Urukundo rw’Igihugu rukwiye kutubamo nk’uko amaraso atembera mu mubiri - Urubyiruko rwa Muhima

Urubyiruko mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, ruri mu bitabiriye ibikorwa bitandukanye byaranze kwizihiza umunsi w’Intwari, aho bagaragaje ko bazitangira Igihugu iteka ryose, urukundo rwacyo rukababamo nk’uko amaraso atembera mu mubiri.

Urubyiruko rwa Muhima ruhamya ko rwakwitangira Igihugu
Urubyiruko rwa Muhima ruhamya ko rwakwitangira Igihugu

Uru rubyiruko rwatangarije Kigali Today ko rugerageza kugera ikirenge mu cy’Intwari z’Igihugu, aho rwubaka ibikorwa remezo biteza imbere abaturage, ndetse bakaba biteguye no kwitangira Igihugu nubwo bidakorwa mu buryo bw’amasasu, ariko ko bafashe iya mbere mu guhangana n’urubyiruko rupfobya ibyo igihugu kimaze kugeraho.

Niyonsenga Jackson, uhagarariye imiyoborere myiza n’amategeko mu nama y’Igihugu y’Urubyiruko mu murenge wa Muhima, yavuze ko ntacyo atakora ngo yitangire Igihugu.

Ati “Habayeho urugamba rw’amasasu ariko kuri ubu ntirugihari, ahubwo hari urwo kurwanya abasebya Igihugu cyacu bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Tujyaho natwe tuvuguruza ibyo bavuga tukerekana ukuri. N’iyo kandi byaba ngombwa ko Igihgu cyacu giterwa, urubyiruko turiteguye kuko wima Igihugu amaraso imbwa zikayanywa”.

Niyonsenga Jackson
Niyonsenga Jackson

Arongera ati “Gukunda Igihugu ni cyo cya mbere urubyiruko rukwiye gukorwa, uko amaraso adutemberamo abe ari ko urukundo rw’Igihugu rutembera muri twe”.

Mu butumwa bwe, yakomeje ashishikariza urubyiruko guharanira kuba Intwari nk’uko Inkotanyi zabigenje zitangira abandi, aho avuga ko ibyo bigaragazwa n’ibikorwa byo guharanira inyungu rusange, umuturage wese ajya ku isonga.

Asaba urubyiruko ruri mu mahanga kutumva ko bafite ubwenegihugu bw’ahandi, ahubwo bakiyumvamo Ubunyarwanda, bagafatanya n’abandi gukunda Igihugu, kugikorera no kukirinda.

Numukobwa Fabiola na we ati “Imbaraga zanjye mu guharanira ubutwari ni uko mbyiyumvamo, ndetse nkashishikariza bagenzi banjye kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari, bibaye ngombwa nanjye namena amaraso ariko ngaharanira ubusugire bw’Igihugu, nsigasira ibyo izo Ntwari zatugejejeho”.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye

Ku wa Kane tariki 1 Gashyantare 2024, Abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, bunamiye Intwari z’Igihugu ku Gicumbi cy’Intwari i Remera.

Intwari zose z’ u Rwanda zizihizwa ku ya 1 Gashyantare buri mwaka. Uyu munsi utegurwa n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka