Uwahoze ayobora Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yaje mu banyeshuri b’indashyikirwa za ILPD
Depite Rose Mukantabana wayoboye Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite muri manda yashize, yabaye umwe mu banyeshuri b’indashyikirwa basoje amasomo mu Ishuri Rikuru ryo guteza imbere Amategeko (ILPD) riri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu muhango wo gutanga impamyabushobozi wabereye i Nyanza kuri uyu wa Kane, tariki 19 Gicurasi 2016, Depite Mukantabana yaje mu banyeshuri batatu ba mbere bahize abandi mu masomo bigaga muri iri shuri ryigisha ibijyanye no gushyira mu bikorwa amategeko no kuyateza imbere (Institute of Legal Practice and Development).
Abasoje aya masomo bose ni 436, bakaba baturuka mu nzego zitandukanye zifite aho zihurira n’amategeko.
Mu bandi barangije muri iri shuri bari mu nzego nkuru z’igihugu, harimo Depite Edda Mukabagwiza wigeze kuba Minisitiri w’Ubutabera ndetse n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda barimo Komiseri Ushinzwe Ibikorwa bya Polisi (Commissioner for Operations and Public Order), CP Cyprien Gatete n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzacyacya muri Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege.

Mu bahawe impamyabushobozi kuri iyi nshuro ya gatanu muri ILPD, harimo abanyamategeko b’abanyamahanga baturutse mu bihugu bya Uganda, Kenya, Cameroun na Zambia.
Amasomo yigwa mu mashami anyuranye ya ILPD amara igihe cy’amezi 9 abariwemo amezi atatu y’imenyerezamwuga (Stage).
Muri iri shuri rya ILPD higwamo n’Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga basanzwe ari abanyamategeko ariko bashaka gukarishya ubunyamwuga mu buryo bw’ingiro.
Depite Mukantabana yahembwe mudasobwa igendanwa.




Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Jya utandukanya amahugurwa n’ishuri risanzwe.none se yahawe iyihe mpamyabushozi?cyangwa ni certificate?
Aya ni amahugurwa ! ahabwa abantu nubundi bakora ibijyanye n’amategeko kuko nubundi baba bafite za licence mu mategeko.
That’s interesting!!Aba bavuzwe cyane (Mukantabana, Badege, Mukabagwiza...) ko numva bose mu mirimo bakoze cyangwa bagikora hari aho bahurira n’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko kuki ari ubu bahawe ayo masomo? Or ni amahugurwa?