Kicukiro: Muri Niboye bakoze urugendo, bibuka urwo Intwari zakoze zitangira Igihugu

Ibirori byo kwizihiza umunsi w’Intwari z’u Rwanda Mu Mudugudu wa Kinunga, mu Kagari Ka Niboye, mu Murenge Niboye, mu Karere Kicukiro, byabimburiwe n’urugendo rwaturutse ku biro by’Akagari ka Niboye, abarwitabiriye berekeza ahazwi nka Sonatubes, baragaruka bakomereza ahabereye ibiganiro.

Ibirori byabanjirijwe n'urugendo rugamije guha icyubahiro no gushimira Intwari zitangiye Igihugu
Ibirori byabanjirijwe n’urugendo rugamije guha icyubahiro no gushimira Intwari zitangiye Igihugu

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Niboye, Uwanyirigira Adelphine, avuga ko urwo rugendo rwari rugamije guha icyubahiro Intwari z’u Rwanda, kuko zakoze urugendo rutoroshye kugira ngo uyu munsi Abanyarwanda babeho batekanye.

Yagize ati “Batabaye u Rwanda, bamwe bemera no gutanga ubuzima bwabo kugira ngo barokore benshi. Urugendo rwari rugamije kubibuka no kubaha icyubahiro.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Niboye, Uwanyirigira Adelphine, yashimiye abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w'Intwari z'u Rwanda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Niboye, Uwanyirigira Adelphine, yashimiye abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w’Intwari z’u Rwanda

Muri urwo rugendo, hari aho bageraga bagahagarara, ubuyobozi bugaha ubutumwa abitabiriye urwo rugendo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboye, Munyantore Jean Claude, yasobanuriye urubyiruko ibikorwa by’indashyikirwa n’ubwitange bwaranze Intwari z’u Rwanda, urubyiruko na rwo rwiyemeza gufatira urugero kuri izo ntwari mu bikorwa biteza imbere Igihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Niboye, Munyantore Jean Claude, yasabye urubyiruko gufatira urugero ku Ntwari zitangiye u Rwanda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboye, Munyantore Jean Claude, yasabye urubyiruko gufatira urugero ku Ntwari zitangiye u Rwanda

Muri rusange muri urwo rugendo no mu birori byo kwizihiza umunsi w’Intwari, bamwe mu baturage babyitabiriye bari kumwe n’abana babo, abana bamwe bagaragaza ko banyuzwe n’ubutumwa bumvise, biyemeza na bo kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari, aho hari uwiyemeje kuzaba umusirikare, undi avuga ko azafatira urugero rw’ibikorwa by’ubutwari kuri Perezida Paul Kagame.

Depite Christine Muhongayire yatanze ikiganiro cyagarutse ku butwari bw’Inkotanyi bwatumye u Rwanda rugera ku iterambere rufite ubu, ashima ubuyobozi bwiza Igihugu gifite ku isonga hakaba hari Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, bamwe badatinya kwemeza ko na we ari Intwari.

Depite Christine Muhongayire yatanze ikiganiro ku butwari
Depite Christine Muhongayire yatanze ikiganiro ku butwari

Muri ibi birori hari n’abashimwe kubera ibikorwa byabo by’indashyikirwa biteza imbere Igihugu. Barimo Umudugudu wa Kinunga wubatse imihanda iriho n’amatara bitwara amafaranga arenga Miliyoni 115 n’Umudugudu wa Mwijuto wiyubakiye imihanda yatwaye amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 50.

Banashimiye ababohoye Igihugu bakiri mu kazi, ndetse n’abatakikarimo bari bitabiriye ibirori by’uyu munsi mukuru, aho bahagurukijwe bashimirwa uruhare bagize mu gutabara u Rwanda.

Mugabo Zylan, umwana witabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w'Intwari, yavuze ko azaba Paul Kagame, ubwo yabazwaga na Depite Christine Muhongayire isomo yigiye ku Ntwari z'u Rwanda
Mugabo Zylan, umwana witabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Intwari, yavuze ko azaba Paul Kagame, ubwo yabazwaga na Depite Christine Muhongayire isomo yigiye ku Ntwari z’u Rwanda
Ineza Abiguel Tania we ati "Nzaba Inkontanyi ndinde Abanyarwanda"
Ineza Abiguel Tania we ati "Nzaba Inkontanyi ndinde Abanyarwanda"
Uhagarariye Umudugudu wa Mwijuto (hagati) yashyikirijwe igikombe cy'ishimwe kubera ibikorwa by'indashyikirwa
Uhagarariye Umudugudu wa Mwijuto (hagati) yashyikirijwe igikombe cy’ishimwe kubera ibikorwa by’indashyikirwa
Umukuru w'Umudugudu wa Taba yashimiye Inkotanyi zabohoye u Rwanda
Umukuru w’Umudugudu wa Taba yashimiye Inkotanyi zabohoye u Rwanda
Perezida w'Inama Njyanama y'Akagari ka Niboye atanga ikaze
Perezida w’Inama Njyanama y’Akagari ka Niboye atanga ikaze
Abana baratozwa bakiri bato kuzaba Intwari
Abana baratozwa bakiri bato kuzaba Intwari
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka