Ingabo za Congo zongeye zirasa mu Rwanda (updated)
Abaturage batuye mu mudugudu wa Kageyo akagari ka Rusura umurenge wa Busasamana akarere ka Rubavu baratangaza ko ingabo za Congo zitangiye kurasa mu Rwanda.
Saa 7h40 zo kuri uyu wa 25/10/2013 igisasu kivuye mu birindiro bya Congo cyaguye hagati y’amazu mu kagari ka Rusura mu mudugudu wa Kageyo ku bw’amahirwe nticyagira uwo gihitana.
Iki gisasu cyarashwe mu Rwanda, abaturage bavuga ko bakiboneye kandi bakaba batangiye kugira ubwoba cyane ko n’impunzi z’abanyecongo zikomeje kwiyongera kandi ingabo za Congo zikaba zitangiye kurasa uduce ziganamo.
Ubuyobozi bw’akagari ka Rusura buvuga ko igisasu cyarashwe cyaguye hafi y’urusengero rwa ADPR hayi y’urugo rwa Binyoni Augustin.
Saa sita n’iminota mike zo kuri uyu wa 25/10/2013 ikindi gisasu cyaguye mu mudugudu wa Kageyo, akagari ka Rusura, gikomeretsa umugore w’impunzi yavaga muri Congo ubu arimo kwitabwaho ku kigo nderabuzima cya Bugeshi.
Nk’uko ubuyobozi bw’akagari ka Rusura bubitangaza ngo hari andi masasu yaguye muri aka kagari arimo amasasu 4 ya Mashini Gun hamwe n’isasu rimwe umusirikare wa Congo yashatse kurasa umuyobozi w’umudugudu wa Kageyo cyane ko imirwano yegereye umupaka w’u Rwanda.
Hari impunzi yabyariye mu nzira umwana upfuye
Muri iki gitondo kandi umwe mu mpunzi y’umugore yagize ikibazo cyo gufatwa n’inda ubwo yarimo ahunga amasasu menshi ari kunyuranamo muri Kibumba maze bituma abyara umwana upfuye, ubu ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi bukaba bumujyanye ku kigo nderabuzima.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi avuga ko bari gukora ibishoboka ngo bafashe abaturanyi b’abanyecongo bahuye n’ibibazo by’intambara.
Intambara ikomeje kuyoboza ibintu iri kubera mu bice bitandukanye kuko ingabo za Congo zateye ziturutse ku musozi wa Kanyamahura, Pariki y’ibirunga ahitwa Ruhunda hamwe no mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo.
Abaturage bo mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Rusura bavuga ko bafite ubwoba kubera ukuntu imirwano ibegereye ndetse n’impunzi zikomeje kuza ari nyinshi ahitwa mu isoko mbuzamahanga.
Abaturage bahunga bavuga ko badafite ikizere ko imirwano ishobora kurangira vuba nubwo ingabo za Congo ziri gukoresha ingufu nyinshi n’ibimodoka bya gisirikare.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
TURASHIMA INGABO Z
U RWANDA PE!ARIKO TUZAGEZA RYARI?UMUGABO YIGIRA IMBWA AKAVOMA RWOSE!!UWO NI UMUGANI W
ABANYARWANDA%Njyewe ndanenga cyane umuntu ukivuga ngo mbese abanyarwanda babwirwa ni iki abarashe ku butaka bw’urwanda nonese umutwe wa M23 ukorera mu Rwanda cg ukorera ku butaka bwa Congo? ubundise uwo mutwe urwanira uburenganzira bw’abanyarwanda cg ni abakongomani? Congo ifite icyo yishingikirijeho kuko atari ku ingabo zayo kuko zizweho ubugwari kuva kera.
Mana fasha congo igire amahoro
Oya kabiri murugo rw’umugabo ni agasuzuguro gakabije basore.
Ingabo z’Uzurwanda ziri maso kandi Zirasobanutse , Igihugu cyacu Cyirarinzwe .
nimujye kumavi ibyabaye bitazongera Imana irahari mwitinya.
Ariko uziko congo idatekereza neza!kugeza nanubungubu itaramenya neza ikibazo ifite!ahaaaa! igikoba kikururiye ikara!
ubwose mwabwiwe niki ko aro congo cg m23? byaba bikabije
ariko noneho ubu ndumiwe rwose congo banza isha ko tubarasa ariko kwihangana haraho bigarukira nibakomeze icyizavamo bazakibona tu
Imana Itabare Ingabo Z’u Rwanda Zibe maso
abakongomani turashize kabisa,kabila na m23 muduhe amahoro pee naho ataruko tunaisha none! komutumaze muzategeka bande, mutubesha gonitwe murwanira .
Ariko Congo izakomeza kuturasaho kuzageza ryari? Igihugu cyacu cyacishijeho gatoya kuri bya bikoresho byamanukaga koko. Afande wacu, please.....