Rutsiro:Uwahawe kuyobora Akarere by’agateganyo ngo azagateza imbere

Niyonzima Tharcisse usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro wahawe ububasha bwo kuyobora Akarere by’agateganyo yijeje ko aho agasanze atazagasubiza inyuma mu iterambere.

Yabitangaje ubwo ku wa 28 Mutarama 2016 yahererekanyaga ububasha na komite nyobozi icyuye igihe yari imaze imyaka 5 iyobora Akarere,nyuma yo kumurikirwa imiterere y’Akarere n’aho kari kageze mu iterambere yavuze ko mu gihe cy’ukwezi azakomereza ku iterambere asanze.

Meya yasinyiye ihererekanyabubasha
Meya yasinyiye ihererekanyabubasha

Yagize ati" Birumvikana ko imirimo nshinzwe ikomeye ariko ku bufatanye n’abakozi b’Akarere ndizera ko tuzaakomereza ku bikorwa dusanze komite nyobozi icyuye igihe yageze ho ku buryo Akarere katazasubira inyuma"

Niyonzima ariko yasabye komite nyobozi icyuye igihe kumuba hafi kugira ngo bamusangize ku bunararibonye bavanye mu kuyobora imyaka 5 uwari umuyobozi w’Akarere Gaspard Byukusenge akaba yamwijeje ko ubufatanye buzakomeza.

Muri uyu muhango hari abajyanama batandukanye
Muri uyu muhango hari abajyanama batandukanye

Byukusenge ati"Inama twiteguye kuzitanga uko dushobojwe kuko ntabwo twakanga kuzitanga igihe cyose tuzitabazwa ndumva nta cyatubuza kuzitanga"

Niyonzima Tharcisse azatangira kuyobora by’’agateganyo aka karere kuva tariki ya 29 Mutarama 2016 kugeza tariki ya 08 Werurwe ubwo hazaba harangiye amatora y’inzeg z’ibanze.

Abajyanama bacyuye igihe nabo bashimiwe Uwahawe ububasha bwo kuyobora Akarere ahera ku mujyanama wari umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza
Abajyanama bacyuye igihe nabo bashimiwe Uwahawe ububasha bwo kuyobora Akarere ahera ku mujyanama wari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza

Komite nyobozi y’Akarere ka Rutsiro icyuye igihe yaratowe mu mwaka wa 2011 ikaba yari ikuriwe na Meya Gaspard Byukusenge afatanyije n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu Damascene Nsanzimfura ndetse na Nyirabagrinzira Jacqueline wari ushinzwe imibereho myiza.

Meya yahererekanyije ububasha n'ugiye kuyobora by'agateganyo anamwizeza inama nazikenera
Meya yahererekanyije ububasha n’ugiye kuyobora by’agateganyo anamwizeza inama nazikenera

Muri uyu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya komite nyobozi icyuye igihe n’ugiye kuyobora by’agateganyo hanashimiwe abajyanama bari bagize inama njyanama y’akarere bakaba bashimiwe inama bagiye batanga zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TWIZERE KO ABAKOZE NABI NKA "NSANZIMFURA J. DAMASCENE "BATAZONGERA KWIYAMAMAZA BAVAVANGIRA ABANDI? MURAKOZE.BRAVO,KU BAKOZE NEZA BACYUYE IGIHE. NSANZIMFURA NTAZAGARUKE KUVANGIRA ABANDI BAKOZI.

J.J.Thom yanditse ku itariki ya: 29-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka