CG Emmanuel Gasana yagaragarije urukiko impamvu akwiye kuburana adafunze
Ubushinjacyaha bwasabiye CG (Rtd) Emmanuel Gasana gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, nyuma yo kwemeza ko kubera ibyaha akurikiranyweho ashobora gutoroka cyangwa gusibanganya ibimenyetso.

Ku ruhande rw’abunganira CG Gasana, bwagaragaje ko umukiriya wabo ibyo ashinjwa atabikoze ndetse banongeraho akwiye kuburana ari hanze kubera ko afite uburwayi budakira nka Diyabeti n’umuvuduko w’amaraso.
Aha banongeyeho ko hari n’ingwate biteguye ndetse mu rukiko bavuga ko iyo ngwate ari ubutaka ariko ntibagaragaza agaciro kabwo.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rurimo kuburanisha uru rubanza, rumaze kumva impande zombi rwatangaje ko isomwa ry’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa rizaba tariki 15 Ugushyingo 2023 saa cyenda z’amanywa.
CG Emmanuel Gasana CG (Rtd) Emmanuel Gasana yageze ku rukiko hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo. Imodoka yamuzanye ntizwi n’ubwo ku rukiko hari hari iya RIB isanzwe ijyana abafungwa ndetse n’imodoka zirenze ebyiri za Polisi.
Mu gusohoka mu rukiko wabonaga umutekano urinzwe kuko yari aherekejwe n’abapolisi batandatu babiri imbere, babiri inyuma n’abandi babiri ku mpande ku buryo n’uwashakaga gufata ifoto ye bitari bimworoheye.
CG (Rtd) Emmanuel Gasanakurikiranyweho ibyaha bibiri, ari byo gusaba no kwakira indonke hamwe no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

CG (Rtd) Emmanuel Gasana yafunzwe nyuma y’aho ahagaritswe mu mirimo yo kuyobora Intara y’Iburasirazuba, amakuru yamenyekanye biciye mu itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ryo ku wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023.
CG (Rtd) Emmanuel Gasana yabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri Werurwe 2021, mbere yaho akaba yarayoboraga Intara y’Amajyepfo. Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, kuva ku wa 19 Ukwakira 2009 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2018.
Inkuru zijyanye na: CG (Rtd) Emmanuel Gasana
- CG (Rtd) Emmanuel Gasana yaburanye mu bujurire ku gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
- CG Rtd Gasana arasubira mu rukiko aburana ubujurire
- Urukiko rwategetse ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana afungwa iminsi 30 y’agateganyo
- Byari bimeze bite mu rukiko ubwo CG (Rtd) Emmanuel Gasana yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa?
- Nyagatare: CG Rtd Emmanuel Gasana yamaze kugera mu cyumba cy’iburanisha
- CG (Rtd) Emmanuel Gasana aritaba Urukiko kuri uyu wa Gatanu
- Dosiye ya Emmanuel Gasana yagejejwe mu Bushinjacyaha
- Emmanuel Gasana wayoboraga Intara y’Iburasirazuba yafunzwe
- Abapolisi barimo CG Emmanuel K. Gasana bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
- Dore bimwe mu bibazo bitegereje Guverineri Emmanuel Gasana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|