Rurageretse hagati ya RALGA n’abatemera amanota y’ikizamini bahawe

Abahataniye kuyobora imirenge n’umuyobozi bw’ushinzwe imari mu karere ka Nyanza ntibemera amanota babonye mu gihe RALGA igaragaza ko ari ayabo.

Ibi byatangiye gusakuzwa na bamwe mu bahataniye iyi myanya ubwo amanota yabo yamanikwaga ku biro by’Akarere ka Nyanza kuri uyu wa gatatu tariki 18 Ugushyingo 2015.

Bamwe batungurwaga no gusanga ku myanya imwe n'imwe ntawatsinze.
Bamwe batungurwaga no gusanga ku myanya imwe n’imwe ntawatsinze.

Bose uko ari 26 bavuga ko batunguwe no kubona nta n’umwe watsinze ikizamini ngo agire amanota 70% atangirwaho akazi mu mirimo ya Leta.

Umwe mu baganiriye na Kigali Today utashatse ko amazina ye atangazwa kubera gutinya kuba yarebwa nabi muri iki kibazo, avuga ko yasubije neza ibibazo yabajijwe mu kizamini cyo kuvuga (interview) nyuma yo gutsinda ikizamini cyo kwandika.

Yagize ati “Ntibisanzwe ko umuntu atsindira ikizamini cyanditse ku manota yo hejuru hanyuma mu kizamini cyo kuvuga agatsindwa. Ntabwo njye mbyemera kereka harimo tekinike.”

Mu bahataniye uyu mwanya nta n'umwe wagize amanota 70%.
Mu bahataniye uyu mwanya nta n’umwe wagize amanota 70%.

Undi mu batanyuzwe n’aya manota bahawe, yatangaje ko ku bwe hanekewe ubujurire cyangwa hakitabazwa komisiyo y’abakozi ba Leta hagasuzumwa uko yagiye yisobanura mu kizamini cyo kuvuga.

Ati “Bagombaga kuvuga ko nta mukozi bari bakeneye muri twe ariko ntibavuge ko twese uko tungana habuzemo utsinda ikizamini ngo baduhe munsi y’amanota 70%.”

Umunyamakuru wa Kigali Today yashatse ku bivuganaho n’ushinzwe ibizamini by’akazi muri RALGA wamenyekanye ku izina rya Patrick, ariko avuga ko ahuze cyane atabona umwanya wo kugira icyo atangaza.

Uyu Patrick aganira na Kigali Today yaje gusabwa nibura umunota wo kugira icyo abitangazaho aranga, ahubwo iminota itanu ishira acyumvikanisha kuri telefoni ukuntu ahuze.

Iteka rya Perezida Nº 46/01 ryo kuwa 29/07/2011 rigena uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya abakozi bakora mu nzego z’imirimo ya leta mu ngingo yaryo ya 16, rivuga ko umukandida utanyuzwe n’uburyo bwakoreshejwe mu gutoranya abakandida cyangwa n’amanota yabonye, ajuririra ku rwego rwa mbere urwego rushaka umukozi mu gihe kitarenze iminsi itatu uhereye igihe amanota yatangarijwe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

nagirango mumbarize Larga niba ibizami byagombaga mu Karere ka KaYONZA byaba byarakozwe harihasigaye interview Twabikoze mukwezi kwacumi umwaka ushize

NSHUTI Anastase yanditse ku itariki ya: 7-07-2020  →  Musubize

MURAHO NDABONA RALGA BITOROSHYE PE IBIZAMINI BYABO WAGIRANGO BABA BIFUZAKO UMUNTU ASUBIZA IBYO BASHAKA NIGUTE UMUNTU AKORA IKIZAMINI AGASUBIZA NEZA HANYUMA NGO NTIYATSINZE UBUSE URUMWARIMU ISHURI RYAWE RIFITE ABANA 82 BAGAKORA IKIZAMINI HAGATSINDA 9 WOWE NKAMWARIMU WAKWIHA ANGAHE RA TWUMIWE TWESE TUBONYE AMANOTA YIKIZAMINI CYO KUWA 9/1/2020 MU KARERE KA NGORORORERO. RALGA NTIBYOROSHYE PE MURAKOZE IBIBERA INYUMA YAMA RIDO NIBYINSHI.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 22-01-2020  →  Musubize

hari ago umuntu akora hagashira amezi2 nta msnota

hakuzimana theogene yanditse ku itariki ya: 7-07-2016  →  Musubize

Njye ndisabira Urwego rw’Umuvunyi na TRANSPERANCY RWANDA bakurikirane ukuri ku bizamini bikoreshwa na RALGA. Mu Turere 30 RALGA ni yo ifite isoko rinini yatsindiye idapiganwe ryo gupiganisha imyanya ikeneye Abakozi muri utwo Turere. Ariko ibyo RALGA iri gukora rwose inzego zibishinzwe ntizibisuzumane ubushishozi hafatwe umwanzuro kuko birakabije. Uziko hari aho abantu bajya gukora Umuyobozi waho yarangije kugena uzajya mu mwanya kandi akawujyamo? Itegeko rigenga uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya abakozi ba Leta riteganya iminsi buri gikorwa kimara RALGA yo ibyo ntibikozwa ubwo se si ikimenyetso ko bikorera ibyo bashaka. Mudufashe mushake amakuru y’imikorere ya RALGA muri iki gikorwa rwose birakabije pe. Kuki amasoko ya Leta hari inzego zibishinzwe mugutanga akazi ho harabura iki koko?

Murakoze kumva igitekerezo cyanjye.

KAMENYERO Emmanuel yanditse ku itariki ya: 20-11-2015  →  Musubize

MUKOMEZE MUWIKE AMATIKE NGO MWARIZE MUZI UBWENGE MWABAYE SELECTED MURAJYA MUBIZAMINI!!!! MUZAMBAZE UKO BAJYA MUKAZI NUKO BAKAVA EVEN NUKO BASKARAMBAMO NTIBISABIBYO BISABA.....

RICH yanditse ku itariki ya: 19-11-2015  →  Musubize

Hhhhhh sha musigeho mwikimarira amabuye wamugani. Ugiye kuvugako hariho larga wavuagako hariho na NEC!! Ubuse ibyo mugenzi wanyu avuze atanga ningero mugirango arabeshya? Nigute bamwe bashyira imyanya kwisoko abandi bakayiha abayikoramo byagateganyo(acting)? Nigute wamugani umuntu akoriyo acting imyaka nimyaka!! Amategeko avugiki? Za mifrotra na commission na minaloc izo nigute umuntu akora umwanya atariwo yanditsemo kuri placement zikinumiraanuko zitabizi. Audit zimaziki, Umuvunyise akarengane yarakaretse yagiye mubindi?? IBIFI MWABANA MWE........................

RUHUS yanditse ku itariki ya: 19-11-2015  →  Musubize

Sure, birakubitiraho ko mandat ziri kurangira, Nyobozi irikugaba akazi ngozibonere impamba!! Nyaruguru, umwanya wa planning uwukoramo amaze imyaka 5 yitwango acting kuburyo na placement bahaye mifotra ejobundi banditseko ari agronome, uwaari agronome akorera kumasezerano ubungo ni diregiteri, akaba nomumwanya waba agronome 2. bivuzeko akora imyanya itatu kdi yose akayihemberwa mumayeri kukongo yatuye mayor akihagera akaba anahuza na vice mayor!! Bugesera umuntu yatsindiye umwanya larga ikirukana umuyobozi bisankaho ihuzagurika ishaka kwerekana transparence, arikuwo bahise bawumwima, Kamonyi nuko bimeze, Muhanga birarenze, Nyamasheke amayeri gusa ahandi uratsinda bakaguhisha interiview,...,. ngoho UMUVUNYI nagerageze, commissio yabakozi mifotra byarabayobeye

SEB yanditse ku itariki ya: 19-11-2015  →  Musubize

Si Larga uretseko nayo itari shyashya. Nigute imyanya muturere tumwe bashyiraho itanu, utundi ibiri, utundi akazi kagahabwa ba acting. Ibi nitekiniki zirambiranye, si Nyanza gusa nuko mutazibyo Nyaruguru badukoze bagasubiza imyanya kwisoko babonye abanbari babo twabakoranye twagera interiview bakaduha ubusa. Nahandi henshi byarabaye dufite ingero kuburyo abantu benshi bamaze kwanga igihugu kweli. Tuzakoriki kodutwika amatike numwanya batubeshye imyanya ifitabo batonesha> Nyamagabe bahinduye mazina waabona 45 bagashyira izina ryawe kuwo bashaka wabonye 10 bakabariryo bakwandikaho. TUZAYOBOKE IYISHYANMBA?

POPONI yanditse ku itariki ya: 19-11-2015  →  Musubize

Bavandimwe ntimukigore mwimarira Amabuye kuko umwanya uhabwa nyirawo byaca mu nzira nyazo cg habaho technique gusa Larga irarambiranye ntibakatwereke ko ari abanyakuri kandi aribo babeshyi ba mbere iyo ubona ikizami gikorwa mu karere wajya kureba amanota ugasanga abari Ku mwanya was mbere ni babandi nubundi baba bavuzwe bakideposa (urugero :abakozi b’akarere,inshuti za ba Mayors,cg ba Vice Mayor na ba Executif,...)ukuri kuri he?Muravangira his Excellence kbs.

Alias yanditse ku itariki ya: 19-11-2015  →  Musubize

uwambere afite 26 mukizamini cyokwandika, akagira 36 mukuvuga total 62. ubwose urunva wabona 26 mukwandika hanyuma kuvuga akaba aribyo ushobora wapi rwose. Kereka niba mukwandika ariho babibiye. Naho ubundi biragoye kubona 44/50 mukuvuga

keza yanditse ku itariki ya: 19-11-2015  →  Musubize

Murabeshya ako karengane mukorera abanyarwanda muzakabazwa igihe nikigera.Icyo gihe nta kindi ni cya gihe tuzaba twavuye muri iyi si tugeze imbere y’Uwiteka.Nta prado, nta samsung, nta nzu igezweho tuziratana.Buri wese azibarizwa.Ayi nya!!!!

Mafene yanditse ku itariki ya: 19-11-2015  →  Musubize

ariko abntu barakabya pe. None se ko mwize gutsindwa ntibibaho? None se ko ikizamini mwagaragaje abantu bari batsinzwe mu kizamini cyanditse bari kubaha manota y’ubuntu mu kizamini cyo kuvuga. Reba nawe uwa mbere yari yagize 28/50!!!? Kugira ngo agire 70% byamusabaga kugira 42/50!!!!

Iki gihugu cyuzuyemo abashomeri utsinzwe wese kubera ko aba ashaka akazi ahita avuga ko yarenganyijwe bijyanye n’uko aba ababaye akazi!!!! Mwibuke ko abantu bose batatsindira umwanya umwe!!!!

kamazi yanditse ku itariki ya: 19-11-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka