Perezida Kagame yagize icyo avuga ku kirego Green Party yatanze isaba ko manda zitakongerwa

Perezida Kagame yatangaje ko ishyaka ritavuga rumwe na leta iriho rya Green Party, rifite uburenganzira busesuye bwo gutanga ikirego risaba ko ingingo y’i 101 ivuga kuri manda z’umukuru w’igihugu zitahindurwa kugira ngo habeho manda ya gatatu.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Kagame mu mutumwa yatanze mu cyongereza ugenenereje mu Kinyarwanda, yagize ati “Bari gukora ibiri mu burenganzira bwabo …Green Party, (ibyo ikora) ni ikintu kiza.”

Perezida Kagame yemeza ko ishyaka rya Green Party rifite uburenganzia bwo kugaragaza ibitekerezo byaryo.
Perezida Kagame yemeza ko ishyaka rya Green Party rifite uburenganzia bwo kugaragaza ibitekerezo byaryo.

Perezida Kagame yasubizaga umwe mu bamwerekaga inkuru ivuga ko iri shyaka ryamaze gutanga ikirego risaba ko iyi ngingo itahinduka, nawe wari abinyujije ku rubuga rwa Twitter.

Kuri uyu wa gatatu tariki 3 Kamena 2015, nibwo Green Party yashyikirije Urukiko rw’Ikirenga ikirego irusaba ko rwabuza Inteko ishinga amategeko kongera manda z’umukuru w’igihugu kugira ngo Perezida Kagame abashe kuyobora manda ya gatatu.

Ibyo nibyo Perezida Kagame yatangaje.
Ibyo nibyo Perezida Kagame yatangaje.

N’ubwo iri shyaka rikomeje gusaba ko Kagame atakomeza kuyobora nyuma ya 2017, abaturage barenga miliyoni enye bamaze kwandikira inteko bayisaba ko iyi ngingo yahindurwa kuko ari bo bayitoreye kandi bafite uburenganzira bwo kuyihindura.

Guhindura itegeko nshinga ni icyemezo kimwe, no kugira ngo Perezida Kagame yemere gukomeza kuyobora nacyo ni ikindi. Abanyarwanda bazategereza umwanzuro azifatira ku giti cye niba yemeye ubusabe bwabo bwo gukomeza kuyobora.

Gusa abenshi mu bandikiye inteko bemeza badashidikanya ko atazabatenguha ku kizere bamugiriye basaba ko iri tegeko nshinga rihindurwa, nk’uko yabigaragaje mu kazi yakoze muri manda ebyiri zishize ayobora.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

muzehe kubayayobora kurinjyendabona ntakibazo kukoyadukoreye byinshibyiza kandi urwanda ruracyita urwanda rwabanyarwanda nitwetwihitiramo ibitunoge abafanaturikumwe ikipe itsinda ntisubirinyuma bitewe nikipe zirimukicilo cya 3

habyarimana peter yanditse ku itariki ya: 5-06-2015  →  Musubize

He ,poul kagame,turacyamukeneye rwose kuko ibyiza yagejeje kubanyarwanda biragaraga mugihugu hamwe nahamwe,nubwo haraho bitaragera ariko twizereko natwe bizatugeraho, hano MImuhanga mumurenge Wa rugendabari kugera ikibangu turacyari mwicuraburindi ntakintu turabona gihinduka mwiterambere turacyari mubwigunge.

nshimyumukiza yanditse ku itariki ya: 5-06-2015  →  Musubize

Kayibanda yigeze kuvuga ati: ubwinshi bwabanyamakosa ntibubuza ikosa kuba ikosa.
Kagame nawe ati: ndagije mandats zange 2 nkabura unsimbura naba narayoboye nabi. Habyara we ati: ndi ikinani cyananiye abagome n abagambanyi.
Rugahigwa ati: aho kwica Gitera mwice ikibimutera.

ntamuhanga yanditse ku itariki ya: 5-06-2015  →  Musubize

Nibyiza kumusaza yakomeza akayobora arko ikibazo niduhindura itegeko shinga abaye wenda atakiriho hariho undi kandi abantu sibamwe turabizi, akadutwaza igitugu kandi nitegeko rimwemerera manda nyishyi jye kubwajye bona byazadutera ikibazo gikomeye cyereka Wenda ariwe ubyemerewe wenyine kuko mbonako hari igihe tuzifuza kuzisubiza kuri 2 bitagishoboka tungomba kwibaza impamvu mbere hose twari twaratoye ibyiri!murakoze

Prince yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize

Oya rigomba guhiduka kuko turacyamucyeneye

Oya rigomba guhiduka turacya mucyeneye yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize

None abo batabishyaka ninde baduhishyiye ko batamugaraza ngo turebe tunamenye ibigwibye. Niba asumbya pr Kagame!!!

Turatsinze yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize

that political party has its own rights and people have their rights of voting kagame

mwise yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize

umusaza naruhuke Ahubwa undi uzatuyobora umubere umuryanama mbona byaba byiza kurushaho kuko yaba ategura ahazaza hu Rwanda neza kandiyaba atanze urugero nkurwa Mandera,intwari ya Afurika.

alias yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize

Igisubizo cyiza cyane cya Nyakubahwa wacu dukunda

Mimi yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize

Ibya Green Party nubwo ari uburenganzira bwabo ntashingiro bifite kuko ndumva abanyamategeko bazabimusobanurira ko "majority thinking is correctly right"! None se ubwo abanyamategeko bashingira kuki bemera ikifuzo cy’umuntu umwe/Party imwe kandi hari miliyoni zisaga 4 z’abandi banyarwanda basaba ko iyo ngingo yi 101 yavanwaho.Erega hari nandi mashyaka arenzi 4 nayo yasabye ko iyo ngingo yavanwaho!
Harya iyo umuntu aregeye urukiko, agatsindwa ntacyo yishyura?

Niba rero yishyura, Green Party yitegure kuzatsindwa no kwishyura amagarama y’ubucamanza!

Gatare Peter yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize

Ndasobanuza: 1. ese haba hari ingingo mu itegeko nshinga ivuga ko kugirango ingingo iyi n’iyi yaryo ihinduke abaturage bajyana impapuro mu nteko babisaba?
2. ese gusaba ko ingingo iyi n’iyi yahinduka bikorwa hasigaye igihe kingana iki? aha ndashaka kuvuga kuriiriya ngingo ya 101,buriya busabe ko yahindurwa kandi mandat ya perezida izarangira muri 2017 aho ntibyaba ari kare kubisaba, hari igihe giteganywa mu itegeko nshinga bigomba gukorerwaho.urugero hasigaye imyaka 2, umwaka1, amezi runaka?
3. ese iri shyaka ryatanze ikirego ryo ryaba ryarashingiye kuki?hari ingingo mu itegeko nshinga ibiteganya?
4. Muri ibi biri gukorwa muri iki gihe habaye harimo gukora amakosa byakosorwa nande?aha ndavuga bigaragaye ko binyuranije n’ibiteganywa n’itegeko nshinga.
Nsubiza udasebanya please.
Murakoze.

Karasira yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize

nta miliyoni enye!turamushaka hafi ya twese ariko njye numva ritahanduka tugatora undi hanyuma akazongera kwiyamamaza.tubihinduye akitaba Imana,hakajyaho umeze nta Nkurunziza?mwaretse kubihindura kweli!twakena kdi kumukuraho,murabizi amatora y’Africa!mureke Umusaza wacu aruhuke utabona ko yakoze yaba ari impumyi!ba Makuza,Donald,Nyamvumba,Louise bose babishobora tugafatanya nk’uko tubikora ubu. Ni ko mbibona,utabibona nkanjye anshyiremo ibye duhitemo

Theo yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka