Amafoto: Bari bizihiwe ku munsi wa Saint Valentin

Mu mujyi wa Kigali abantu bo mu ngeri zitandukanye bazindutse bagura impano zitandukanye zo guha abakunzi babo ku munsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka.

Amabara y'umutuku, umukara n'umweru ni amwe mu yambarwa cyane n'abizihiza uyu munsi
Amabara y’umutuku, umukara n’umweru ni amwe mu yambarwa cyane n’abizihiza uyu munsi

Uwo munsi urangwa n’uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana cyane cyane bahana impano zitandukanye ziganjemo indabyo.

Mu Mujyi wa Kigali abantu bagaragaye bamwe bagiye bagura impano zo guha abakunzi babo. Hagaragaye kandi n’abantu barimo bacuruza impano zitandukanye ziganjemo indabo zo mu bwoko bw’iroza.

Buri wese uko yifite yageragezaga kubona ururabo ashobora guha umukunzi we bitewe n’ubushobozi bwe.

Indabo ziri mu bicuruzwa byaguzwe cyane
Indabo ziri mu bicuruzwa byaguzwe cyane

Ururabo rumwe rwagurishwaga amafaranga 2000, naho umufungo w’indabo nyinshi (bouquet de fleur) zo zikagura hagati y’amafaranga ibihumbi cumi na bitanu (15,000frw) n’ibihumbi mirongo itatu (30,000frw).

Abantu bitabiriye kugura impano z’uyu munsi si abantu bakirambagizanya gusa cyangwa urubyiruko kuko n’abashakanye na bo barawizihiza ndetse na bo bagahana impano nk’ikimenyetso kigaragaza ko bakundana.

Abagaragaye bagura izi mpano bari mu byiciro byose birimo abagabo, abagore ndetse n’abasore n’inkumi.

Kubera ko uyu munsi mu mpano zitangwa haba harimo indabo, usanga hari abacuruzi bamwe bahitamo kuba ari zo bacuruza gusa kuri uyu munsi nyirizina, warangira bakikomereza ubucuruzi bw’ibindi bintu bitandukanye bari basanzwe bacuruza.

Abacuruzi bari biteguye gucuruza indabo nyinshi kuri uyu munsi
Abacuruzi bari biteguye gucuruza indabo nyinshi kuri uyu munsi

Umutesi Jeannette ukorera i Remera, aganira na Kigali Today, yavuze ko umunsi nk’uyu aba yizeye kubona inyungu ihagije.

Ati “Uyu munsi tumaze icyumweru tuwitegura kuko tuba tuzi ko turi bubone abakiriya batandukanye bari butugurire impano baha abakunzi babo”.

Indabo zisobanura iki mu rukundo?

Umwe mu Bihayimana utashatse ko amazina ye atangazwa, aganira na Kigali Today, yasobanuye ko indabo zisobanura urukundo.

Akarabo kamwe kaguraga ibihumbi bibiri
Akarabo kamwe kaguraga ibihumbi bibiri

Ati “Indabo ni ikimenyetso cy’urukundo zikaba n’ikirungo cyarwo. Indabo ni nziza zirubahwa ntawazikandagira azireba, kandi ni umutako, aho ziri haba hasa neza, hatuje, hatekanye. Guha umuntu ururabo uba umuhaye ikimenyetso cy’uko umukunda”.

“Icyo nakongeraho (kandi ngombwa) ni uko buri rurabo (ibara ryarwo n’imisusire -forme-) rugira icyo ruvuga cyangwa rusobanura mu rukundo. Ubundi ntabwo umuntu wese wamuha ururabo urwo ari rwo rwose. Ururabo rushobora kuba ruvuga: ‘I miss you’ (ndagukumbuye), urundi ruvuga ‘ndakwifuza’, urundi ruvuga ‘ndakwihaye’,...”

St Valentin irangwa n’umwambaro wihariye

Kuri uyu munsi usanga hatoranyijwe ibara abantu bari bwambare. Hari aho usanga bambaye umwambaro w’ibara ritukura, cyangwa bakambara ibara ry’umutuku n’umukara, ndetse hari n’abambara umweru n’umukara. Ariko cyane cyane ibara rikunze kwiganza ni ibara ry’umutuku.

Imyambarire iri mu byarangaga abahaye agaciro uyu munsi
Imyambarire iri mu byarangaga abahaye agaciro uyu munsi
Umufungo w'indabo nyinshi (Bouquet) waguraga hagati y'ibihumbi 15 na 30
Umufungo w’indabo nyinshi (Bouquet) waguraga hagati y’ibihumbi 15 na 30
Umwe mu bagabo wari uvuye kugura impano y'umukunzi
Umwe mu bagabo wari uvuye kugura impano y’umukunzi
Abantu b'ingeri zitandukanye bitabiriye kugura impano zirimo n'indabo
Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye kugura impano zirimo n’indabo
Abacuruzi b'indabo babonye abaguzi benshi
Abacuruzi b’indabo babonye abaguzi benshi
Kigali Today na yo yageneye ururabo abamama n'abakobwa bayikoramo
Kigali Today na yo yageneye ururabo abamama n’abakobwa bayikoramo
Umwe mu bayobozi ba KT yafatanyije n'abamama n'abakobwa bo muri iki kigo gukata umutsima
Umwe mu bayobozi ba KT yafatanyije n’abamama n’abakobwa bo muri iki kigo gukata umutsima

Amafoto: Eric Ruzindana / Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka