Kigali Today Ltd yatangiye gutanga ibihembo
Irakiza Fiston na Turahirwa Jean Marie Vianney nibo banyamahirwe ba mbere begukanye ibihembo muri tombora “Subiza utsinde” yateguwe n’ikigo ntaramakuru Kigali Today Ltd.

Irakiza w’imyaka 16 yatsindiye kohereza amafaranga akoresheje UAE Xchange akagabanyirizwa 25% naho Turahirwa w’imyaka 22 ahabwa igihembo cy’ibanga azahabwa na Kigali Today Ltd.
Abatsindiye ibihembo bamenyekanye binyuze muri tombora imaze kuba kuri uyu wa 17/12/2014 yakozwe n’umuntu udakora muri Kigali Today.

Tombora “Subiza utsinde” irakomeza kugeza tariki 15/02/2015 aho buri munsi umunyamahirwe azajya agabanyirizwa ibiciro byo koherereza amafaranga akoresheje UAE Xchange, buri cyumweru hazajya hatangwa tike yo kurira muri Flamingo Restaurant ifite agaciro k’amafaranga 10,000 Rwfs naho buri kwezi Kigali Today Ltd itange amafaranga 100,000 Rwfs.



Kigali Today
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nice kigalitoday
Ese Ko Mutagaragaje Ibisabwa Ngo Umuntu Yinjire Muri Iyo Tombora?