Bombori bombori mu kigo Nderabuzima cya Bigugu

Haravugwa ubwumvikane buke hagati y’umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Bigugu cyo mu karere ka Karongi na Komite y’ubuzima (COSA).

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Bigugu, aravugwaho kugirana ubwumvikane buke na komite y’ikigo Cosa (Comite de santé) aho iyi komite ivuga ko uyu muyobozi ayisuzugura ntiyitabire inama iba yamutumijemo kandi ari rwo rwego rukuru rureberera ikigo.

Zimwe mu nyubako z'ikigo nderabuzima cya Bigugu
Zimwe mu nyubako z’ikigo nderabuzima cya Bigugu

Ibi byatumye ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwankuba bumwandikira ibaruwa yo kumusaba ibisobanuro kuwa 8.10.2015 nyuma y’uko Cosa itanze raporo ku Murenge igaragaza ibyo inenga uwo muyobozi nyuma yo kwanga kwitabira inama yayo yateranye tariki ya 1.10.2015.

Gusa n’ubwo hari amakosa atandukanye amuvugwaho, umuyobozi w’iki kigo, Madamu Icyitegetse Verene avuga ko atari byo ndetse ahakana yivuye inyuma ko nta baruwa yigeze abona imusaba ibisobanuro.

Ati:”Ayo makuru ahantu yaba yavuye ntago ari yo, ayo makuru yaba atizewe, mwakomeza gukurikirana mugarutse twabivuganaho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba Rukesha Emile avuga iki kibazo batangiye kugikurikirana gusa akemeza ko umuyobozi w’iki kigo Nderabuzima ibaruwa ahakana ko atabonye yayibonye.

Rukesha ati:” Twaramuhamagaye turabimubaza, agaragaza ko Atari imukorere itamuturutseho , atabimenyeshejwe mbere, twabimusabye mu bisobanuro ndetse no mu nyandiko, ibaruwa imusaba ibisobanuro irahari rwose kandi yamugezeho turabizi.”

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, umuyobozi wako Ndayisaba Francois avuga ko iki kibazo akimenye vuba bakaba bagiye kugikurikirana. Meya Ndayisaba ati:”Amakuru nyamenye vuba turi gukurikirana ngo tumenye ngo ninde uri mu makosa, dukemure ikibazo.”

Mu byo uyu muyobozi yasabwe kwisobanuraho, harimo kutaboneka ku kazi rimwe na rimwe nta ruhushya afite, gusuzugura Cosa, gushyira abakozi mu kazi ku buryo budaciye mu mucyo, no gukoresha umutungo w’ikigo nabi, cyane bikavugwa ko hari amarido yaguze ku giciro kigeze kuri Miliyoni eshatu bidaciye mu kanama k’amasoko.

Kuva tariki ya 20.10.2015 hateganyijwe igenzura ry’umutungo ku kigo nderabuzima cya Bigugu akaba ari kimwe mu bizagaragaza niba koko ibihavugwa ari ukuri.

NDAYISABA Ernest

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 22 )

Ngo Mathias baramubeshyera??? Keretse niba mwasangiye inzoga Ku mahumbezi akakubwira ngo umuvugire??? Yebaba we nonese ugirango hari utamuzi? Umuntu bamushyiraho (dore ko atatowe) ataramara na 2mois akajyana ikigo ayoboye Ku karubanda mu itangazamakuru ukumva hari icyo azakimarira? Ugirangose amafaranga yahaye umunyamakuru ntazwi? Inzoga yaguzese ugirango ntizizwi?
Naho wowe uvuga kwihorera ntabwo byemewe, niba ufite ibimenyetso egera Mayor azagufasha naho Gitifu we amafuti barayanganya niba atayamurusha!!
Ariko koko matiyasi nawe Emile, ibi nibyo mwari mukwiriye kwakiriza mayor mushya koko? Birababaje kubona abantu bitwa ngo barize bakirangwa n’amatiku !!!!!

Sifa yanditse ku itariki ya: 26-10-2015  →  Musubize

Twasabye mayor kudutabara arabyanga none ndumva ngiye kwitabara. Mfite mushiki wanjye wigaga kukigo MATIAS ayobora, uwo mwana yiga mumwaka WA gatatu, yahoraga ambwira ko afite agahinda ashaka kuntura simwumve kuko nkorera Kure muri Rubavu. Mucyumweru cyashize nasuwe na mama ambwira ko mushiki wanjye basanze atwite inda yamezi umunani.. Namubajije uko byagenze ambwira ko uwayimuteye bahujwe na DIRECTEUR MATIAS. Ariko ubundi mwabuze. Abaturerera aho kuduhera abana ibirura koko!. Ubundi se mayor mubona bikwiriye ko ba Gitifu bimirenge bayiyobo badafite abagore koko???. Ubwo rero kudutabara byananiranye njyewe nguhaye agahe gato ubundi nkakora icyongomba gukora ninshake nzagwe muri gereza aho kwicwa Nagahinda

MUDAHARA yanditse ku itariki ya: 25-10-2015  →  Musubize

ariko amazina ntavuze asebya akarere kacu,avuga ibiterekeranye,ateye ashyiiii.gusebya akarere kanyu namwe mutiretse ni umuhigo murikwesa???ndabagaye cyanee.mufunge midomo mukore maze mufashe meya kwesa imihigo.tx

tonton yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

gatoya ibyo uvuga kuri mathias ni ugusebanya.ahubwo usesenguye neza hari icyo mupfa.ibyo uvuze kuri mathias birahabanye.mathias ni umunyakuri,ahubwo nafashe inzego zibishinzwe bacukumbure.nta castomer care iba kuri centre de sante bigugu.

gaga yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

Muzajye muvugisha ukuri. Nta kibazo kiri hagati ya cosa nk’urwego ahubwo ikibazo gifite MathiAs kubera yakweduye inda ashaka kumira gusa. Kubera avuye gereza vuba akaba yari anamaze igihe mu bushomeri arashaka gusonzoka! Amatiku ye n’ubusambo ni ibya kera!

Ariko ubundi umuntu utuye Rubengera mwabonye ariwe uzahagararira inyungu z’abaturage ba Rwankuba? Nzaba mbarirwa!

gatoya yanditse ku itariki ya: 21-10-2015  →  Musubize

Minisante isabe akarere ka gatsibo nako gakurikirane imicungire itameze neza mu kigo nderabuzima cya GITUZA ABAKOZI BAHO NTIBABONAPBF iribwa na comite na COGE

HARI IMITANGIRE MIBI Y’AMASOKO

GUCUNGA UMUTUNGO WA RUBANDA N’ABI

gato yanditse ku itariki ya: 20-10-2015  →  Musubize

Uribuka ko Bigugu itaramara 6 mois ibaye CS? Ntabwo byakemukira rimwe ariko biratAnga icyizere!

Zaidi yanditse ku itariki ya: 19-10-2015  →  Musubize

IKIGO KITAVURA ABANYAMURYA BA RSSB/RAMA NGO KIRATERA IMBERE? MWITUBESHYA NIBA GATARINA!

ALIASALTRE yanditse ku itariki ya: 19-10-2015  →  Musubize

Ntabwo byantangaza kuko Mathias wa cosa yatangiye kwakira ruswa kandi n’ibizamini bitaranaba. Kudeposant byonyine ngo yakaga 50,000 yavansi ngo kugirango dosiye izigwe neza. Umwe mu bayatswe ngo yarayabuze ubwo Mathias na AFSOC w’umurenge bayamwakaga, apfa kubaha 30,000 yari afite ariko basezerana ko 20,000 ayabasigayemo. Ubwose urumva amaherezo yaba ayahe babonye umuyobozi ubafasha kurya? Ikigo cyashirira mu NDA!

Corruption No yanditse ku itariki ya: 18-10-2015  →  Musubize

Amakuru yihutirwa kandi agomba kugenzurwa: Ngo Mathias TUGIRIMANA n’agatsiko bafatanije ngo barimo baratanga ruswa ngo umuyobozi wa Bigugu ahave.Mukurikirane neza mumenye ababiri inyuma bose hanyuma bakurikiranwe!

Bish yanditse ku itariki ya: 18-10-2015  →  Musubize

Ariko se ubundi kuki mu shyiraho abayobozi bimirenge batashye, mbona batazatumarira abana?. Gitf wa Rwankuba ayitwara muntoki azatumaraho abana pe!. Uwo muyobozi wa COSA we ntawamenya uwamwohereje kurera abana kdi adatinya kubanziza.

sadi yanditse ku itariki ya: 17-10-2015  →  Musubize

Nyakubahwa Mayor wa Karongi ibi bintu ntabwo byubahisha Akarere kacu. Kubera iki abantu birukira mu itangazamakuru kdi ibibazo bitakunaniye? Hagati ya Cosa n’Umurenge wa Rwankuba umwe niwe wajyanye ibi bintu mu itangazamakuru kuko nibo bari babizi kdi batabigushyikirije ngo bikunanire? Uwo munyamakuru nawe utiyubaha ngo inzoga yazinywereye Ku mahumbezi haruguru y’umurenge aho amatiku yose acurirwa! Ubwo murumva hatarimo tena? Mayor ubyikurikiranire neza ntiwizere Abdou nawe abifitemo uruhare!

Yes yanditse ku itariki ya: 16-10-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka