Uwahoze ayobora Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yaje mu banyeshuri b’indashyikirwa za ILPD

Depite Rose Mukantabana wayoboye Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite muri manda yashize, yabaye umwe mu banyeshuri b’indashyikirwa basoje amasomo mu Ishuri Rikuru ryo guteza imbere Amategeko (ILPD) riri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Depite Rose Mukantabana ashimirwa ko yabaye umunyeshuri w'Indashyikirwa.
Depite Rose Mukantabana ashimirwa ko yabaye umunyeshuri w’Indashyikirwa.

Mu muhango wo gutanga impamyabushobozi wabereye i Nyanza kuri uyu wa Kane, tariki 19 Gicurasi 2016, Depite Mukantabana yaje mu banyeshuri batatu ba mbere bahize abandi mu masomo bigaga muri iri shuri ryigisha ibijyanye no gushyira mu bikorwa amategeko no kuyateza imbere (Institute of Legal Practice and Development).

Abasoje aya masomo bose ni 436, bakaba baturuka mu nzego zitandukanye zifite aho zihurira n’amategeko.

Mu bandi barangije muri iri shuri bari mu nzego nkuru z’igihugu, harimo Depite Edda Mukabagwiza wigeze kuba Minisitiri w’Ubutabera ndetse n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda barimo Komiseri Ushinzwe Ibikorwa bya Polisi (Commissioner for Operations and Public Order), CP Cyprien Gatete n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzacyacya muri Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege.

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubugenzacyaha rya Polisi y'u Rwanda (CID), ACP Theos Badege (imbere/iburyo) na we yasoje. Inyuma ye haragaragara Depite Edda Mukabagwiza wigeze kuba Minisitiri w'Ubutabera.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzacyaha rya Polisi y’u Rwanda (CID), ACP Theos Badege (imbere/iburyo) na we yasoje. Inyuma ye haragaragara Depite Edda Mukabagwiza wigeze kuba Minisitiri w’Ubutabera.

Mu bahawe impamyabushobozi kuri iyi nshuro ya gatanu muri ILPD, harimo abanyamategeko b’abanyamahanga baturutse mu bihugu bya Uganda, Kenya, Cameroun na Zambia.

Amasomo yigwa mu mashami anyuranye ya ILPD amara igihe cy’amezi 9 abariwemo amezi atatu y’imenyerezamwuga (Stage).

Muri iri shuri rya ILPD higwamo n’Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga basanzwe ari abanyamategeko ariko bashaka gukarishya ubunyamwuga mu buryo bw’ingiro.

Depite Mukantabana yahembwe mudasobwa igendanwa.

Akanyamuneza ku basoje amasomo muri ILPD i Nyanza.
Akanyamuneza ku basoje amasomo muri ILPD i Nyanza.
Mu basoze amasomo, harimo n'abunganizi mu by'amategeko (Abavoka).
Mu basoze amasomo, harimo n’abunganizi mu by’amategeko (Abavoka).
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Jya utandukanya amahugurwa n’ishuri risanzwe.none se yahawe iyihe mpamyabushozi?cyangwa ni certificate?

vugukuri yanditse ku itariki ya: 21-05-2016  →  Musubize

Aya ni amahugurwa ! ahabwa abantu nubundi bakora ibijyanye n’amategeko kuko nubundi baba bafite za licence mu mategeko.

PEREZ yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

That’s interesting!!Aba bavuzwe cyane (Mukantabana, Badege, Mukabagwiza...) ko numva bose mu mirimo bakoze cyangwa bagikora hari aho bahurira n’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko kuki ari ubu bahawe ayo masomo? Or ni amahugurwa?

citoyen yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka