Kigali Today Ltd yatangiye gutanga ibihembo

Irakiza Fiston na Turahirwa Jean Marie Vianney nibo banyamahirwe ba mbere begukanye ibihembo muri tombora “Subiza utsinde” yateguwe n’ikigo ntaramakuru Kigali Today Ltd.

Tombora yakozwe hifashishijwe udupapuro twanditseho nimero z'abitabiriye irushanwa.
Tombora yakozwe hifashishijwe udupapuro twanditseho nimero z’abitabiriye irushanwa.

Irakiza w’imyaka 16 yatsindiye kohereza amafaranga akoresheje UAE Xchange akagabanyirizwa 25% naho Turahirwa w’imyaka 22 ahabwa igihembo cy’ibanga azahabwa na Kigali Today Ltd.

Abatsindiye ibihembo bamenyekanye binyuze muri tombora imaze kuba kuri uyu wa 17/12/2014 yakozwe n’umuntu udakora muri Kigali Today.

Nyama yo gutombora uwatsinze yahitaga ahamagarwa n'umuyobozi wa KT Radio, Prosper Bitembeka.
Nyama yo gutombora uwatsinze yahitaga ahamagarwa n’umuyobozi wa KT Radio, Prosper Bitembeka.

Tombora “Subiza utsinde” irakomeza kugeza tariki 15/02/2015 aho buri munsi umunyamahirwe azajya agabanyirizwa ibiciro byo koherereza amafaranga akoresheje UAE Xchange, buri cyumweru hazajya hatangwa tike yo kurira muri Flamingo Restaurant ifite agaciro k’amafaranga 10,000 Rwfs naho buri kwezi Kigali Today Ltd itange amafaranga 100,000 Rwfs.

Uwatoranyaga agapapuro kariho numero z'uwatomboye ni umuntu udakora muri Kigali Today.
Uwatoranyaga agapapuro kariho numero z’uwatomboye ni umuntu udakora muri Kigali Today.
Abashyizwe mu irushanwa ni abujuje ibisabwa muri tombora.
Abashyizwe mu irushanwa ni abujuje ibisabwa muri tombora.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nice kigalitoday

kaka yanditse ku itariki ya: 18-12-2014  →  Musubize

Ese Ko Mutagaragaje Ibisabwa Ngo Umuntu Yinjire Muri Iyo Tombora?

alias yanditse ku itariki ya: 17-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka