Kicukiro: Muri Niboye bakoze urugendo, bibuka urwo Intwari zakoze zitangira Igihugu
Ibirori byo kwizihiza umunsi w’Intwari z’u Rwanda Mu Mudugudu wa Kinunga, mu Kagari Ka Niboye, mu Murenge Niboye, mu Karere Kicukiro, byabimburiwe n’urugendo rwaturutse ku biro by’Akagari ka Niboye, abarwitabiriye berekeza ahazwi nka Sonatubes, baragaruka bakomereza ahabereye ibiganiro.
![Ibirori byabanjirijwe n'urugendo rugamije guha icyubahiro no gushimira Intwari zitangiye Igihugu Ibirori byabanjirijwe n'urugendo rugamije guha icyubahiro no gushimira Intwari zitangiye Igihugu](IMG/jpg/niboye_1-5.jpg)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Niboye, Uwanyirigira Adelphine, avuga ko urwo rugendo rwari rugamije guha icyubahiro Intwari z’u Rwanda, kuko zakoze urugendo rutoroshye kugira ngo uyu munsi Abanyarwanda babeho batekanye.
Yagize ati “Batabaye u Rwanda, bamwe bemera no gutanga ubuzima bwabo kugira ngo barokore benshi. Urugendo rwari rugamije kubibuka no kubaha icyubahiro.”
![Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Niboye, Uwanyirigira Adelphine, yashimiye abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w'Intwari z'u Rwanda Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Niboye, Uwanyirigira Adelphine, yashimiye abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w'Intwari z'u Rwanda](IMG/jpg/adelphine.jpg)
Muri urwo rugendo, hari aho bageraga bagahagarara, ubuyobozi bugaha ubutumwa abitabiriye urwo rugendo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboye, Munyantore Jean Claude, yasobanuriye urubyiruko ibikorwa by’indashyikirwa n’ubwitange bwaranze Intwari z’u Rwanda, urubyiruko na rwo rwiyemeza gufatira urugero kuri izo ntwari mu bikorwa biteza imbere Igihugu.
![Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Niboye, Munyantore Jean Claude, yasabye urubyiruko gufatira urugero ku Ntwari zitangiye u Rwanda Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Niboye, Munyantore Jean Claude, yasabye urubyiruko gufatira urugero ku Ntwari zitangiye u Rwanda](IMG/jpg/gitifu-16.jpg)
Muri rusange muri urwo rugendo no mu birori byo kwizihiza umunsi w’Intwari, bamwe mu baturage babyitabiriye bari kumwe n’abana babo, abana bamwe bagaragaza ko banyuzwe n’ubutumwa bumvise, biyemeza na bo kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari, aho hari uwiyemeje kuzaba umusirikare, undi avuga ko azafatira urugero rw’ibikorwa by’ubutwari kuri Perezida Paul Kagame.
Depite Christine Muhongayire yatanze ikiganiro cyagarutse ku butwari bw’Inkotanyi bwatumye u Rwanda rugera ku iterambere rufite ubu, ashima ubuyobozi bwiza Igihugu gifite ku isonga hakaba hari Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, bamwe badatinya kwemeza ko na we ari Intwari.
![Depite Christine Muhongayire yatanze ikiganiro ku butwari Depite Christine Muhongayire yatanze ikiganiro ku butwari](IMG/jpg/depite-9.jpg)
Muri ibi birori hari n’abashimwe kubera ibikorwa byabo by’indashyikirwa biteza imbere Igihugu. Barimo Umudugudu wa Kinunga wubatse imihanda iriho n’amatara bitwara amafaranga arenga Miliyoni 115 n’Umudugudu wa Mwijuto wiyubakiye imihanda yatwaye amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 50.
Banashimiye ababohoye Igihugu bakiri mu kazi, ndetse n’abatakikarimo bari bitabiriye ibirori by’uyu munsi mukuru, aho bahagurukijwe bashimirwa uruhare bagize mu gutabara u Rwanda.
![Mugabo Zylan, umwana witabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w'Intwari, yavuze ko azaba Paul Kagame, ubwo yabazwaga na Depite Christine Muhongayire isomo yigiye ku Ntwari z'u Rwanda Mugabo Zylan, umwana witabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w'Intwari, yavuze ko azaba Paul Kagame, ubwo yabazwaga na Depite Christine Muhongayire isomo yigiye ku Ntwari z'u Rwanda](IMG/jpg/mugabo-4.jpg)
![Ineza Abiguel Tania we ati "Nzaba Inkontanyi ndinde Abanyarwanda" Ineza Abiguel Tania we ati "Nzaba Inkontanyi ndinde Abanyarwanda"](IMG/jpg/ineza.jpg)
![Uhagarariye Umudugudu wa Mwijuto (hagati) yashyikirijwe igikombe cy'ishimwe kubera ibikorwa by'indashyikirwa Uhagarariye Umudugudu wa Mwijuto (hagati) yashyikirijwe igikombe cy'ishimwe kubera ibikorwa by'indashyikirwa](IMG/jpg/mwijuto.jpg)
![Umukuru w'Umudugudu wa Taba yashimiye Inkotanyi zabohoye u Rwanda Umukuru w'Umudugudu wa Taba yashimiye Inkotanyi zabohoye u Rwanda](IMG/jpg/taba.jpg)
![Perezida w'Inama Njyanama y'Akagari ka Niboye atanga ikaze Perezida w'Inama Njyanama y'Akagari ka Niboye atanga ikaze](IMG/jpg/njyanama-2.jpg)
![Abana baratozwa bakiri bato kuzaba Intwari Abana baratozwa bakiri bato kuzaba Intwari](IMG/jpg/abana_3_-5.jpg)
Inkuru zijyanye na: Intwari z’u Rwanda
- Gisagara: Basanga kurera neza abo wabyaye na bwo ari Ubutwari
- Kamonyi: Abatuye aho Fred Rwigema yavukiye biyemeje gukomeza Ubutwari bwe
- Kanombe: Bizihije Umunsi w’Intwari bataha umuhanda wa kaburimbo biyubakiye
- Gakenke: Bamurikiwe ibikorwa byatwaye za Miliyari mu kwizihiza Umunsi w’Intwari
- Urukundo rw’Igihugu rukwiye kutubamo nk’uko amaraso atembera mu mubiri - Urubyiruko rwa Muhima
- Rubyiruko mugire ubutwari bwo gukomeza kubaka u Rwanda – Minisitiri Dr Bizimana
- Minisitiri w’Intebe yayoboye umuhango wo kunamira Intwari z’Igihugu
- #Ubutwari2024: RDF Band yataramiye abitabiriye igitaramo gisingiza Intwari
- Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari itsinze APR FC
- Iburasirazuba: Abaranzwe n’ibikorwa by’Ubutwari bagabiwe inka
- Icyo ijoro rya 1997 ryakwigisha urubyiruko rw’ubu mu mboni z’Intwari z’i Nyange
- Minisitiri w’Intebe yayoboye umuhango wo kunamira Intwari z’Igihugu (Amafoto + Video)
- Reba uko byari byifashe mu gitaramo gisingiza Intwari z’u Rwanda (Amafoto na Video)
- Abanyarwanda bemerewe gutanga kandidatire y’uwo babona waba Intwari - CHENO
- Ni ba nde kugeza ubu u Rwanda rwahaye impeta(imidari) z’ishimwe?
- Kicukiro: Urubyiruko rwibukijwe ko Ubutwari butangira umuntu akiri muto
- #HeroesCup : APR FC yasezereye Musanze FC igera ku mukino wa nyuma
- Kicukiro: Bashimye ubutwari bwaranze Inkotanyi, biyemeza kuzifatiraho urugero
- CHENO yatangiye gushakisha abagaragaje ibikorwa by’Ubutwari mu rubyiruko
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|