Ruhango: Abanyapolitike n’abanyamadini basabwe kuba umusemburo w’amatora meza

Abagize imitwe ya politike n’abahagarariye amadini mu karere ka Ruhango barasabwa kugira uruhare rugaragara mu mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013 kuko bafite abayoboke benshi bagomba gukangurira kuzitabira aya mato.

Ibi bisabwe na Charles Munyaneza umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’amatora mu mahugurwa y’umunsi umwe yamuhuje n’izi nzego zombi tariki 30/05/2013 mu karere ka Ruhango.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'amatora ahugura abanyamadini n'abanyepolitike.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’amatora ahugura abanyamadini n’abanyepolitike.

Munyaneza yasabye izi nzego ko zikwiye kugira uruhare rugaragara muri aya matora kuko ngo batabikoze n’ubundi ntacyo baba barimo gukorera. Yagize ati “mutagize uruhare kandi arimwe muhura n’abaturage kenshi, byatuma amatora agenda nabi kandi bikagira ingaruka mbi kubuzima bw’igihugu”.

Abitabiriye aya mahugurwa, biyemeje gusobanurira abo bari bahagarariye uko bagomba kwitwara kugirango aya matora y’abadepite azagende neza.

Abanyamadini n'abanyepolike bitabiriye amahugurwa ya komisiyo y'amatora.
Abanyamadini n’abanyepolike bitabiriye amahugurwa ya komisiyo y’amatora.

Harerinka Faustin ni umupasitari mu itorero rya ADPR Ruhango, yavuze ko nk’abanyamadini bagiye gukangurira abakiristu kuzitabira aya matora kandi bagatora neza batora abazabagirira akamaro.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abayobozi b’amadini burya barunvwa kurusha abandi bantu,nibagira ubushake bagafata gahunda mu materaniro bagakangurira abayoboke babo kugira igikorwa cy’amatora icyabo,bakabasobanurira ibyiza bivamo n’ubwo abanyarwanda benshi bamaze kubisobanukirwa,amatora y’abadepite azarushsho kuba meza kurusha ayashize

stan yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Abanyamadini by’umwihariko bazakorane iki gikorwa ubushake bakangurire abayoboke babo kwitabira amatora bitewe n’uburyo bavuga rikijyana ndetse bakanagirirwa ikizere.

ntirushwa yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka