Rusizi: Abageze mu zabukuru bafite impungenge z’uko bazasaza badatoye Perezida Kagame

Abasheshe akanguhe bo mu karere ka Rusizi baravuga ko bafite ipmpungenge z’uko bazasaza batongeye kwitorera Perezida Kagame, kuko ari we muyobozi wenyine wagiye usezerna abaturage ibintu akabibagezaho.

Urugero aba baturage batanga ni uko nta muntu uhabwa inka atarayihakiwe ariko Perezida Kagame Paul yagabiye abaturage inka zitabarika, nyuma yo gukora ibyo bita ibitangaza byo guhagarika Jenoside amahanga yatereranye Abanyarwanda.

Abashesha akanguhe ngo bafite impungenge zuko bazasaza badatoye Perezida Kagame.
Abashesha akanguhe ngo bafite impungenge zuko bazasaza badatoye Perezida Kagame.

Bavuga ko ubu umutekano ukaba ari wose aho banagenda banamwita n’andi mazina amutaka nk’umuntu wazanye amahoro mu Rwanda.

Aba baturage bo mu murenge wa Bugarama bakomeza kuvuga ko umusaruro w’umuceri bakura mugishanga cya Bugarama bawukesha Perezida Paul Kagame , aba bashesha akanguhe ngo kera iyo barwaraga baremberaga munzu kubera kubura amafaranga ariko ubu iyo bafashwe n’irwara bahita birukira kubitaro bibegereye kubera ubwisungane bwa mituweri.

Umusaza masudi ngo arifuza ko Kageme yakomeza kuyobora kuko yahaye abayisiramu Ijambo.
Umusaza masudi ngo arifuza ko Kageme yakomeza kuyobora kuko yahaye abayisiramu Ijambo.

Ngarukiyani Masudi avuga ko mbere abayisiramu batagiraga ijambo kuko batinyaga no kwambara imyambaro yabo ibaranga. Akavuga ko agiye gusengera ikifuzo cye Perezida Kagame azakomeze kubayobora kugeza igihe azasazira.

Uwimana Jalia avuga ko atazatesha agaciro uwakabahesheje, akavuga mu mashyengo ko mu kumutora bazashyiraho amaboko n’amaguru, nubwo bafite impungenge z’uko Perezida ashobora atagikeneye kuyobora ariko akavuga ko bazasengera ko yabemerera.

Urubyiruko rurishimira ko Perezida Kagame yakuyeho umwijima agashyiraho urumuri.
Urubyiruko rurishimira ko Perezida Kagame yakuyeho umwijima agashyiraho urumuri.

Senateri Mushishizimana Apollinaire na Senateri Nyagahura Marguerite bashimiye ibitekerezo aba baturage bagera kubihumbi bine babagejejeho, babizeza ko ubumwa babahaye bazabugeza mu nteko inshinga amategeko.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka