Musanze: Amakuru menshi afasha gukumira ibyaha atangwa n’abagize RYVCPO -Polisi

Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu mu Karere ka Musanze burashima uruhare rukomeye urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha (RYVCPO) bagira mu kurwanya ibyaha.

Ubwo urwo rubyiruko rwibumbiye mu ihuriro ryiswe "RYVCPO" 117 rwagiranaga inama n’ubuyobozi, ku wa Kane tariki 30 Mata 2015, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, SSP Nsengiyumva Benoit yashimangiye ko amakuru menshi afasha polisi mu gukumira ibyaha aturuka muri urwo rubyiruko.

Abagize RYVCPO babashije gukumira ibyaha 300 birimo gukumira.
Abagize RYVCPO babashije gukumira ibyaha 300 birimo gukumira.

Mu rwego rwo kubashimira, SSP Nsengiyumva yabemereye inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150, akangurira n’abandi bafatanyabikorwa kugira icyo bakora ngo biteze imbere.

Umuyobozi wa RYVCPO mu Karere ka Musanze, Murangamirwa Théodore amurika ibyo bagezeho mu gihembwe cya mbere cya 2015, yagaragaje ko bagize uruhare mu gukumira ibyaha batanga amakuru y’ibyahungabanya umutekano.

Mu byo bakoze harimo gutanga amakuru hafatwa ibiyobyabwenge bingana na litiro 100 za kanyanga, abatekamutwe bambura abaturage bakoresheje umukino wa kazungunarara mu Murenge wa Busogo n’abajura bamburaga abaturage bo mu Murenge wa Muhoza.

SSP Nsengiyumva na Mayor Mbembyemungu bashyikiriza umuyobozi wa RYVCPO i Musanze sheki y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 150.
SSP Nsengiyumva na Mayor Mbembyemungu bashyikiriza umuyobozi wa RYVCPO i Musanze sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150.

Uretse ibijyanye n’umutekano, uru rubyiruko rugwizwe ahanini n’abasore rwigishije bagenzi babo gukunda igihugu no kurwanya ibiyobyabwenge. Bafatanyije n’ingabo na Polisi by’igihugu bubakiye inzu umuturage utishoboye n’uturima tw’igikoni umunani mu Murenge wa Cyuve mu Kagari ka Rwebeya.

Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha nk’uko bitwa basabwa kandi kwitabira gahunda za leta zirimo umugoroba w’ababyeyi.

Abagize RYVCPO i Musanze hamwe n'abayobozi bafata ifoto y'u Rwibutso.
Abagize RYVCPO i Musanze hamwe n’abayobozi bafata ifoto y’u Rwibutso.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winnifrida avuga ko urwo rubyiruko ruzifashishwa mu guhindura imyumvire ya bagenzi babo ari bo benshi bagaragara mu biyobyabwenge n’ubwomanzi.

Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwakumiriye ibyaha 300 mu gihe rwari rwarahize gukumira ibigera kuri 400.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka