Abaturage barasabwa gukurikiza inama bagirwa n’abayobozi

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka arasaba abaturage korohereza abayobozi no kumva inama babagira mu gihe babakemurira ibibabazo.

Yabibasabye kuri uyu wa gatanu tariki 20 Ugushyingo 2015, ubwo yatangizaga ukwezi kw’imiyoborere mu muhango wabereye mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu arasaba abaturage korohera abayobozi no kumva inama babagira.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu arasaba abaturage korohera abayobozi no kumva inama babagira.

Byari biturutse kuri bamwe mu baturage babajije ibibazo byari byaragejejwe ku buyobozi bw’ako karere n’intara y’Uburasirazuba muri rusange, ariko ntibishimira inama bagiriwe n’abayobozi kugira ngo ibyo bibazo bikemuke.

Bimwe muri ibyo bibazo birenze ubushobozi bw’akarere n’intara kuko byamaze kugera mu nkiko, Minisitiri Kaboneka akavuga ko n’ubwo ari inshingano z’abayobozi gufasha abaturage kugira ngo ibibazo bya bo bikemuke na bo badakwiye kunaniza ubuyobozi no kwanga gukurikiza inama bagirwa kugira ngo ibibazo bya bo bikemuke.

Bimwe mu bibazo abaturage babajije byari byaragejejwe mu nkiko.
Bimwe mu bibazo abaturage babajije byari byaragejejwe mu nkiko.

Yagize ati “Hari ibibazo byagaragaye byari byaramenyekanye n’ubundi. Nizere ko bihita bikurikiranwa bigakemuka, ariko nsabe n’abaturage na bo bagire ubworoherane no gukurikiza inama bagirwa n’inzego z’ubuyobozi, hari ibyo ubuyobozi budashobora gukora bikorwa n’amategeko.”

Abaturage bo mu karere ka Kayonza bashimye leta yashizeho gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere kuko ituma abayobozi barushaho kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo.

Mukeshimana Drocelle avuga ko kuba abayobozi bakuru b’igihugu babasha kwegera abaturage bakaganira nabo ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza, ku buryo n’ubwo umuturage yarenganywa n’abayobozi b’inzego z’ibanze aba afite uruvugiro, kuko ashobora kugeza ikibazo cye ku nzego zisumbuyeho zikakimukemurira.

Aba ni bamwe mu baturage bitabiriye ukwezi kw'imiyoborere.
Aba ni bamwe mu baturage bitabiriye ukwezi kw’imiyoborere.

Ati “Icyo mbonye ni uko abayobozi bakuru begera abaturage cyane, n’aho umuntu yerenganyijwe mu nzego z’ibanze umuturage akaba yagira ijambo hejuru, ni ikintu cyo kwishimirwa cyane.”

Ukwezi kw’imiyoborere kwatangirijwe mu karere ka Kayonza mu gihe byinshi mu bibazo by’abaturage ubuyobozi bw’ako karere bwagejejweho byari byarakemuwe, ibitarekemuka bikaba biri mu nkiko nk’uko umuyobozi w’ako karere Mugabo John yabivuze.

Abaturage b’i Kabarondo bavuze ko bagiye kujya bakurikiza inama bagirwa n’ubuyobozi kuko kenshi usanga kutazikirikiza bituma bahora basiragira mu nkiko bigatuma banahatakariza amafaranga nk’uko Murwanashyaka Leon wo mu kagari ka Cyinzovu muri uwo murenge.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka