Perezida Kagame yagize icyo avuga ku kirego Green Party yatanze isaba ko manda zitakongerwa

Perezida Kagame yatangaje ko ishyaka ritavuga rumwe na leta iriho rya Green Party, rifite uburenganzira busesuye bwo gutanga ikirego risaba ko ingingo y’i 101 ivuga kuri manda z’umukuru w’igihugu zitahindurwa kugira ngo habeho manda ya gatatu.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Kagame mu mutumwa yatanze mu cyongereza ugenenereje mu Kinyarwanda, yagize ati “Bari gukora ibiri mu burenganzira bwabo …Green Party, (ibyo ikora) ni ikintu kiza.”

Perezida Kagame yemeza ko ishyaka rya Green Party rifite uburenganzia bwo kugaragaza ibitekerezo byaryo.
Perezida Kagame yemeza ko ishyaka rya Green Party rifite uburenganzia bwo kugaragaza ibitekerezo byaryo.

Perezida Kagame yasubizaga umwe mu bamwerekaga inkuru ivuga ko iri shyaka ryamaze gutanga ikirego risaba ko iyi ngingo itahinduka, nawe wari abinyujije ku rubuga rwa Twitter.

Kuri uyu wa gatatu tariki 3 Kamena 2015, nibwo Green Party yashyikirije Urukiko rw’Ikirenga ikirego irusaba ko rwabuza Inteko ishinga amategeko kongera manda z’umukuru w’igihugu kugira ngo Perezida Kagame abashe kuyobora manda ya gatatu.

Ibyo nibyo Perezida Kagame yatangaje.
Ibyo nibyo Perezida Kagame yatangaje.

N’ubwo iri shyaka rikomeje gusaba ko Kagame atakomeza kuyobora nyuma ya 2017, abaturage barenga miliyoni enye bamaze kwandikira inteko bayisaba ko iyi ngingo yahindurwa kuko ari bo bayitoreye kandi bafite uburenganzira bwo kuyihindura.

Guhindura itegeko nshinga ni icyemezo kimwe, no kugira ngo Perezida Kagame yemere gukomeza kuyobora nacyo ni ikindi. Abanyarwanda bazategereza umwanzuro azifatira ku giti cye niba yemeye ubusabe bwabo bwo gukomeza kuyobora.

Gusa abenshi mu bandikiye inteko bemeza badashidikanya ko atazabatenguha ku kizere bamugiriye basaba ko iri tegeko nshinga rihindurwa, nk’uko yabigaragaje mu kazi yakoze muri manda ebyiri zishize ayobora.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 15 )

nibyo koko ishyaka cg se undi wese afite uburenganzira bwo gutanga ikirego kubyo yumva bimubangamiye ariko kandi aha Habineza frank yihuse cyane

murigo yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize

HE azemera rwose akunda abanyarwanda kandi bamufitiye ikizere Turamushyigikiye rwose nakomeze atuyobore.

Mathias yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize

HE azemera rwose akunda abanyarwanda kandi bamufitiye ikizere Turamushyigikiye rwose nakomeze atuyobore.

Mathias yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka