Nyamasheke: Barishimira ko bishyuwe nyuma y’umwaka bari bamaze bishyuza

Umuryango wa Karera Merchiol na Mukanzigiye Speciose batuye mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano mu mudugudu wa Kamasera bishimiye ko nyuma y’umwaka bari bamaze bishyuza akarere amafaranga ibihumbi 92 noneho bayabonye.

Uyu muryango wishyuzaga akarere ka nyamasheke kubera ibiti bya kawa byaranduwe ubwo bashakaga kubaka akagari ka Rwesero wabonye amafaranga wishyuzaga kuwa 26/05/2014 ubwo bajyaga kuri banki bagasanga amafaranga yageze kuri konti yabo.

Karera yavuze ko nyuma y’uko batangaje ko bamaze igihe kinini basiragira ku karere barabuze uwabarenganura, baje guhamagarwa ku karere, bakababwira ko ikibazo cyabo kigiye gushakirwa umuti mu maguru ya vuba gusa bakababwira ko batashimishijwe no kuba ngo barabareze.

Karera n'umugowe we Mukanzigiye bishimiye ko bishyuwe.
Karera n’umugowe we Mukanzigiye bishimiye ko bishyuwe.

Abisobanura agira ati “twagiye ku karere badutumyeho tuhageze baravuga ngo abo bantu baratureze mubakire neza mubarangirize ikibazo cyabo, hanyuma baratubwira ngo tugende dutegereze, hashize iminsi mike tugiye kuri banki batubwira ko amafaranga yacu yamaze kuhagera”.

N’akanyamuneza kagaragariraga mu maso, Karera yavuze ko abaturanyi be babanje kumutera ubwoba ko najya ku karere bazamufunga kuko yavuganye n’umunyamakuru akavuga ikibazo cye, ariko akababwira ko baramutse bamuhohoteye yazabarega kuri Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, gusa ngo nta kibazo yigeze ahura nacyo.

Karera avuga ko biba ari byiza ko ibibazo bikemurwa bitabanje guca mu nzira nyinshi nk’izo bari baraciyemo.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka