asanzwe ari umupilote mu ngabo za USA Ed Dwight yari asanzwe ari umupilote mu ngabo za USA](IMG/png/ed_dwight_yari_asanzwe_ari_umupilote_mu_ngabo_za_usa.png)
Mu 1961, Ed Dwight yatanzweho umukandida na John F Kennedy wari Perezida wa USA icyo gihe, nk’umwirabura wa mbere wagombaga gutoranywa mu bari kujya mu isanzure muri America.
Icyo gihe ariko, ikigo cya USA gishinzwe ibyogajuru (NASA), cyanze kumuha ayo mahirwe, kugeza ejo bundi ku Cyumweru, bityo ku myaka 90 Ed Dwight aba umuntu ukuze kurusha abandi ugeze mu isanzure.
BBC yatangaje iyi nkuru iravuga ko bazamutse mu cyogajuru cya Blue Origin ari abantu batandatu babasha kugera mu marembo y’isanzure, ubundi icyogajuru gitandukana n’igice kigenewe kwicaramo abantu maze kibagarura ku isi kifashishije umutaka.
![Ed Dwight yakabije inzozi zo kujya mu isanzure nyuma y'imyaka 63 Ed Dwight yakabije inzozi zo kujya mu isanzure nyuma y'imyaka 63](IMG/png/ed_dwight_yakabije_inzozi_zo_kujya_mu_isanzure_nyuma_y_imyaka_63.png)
Akimara kugaruka ku isi, Ed Dwight yabwiye abari baje kureba icyo gikorwa cy’imbonekarimwe, ko hari aho yageze akumva atagishishikariye kujya mu isanzure, ariko ngo nyuma yo kuvayo, yaje gusanga ari ibintu yari akeneye cyane, ndetse anabyifuriza buri wese.
![Ed Dwight yinjira mu cyogajuru Blue Origin Ed Dwight yinjira mu cyogajuru Blue Origin](IMG/png/ed_dwight_yinjira_mu_cyogajuru_blue_origin.png)
![Ed Dwight mu 1961, ubwo yemererwaga kujya mu bazahabwa amahirwe yo kujya mu isanzure Ed Dwight mu 1961, ubwo yemererwaga kujya mu bazahabwa amahirwe yo kujya mu isanzure](IMG/png/ed_dwight_mu_1961_ubwo_yemererwaga_kujya_mu_bazahabwa_amahirwe_yo_kujya_mu_isanzure.png)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|