Rutsiro: Urubyiruko rwa FPR rwatunganyije umuhanda rworoza n’inka abantu batatu

Urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi ruri mu mahugurwa mu karere ka Rutsiro rwifatanyije n’abaturage b’akagari ka Congo Nil mu murenge wa Gihango mu muganda rusange usoza ukwezi kwa gatanu 2014, bakora igikorwa cyo guhanga umuhanda mushya, boroza n’abantu batatu.

Uwo muhanda watunganyijwe ni kimwe mu bikorwa remezo bikenewe cyane muri icyo gice cyemejwe ko kigomba kuba umujyi w’akarere ka Rutsiro.

Depite Philibert Uwiringiyimana wifatanyije n’abanya-Rutsiro muri uwo muganda, yashimiye abawitabiriye kuko bakozemo igikorwa gikomeye cyo guhanga umuhanda uzorohereza abaturage mu ngendo, bityo iterambere rikabageraho mu buryo bwihuse.

Depite Uwiringiyimana Philibert yashimiye abitabiriye umuganda abasaba no gukomeza bene ibyo bikorwa kuko ari uburyo bwiza bwo kwikemurira ibibazo bitabaye ngombwa gutegereza ak'imuhana.
Depite Uwiringiyimana Philibert yashimiye abitabiriye umuganda abasaba no gukomeza bene ibyo bikorwa kuko ari uburyo bwiza bwo kwikemurira ibibazo bitabaye ngombwa gutegereza ak’imuhana.

Yavuze ko ari n’umuco mwiza Abanyarwanda bamaze kwimenyereza wo kwishakamo imbaraga zo gukemura ibibazo bafite, bitabaye ngombwa gutegereza ak’imuhana.

Depite Uwiringiyimana yasabye abaturage gukomeza kwitabira bene ibyo bikorwa by’imiganda kugira ngo uwo muhanda uzarangire vuba, dore ko hari na gahunda nziza ubuyobozi bufite yo kuhageza amashanyarazi. Ibyo ngo bizatuma n’abatuye hepfo mu manegeka bose bazamuka bature ahantu horoshye kuhageza ibikorwa by’iterambere.

Bahanze umuhanda mushya uzagira uruhare mu kwihutisha iterambere ry'umujyi w'akarere ka Rutsiro.
Bahanze umuhanda mushya uzagira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’umujyi w’akarere ka Rutsiro.

Uwo muganda wahuriranye na gahunda yo gusoza ukwezi k’urubyiruko kwatangiye tariki 02/05/2014. Nzasabimana Pascal uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rutsiro yavuze ko byabaye ngombwa ko basoza uko kwezi k’urubyiruko bishakamo ubushobozi nk’urubyiruko baremera abantu batatu batishoboye mu rwego rwo gukurikiza umuco mwiza wo korozanya batojwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Mukamuganga Christine utuye mu murenge wa Boneza akaba n’umwe mu borojwe avuga ko nta tungo yagiraga. Asanzwe arera abana be batatu na barumuna be babiri wenyine ku buryo ngo imibereho yabo itari myiza cyane.

Ati “kuba bampaye inka ngiye kwiteza imbere birenzeho, nahingaga sineze, ariko ubu ngiye kujya neza, niteze imbere nk’abandi.”

Urwo rubyiruko rwasoje ukwezi k'urubyiruko rworoza rworoza abantu batatu.
Urwo rubyiruko rwasoje ukwezi k’urubyiruko rworoza rworoza abantu batatu.

Umuyobozi w’akarere yashimiye urubyiruko kubera ibikorwa by’indashyikirwa igihugu kigenda kigeraho bigizwemo uruhare n’urubyiruko, abasaba kwirinda icyahungabanya umutekano cyose mu rwego rwo gukomeza kwiyubakira igihugu. Yabasabye no kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’itabi kuko byangiza ahazaza h’urubyiruko.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza. ariko inyito yo "kworozwa" yari ikwiye gusimbuzwa "kugabirwa", kubera ko baba bazigabiwe rwose.

edouard yanditse ku itariki ya: 2-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka