Reba uko byari byifashe mu gitaramo gisingiza Intwari z’u Rwanda (Amafoto na Video)

Igitaramo gisingiza Intwari z’u Rwanda ni kimwe mu bikorwa byabanjirije umunsi nyirizina wo kwizihiza Intwari z’u Rwanda.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro tariki 31 Mutarama 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, gihuza abayobozi mu Nzego Nkuru z’Igihugu, urubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali n’ahandi.

Igitaramo cyo Kwizihiza Intwari z'u Rwanda cyabereye muri Kigali Exhibition &Culture Village (Camp Kigali)
Igitaramo cyo Kwizihiza Intwari z’u Rwanda cyabereye muri Kigali Exhibition &Culture Village (Camp Kigali)

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène, wari umushyitsi Mukuru muri iki gitaramo gisingiza Intwari, yabwiye urubyiruko ko ubutwari bukwiye kugaragarira mu bikorwa byabo bya buri munsi. Yabasabye kurinda no kubungabunga ibyagezweho kugira ngo intambwe u Rwanda rwateye idasubira inyuma.

Yagize ati “Rubyiruko murasabwa gukomeza gukunda Igihugu, gushingira ku muco no kuvomamo ibidufasha gutera imbere, kwirinda no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayipfobya n’ibindi byose byasenya umuryango nyarwanda.”

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, ni we wari umushyitsi mukuru
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, ni we wari umushyitsi mukuru

Minisitiri Bizimana yabibukije urubyiruko ko rugomba gukomeza kwiga indangagaciro zaranze Intwari z’u Rwanda kandi rukimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko iki gitaramo ari umwanya wo kuzirikana Intwari z’u Rwanda n’umurage zasize buri wese akabyubakiraho mu kubaka u Rwanda twifuza.

Mayor Dusengiyumva yavuze ko mu kwezi k’Ubutwari, Umujyi wa Kigali n’abandi bafatanyabikorwa bateguye Isangano ry’Urubyiruko ryiswe “Kigali Youth Festival” ryaranzwe n’ibikorwa birimo ibiganiro byahawe urubyiruko ku butwari, ibikorwa by’imyidagaduro, imurikabikorwa ry’urubyiruko n’ibindi.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel

Iki gitaramo cyaririmbyemo Itsinda rya RDF Military Band, umuhanzi Senderi Hit ndetse na Alyn Sano batanga ibyishimo ku bihumbi byiganjemo urubyiruko byitabiriye iki gitaramo gisingiza Intwari kibanziriza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda wizihizwa tariki ya 01 Gashyantare buri mwaka.

Cyaririmbyemo kandi Itorero ry’Igihugu Urukerereza ndetse n’Itorero ry’Umujyi wa Kigali, Indatirwabahizi.

Umuhanzi Senderi Eric mu ndirimbo ze zitandukanye zisingiza Intwari ndetse n'indangagaciro zikwiye Umunyarwanda, yanyuze abitabiriye iki gitaramo
Umuhanzi Senderi Eric mu ndirimbo ze zitandukanye zisingiza Intwari ndetse n’indangagaciro zikwiye Umunyarwanda, yanyuze abitabiriye iki gitaramo

Abandi bitabiriye iki gitaramo ni Ngarambe François wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru w’umuryango RPF Inkotanyi, kuri ubu akaba ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, imidali n’impeta by’ishimwe(CHENO), n’abandi bayobozi batandukanye mu ngabo na Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu, imidali n'impeta by'ishimwe (CHENO), François Ngarambe
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, imidali n’impeta by’ishimwe (CHENO), François Ngarambe

Iki gitaramo cyasoje ukwezi k’ubutwari kwabaye kuva tariki ya 05 Mutarama kurangwa n’ibikorwa bitandukanye.

Army Jazz Band yasusurukije abitabiriye iki gitaramo
Army Jazz Band yasusurukije abitabiriye iki gitaramo
Umuhanzi Esther ni umwe mu baririmbye muri iki gitaramo, akaba umuhanga mu gukirigita inanga
Umuhanzi Esther ni umwe mu baririmbye muri iki gitaramo, akaba umuhanga mu gukirigita inanga
Itorero ry'Igihugu Urukerereza ryasusurukije abitabiriye iki gitaramo
Itorero ry’Igihugu Urukerereza ryasusurukije abitabiriye iki gitaramo
Itorero Indatirwabahizi ryaserutse gitore muri iki gitaramo gisingiza Intwari z'u Rwanda
Itorero Indatirwabahizi ryaserutse gitore muri iki gitaramo gisingiza Intwari z’u Rwanda
Mu mukino w'Itorero Indatirwabahizi abana bato bagaragaje ibyo bigiye ku Ntwari z'u Rwanda
Mu mukino w’Itorero Indatirwabahizi abana bato bagaragaje ibyo bigiye ku Ntwari z’u Rwanda
Umuhanzi Alyn Sano yataramiye abitabiriye iki gitaramo
Umuhanzi Alyn Sano yataramiye abitabiriye iki gitaramo
Gloria Mukamabano yayoboye iki gitaramo afatanyije na Marcel Ntazinda
Gloria Mukamabano yayoboye iki gitaramo afatanyije na Marcel Ntazinda

Reba ibindi muri iyi Video:

Amafoto: Eric Ruzindana

Video: Salomo George

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka