Kigali Today irabakurikiranira uko iki gikorwa kiri bugende mu mafoto hirya no hino mu gihugu aho abanyamakuru bacu bakorera.
Mu Karere ka Bugesera
Abaturage bamaze kugera ahabera umuganda.
Abaturage bamaze kugera ahabera umuganda.
Nk’uko bimenyerewe, ingabo nazo zaje guha umusada abaturage.
Minisitiri w’Intebe yanasuye abatuye mu mudugudu witiriwe Mandela, aha ari kuganiriza uwitwa Mukamusoni Josephine.
Uyu mukecuru banamukoreye akarima k’igikoni.
Aha bari gushyira umurama mu karima k’igikoni bamaze kumwubakira.
Mu Karere ka Kamonyi
Minisitiri Gatete yifatanyije n’Abanyakamonyi mu muganda ubera mu mudugudu wa Kiranzi, akagari ka Kidahwe, ahavukiye intwari Fred Gisa Rwigema.
Bari guharura umuhanda werekezayo.
Uwo muko uri ku itongo ry’aho ababyeyi ba Rwigema bari Batuye.
Mu Karere ka Gasabo
Abagize ishyirahamwe rya CAF ritegura CHAN bafatanyije na MINISPOC bakoreye umuganda mu murenge wa Kimironko, akagari ka Bibare, mu mudugudu w’Inyange.
Mu Karere ka Nyagatare
Mu mudugudu wa Ryabega, akagari ka Rutaraka, umurenge wa Nyagatare bagombaga kubumba amatafari yo kubukira Kabagwira Merciana.
Ariko ubwitabire bwari bukiri bucye ubwo umuganda watangiraga.
Hirya no hino muri uyu murenge wa Nyagatare hari abo wasangaga mu bikorwa by’ubucuruzi kandi amasaha y’umuganda yageze.
Mu Karere ka Ruhango
Abaturage.bafatanyije n’inzego z’umutekano bari guharura imihanda yo mu kagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango.
Mu Karere ka Rusizi
Abaturage b’umudugudu Wa Mbagira mu karere ka Rusizi, mu nama ya nyuma y’umuganda nyuma yo gukora umuganda batema ibyatsi byameze mu imihanda ibahuza.