CG Emmanuel Gasana yagaragarije urukiko impamvu akwiye kuburana adafunze

Ubushinjacyaha bwasabiye CG (Rtd) Emmanuel Gasana gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, nyuma yo kwemeza ko kubera ibyaha akurikiranyweho ashobora gutoroka cyangwa gusibanganya ibimenyetso.

Ku ruhande rw’abunganira CG Gasana, bwagaragaje ko umukiriya wabo ibyo ashinjwa atabikoze ndetse banongeraho akwiye kuburana ari hanze kubera ko afite uburwayi budakira nka Diyabeti n’umuvuduko w’amaraso.
Aha banongeyeho ko hari n’ingwate biteguye ndetse mu rukiko bavuga ko iyo ngwate ari ubutaka ariko ntibagaragaza agaciro kabwo.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rurimo kuburanisha uru rubanza, rumaze kumva impande zombi rwatangaje ko isomwa ry’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa rizaba tariki 15 Ugushyingo 2023 saa cyenda z’amanywa.

CG Emmanuel Gasana CG (Rtd) Emmanuel Gasana yageze ku rukiko hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo. Imodoka yamuzanye ntizwi n’ubwo ku rukiko hari hari iya RIB isanzwe ijyana abafungwa ndetse n’imodoka zirenze ebyiri za Polisi.

Mu gusohoka mu rukiko wabonaga umutekano urinzwe kuko yari aherekejwe n’abapolisi batandatu babiri imbere, babiri inyuma n’abandi babiri ku mpande ku buryo n’uwashakaga gufata ifoto ye bitari bimworoheye.

CG (Rtd) Emmanuel Gasanakurikiranyweho ibyaha bibiri, ari byo gusaba no kwakira indonke hamwe no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

CG (Rtd) Emmanuel Gasana yafunzwe nyuma y’aho ahagaritswe mu mirimo yo kuyobora Intara y’Iburasirazuba, amakuru yamenyekanye biciye mu itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ryo ku wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023.

CG (Rtd) Emmanuel Gasana yabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri Werurwe 2021, mbere yaho akaba yarayoboraga Intara y’Amajyepfo. Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, kuva ku wa 19 Ukwakira 2009 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka