Pasiteri yasohoye abakirisitu mu rusengero none baratabaza

Abakristo b’Itorero “Umusozi w’Ibyiringiro” basohowe mu rusengero rw’umwe mu bapasiteri baryo; batangaza ko barenganye kuko batabanje gusubizwa ibyo barutanzeho.

Tariki 28/9/2015, nibwo ubuyobozi bw’umurenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi, bwategetse Itorero Umusozi w’Ibyiringiro rikorera mu mudugudu wa Musebeya, akagari ka Muganza, gusohora ibikoresho bya ryo mu rusengero rwubatse ku butaka bwa Pasiteri Bizimana Ibrahim, akaba n’umugabo w’umushumba w’Itorero Bishop Mukabadege Liliane.

Abakiristo bibajije impamvu ubuyobozi bufashe icyo cyemezo bavuga ko kirimo akarengane, kuko n’ubwo badahakana ko urusengero ari urwa Pasiteri Bizimana, hari uruhare bagize mu kurwubaka.

Abakiristo basohora ibikoresho bya bo birimo intebe, icurangisho n'ibindi bikoresho byifashishwa mu rusengero
Abakiristo basohora ibikoresho bya bo birimo intebe, icurangisho n’ibindi bikoresho byifashishwa mu rusengero

Ibyo bikorwa, ku bufatanye n’ubuyobozi, ibyo bikorwa byahawe agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni enye zigombaga kwishyurwa mbere y’uko basohorwa.

Umwe muri bo ati “Ikibabaje ni uko ubuyobozi bushyigikiye ko dusohoka mu rusengero, kandi amasezerano twagiranye atarayubahiriza. Yagombaga kubanza kuduha amafaranga y’ibikorwa twakoze akabona kudusohora. Yazindutse aza ku rusengero ashingura icyapa, yica urugi, aza yitwaje inkoni agiye kuyinkubita”.

Pasteri Bizimana Ibrahim, atangaza ko amafaranga yasabwaga yayatanze ku buyobozi bukuru bw’itorero bukuriwe n’umugore we Bishop Mukabadege Liliane ariko nta nyandiko ibigaragaza. Gusa umugore we n’abandi bafatanyije kuyobora itorero bahamya ko ayo mafaranga ntayatanzwe.

Ibikoresho by'Itorero byashyizwe hanze
Ibikoresho by’Itorero byashyizwe hanze

Pasiteri Bizimana ati “Amafaranga nayatanze imbere y’umuyobozi mukuru w’Itorero n’abandi bagize komite y’itorero ariko ntibashaka kubyemera.”

Akomeza avuga ko umugore ashaka kwitiranya umutungo w’urugo n’uw’itorero, ariko na none umugore we agashinja umugabo gushaka kwiba amafaranga y’abakiristo kandi ngo ntiyabimushyigikiramo.

Mwitiyeho Gratien, Umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Runda, wakurikiranye iki kibazo kuva gitangiye, avuga ko nta karengane ubuyobozi bukorera abakiristo ahubwo ngo asanga ikibazo kiri muri iri torero ariko riyobowe n’umugore n’umugabo bagirana amakimbirane mu rugo rwa bo bikagira ingaruka ku bayoboke b’itorero.

Aragira ati “N’ubundi izo miliyoni enye zagombaga kuva mu mutungo w’umuryango wa bo. Abaturage baguye mu gihirahiro”.

Ubuyobozi bwari bwahuje impande zombi muri werurwe 2015, none bwashubije Pasiteri Bizimana uburenganzira ku rusengero naho Itorero rigirwa inama yo kwiyambaza ubutabera.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

ahaaaaa,nta gisigaye pe ni danger

mama yanditse ku itariki ya: 29-09-2015  →  Musubize

Ntabwo Bitangaje Cyane Kuko Abasenga Byukuri Bazinezako Ari Ibihe Byimperuka

Manikuze Aime Loger yanditse ku itariki ya: 29-09-2015  →  Musubize

Abafilipi 3:19 imana yabo n’inda (pawulo yandikira itorero ry’Abafilipi) yababwiraga abanzi b’umusaraba wa kristo, nimwumve abashumba dufite uyumunsi Imana idutabare

abraham yanditse ku itariki ya: 29-09-2015  →  Musubize

abantu bakora ibintu nkibi bajye babikorera muzindi gahunda naho gukinisha iby’Imana, bagomba kujya ahagaragara bikamenyekana, iby’Imana ntibikinishwa, ntibinakinirwamo imikino y’ubujura.

Caleb yanditse ku itariki ya: 29-09-2015  →  Musubize

mbega Ibrahim??? aba bakiristo nabo ariko, kuki bemeye kubaka urusengero mubutaka bw’umuntu kugiti cye, umuntu ni umuntu ashobora kuneshwa na satani iibi bikabaho hakwiye kubaho ubushishozi mubintu byose dukora.

David yanditse ku itariki ya: 29-09-2015  →  Musubize

Ibi ni akumiro........

Alexandre yanditse ku itariki ya: 29-09-2015  →  Musubize

Ibi bigomba kubaho kugirango abakorera Imana by’ukuri bagire itandukaniro nabashakiriza imibereho mumurimo w’Imana.

Claudine yanditse ku itariki ya: 29-09-2015  →  Musubize

Ibi byo nibiki koko Imana nitabare itorero ryayo, aba ni ababa bashaka gusebya abarokore

ancille yanditse ku itariki ya: 29-09-2015  →  Musubize

Ariko koko Mana kuki udakoza isoni abavuga ko bagukorera ari ibisambo koko

Mado yanditse ku itariki ya: 29-09-2015  →  Musubize

Iyo Itorero Rijemo Intambara Zigahera Kubakuru Rirasenyuka Keretse Iyo Imana Ibagiriye Ubuntu Ikindi Nabagirinama Begere Aba Paster Bandi Babafashe

Pr Emmy yanditse ku itariki ya: 29-09-2015  →  Musubize

Nagatangaye icyiza BRAHIMU (not IBRAHIM) yakora. Nasubire gutwara amakamyo no kwigisha karaté naho ubundi iby’Imana biramukoraho. Kuba byonyine yarataye umugore bafitanye abana agasanga undi mugore witwa ko nawe asenga ni satani neza neza. inama: Sanga umugore wawe umusabe imbabazi uve kukubeshyabeshya ngo uri apotre! ibaze ba apotres 2 bananiwe kubaka urugo. kwanza nta n’umwana uzamubonaho.

Yari Mujyanama/umukozi w’Imana yaremye Ijuru n’Isi.

GAGA yanditse ku itariki ya: 29-09-2015  →  Musubize

Muhaguruke mwambare intwaro zumwuka satani arimo aradutwaza igitugu, nawese pasitori yataye urugorwe, agashaka undimugore mwibanga imana ibyanga urunuka.
pastori nasabe imbabazi umuryangowe nitorero muri rusange.

Benon yanditse ku itariki ya: 29-09-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka