Rurageretse hagati ya RALGA n’abatemera amanota y’ikizamini bahawe
Abahataniye kuyobora imirenge n’umuyobozi bw’ushinzwe imari mu karere ka Nyanza ntibemera amanota babonye mu gihe RALGA igaragaza ko ari ayabo.
Ibi byatangiye gusakuzwa na bamwe mu bahataniye iyi myanya ubwo amanota yabo yamanikwaga ku biro by’Akarere ka Nyanza kuri uyu wa gatatu tariki 18 Ugushyingo 2015.

Bose uko ari 26 bavuga ko batunguwe no kubona nta n’umwe watsinze ikizamini ngo agire amanota 70% atangirwaho akazi mu mirimo ya Leta.
Umwe mu baganiriye na Kigali Today utashatse ko amazina ye atangazwa kubera gutinya kuba yarebwa nabi muri iki kibazo, avuga ko yasubije neza ibibazo yabajijwe mu kizamini cyo kuvuga (interview) nyuma yo gutsinda ikizamini cyo kwandika.
Yagize ati “Ntibisanzwe ko umuntu atsindira ikizamini cyanditse ku manota yo hejuru hanyuma mu kizamini cyo kuvuga agatsindwa. Ntabwo njye mbyemera kereka harimo tekinike.”

Undi mu batanyuzwe n’aya manota bahawe, yatangaje ko ku bwe hanekewe ubujurire cyangwa hakitabazwa komisiyo y’abakozi ba Leta hagasuzumwa uko yagiye yisobanura mu kizamini cyo kuvuga.
Ati “Bagombaga kuvuga ko nta mukozi bari bakeneye muri twe ariko ntibavuge ko twese uko tungana habuzemo utsinda ikizamini ngo baduhe munsi y’amanota 70%.”
Umunyamakuru wa Kigali Today yashatse ku bivuganaho n’ushinzwe ibizamini by’akazi muri RALGA wamenyekanye ku izina rya Patrick, ariko avuga ko ahuze cyane atabona umwanya wo kugira icyo atangaza.
Uyu Patrick aganira na Kigali Today yaje gusabwa nibura umunota wo kugira icyo abitangazaho aranga, ahubwo iminota itanu ishira acyumvikanisha kuri telefoni ukuntu ahuze.
Iteka rya Perezida Nº 46/01 ryo kuwa 29/07/2011 rigena uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya abakozi bakora mu nzego z’imirimo ya leta mu ngingo yaryo ya 16, rivuga ko umukandida utanyuzwe n’uburyo bwakoreshejwe mu gutoranya abakandida cyangwa n’amanota yabonye, ajuririra ku rwego rwa mbere urwego rushaka umukozi mu gihe kitarenze iminsi itatu uhereye igihe amanota yatangarijwe.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 21 )
Ohereza igitekerezo
|
Twagirayezu arabeshya twese siko tutanyuzwe n’ariya manota nk’urugero jyewe naratsinzwe ariko ntawe nabwiye ko ntanyuzwe
Ntimubona abo bashyiramo mu marangamutima ko aribo biba, badindiza services n’abaturage. Nonese abenshi baba muri ralga ntibari abayobozi b’inzego zibanze bananirwa kuzuza inshingano bakabashakira ubwihisho muri ralga. Iyo wamunzwe na ruswa ntubikira nikimwe no kurwara hiv\sida
@ Mike, ibyo byarabaye mumyaka mike ishize. Uturere two ntabushobozi dufite bwo gutanga exams kuko ruswa yavuzaga ubuhuha.
Ahubwo Ralga nibe serious ireke uwo ariwe wese washaka kuyijya mumatwi abasaba ko izina runaka ariryo rihabwa akazi.
Ibi bivugwa muri iyi nkuru, njye byambayeho Mu Ruhango
Mwebwe muravuga mbabajwe nabata umwanya wabo ngo baratega bangiza nutwo bafite kandi akazi kaba gafite beneko larga nizeraga niyo ubu isigaye iri kumwanya wa mbere muguhombya leta ikimenyane ruswa ariko iminsi yigisambo irabaze umunsi Prezida yabimenye azabakaranga.
ko mutavuga kujya ku karere ku reclama, ntihagire umukozi wa Rarga uza, ukajyayo inshuro zirenze eshanu kugeza ubiretse; ko utavuga uburyo bakosora, bagashyiraho amanota nta kigaragaza ko basomye ibyanditswe, ko utavuga gutinza amanota ku bushake, ko utavuga kubaza ibitajyanye na domaine, ko utavuga kubaza ibibazo bidasobanutse... Rwanda we, narumiwe, ariko ibi bigaragaza ko uwo bashakaga atarimo
Njyewe rero mbona buriya baryo bwa LARGA, ataribwo, kuko barishyurwa, iyo rero bagaragaje ko ntawatsinze, ntekereza ko bo baba barangije akazi kabo, bahita bishyurwa ubutaha kandi bakazasubiza wa mwanya kwisoko bakongera kandi barishyurwa kuri wa Meany’s , gutyo gutyo, ariko urumva kobo bababunguka ariko bagahombya Leta. Njyewe icyo mbona, nkuko hababo abashinzwe amasoko mu bigo bya Letat, kuko ibyo bigo aba aribyo bicyeneye umukozi hatabanje hazamo abacanshuro, bikwiwe kujya bishyiraho akanama gashinzwe kwinjiza abakozi mu kazi,byibuze byakurikirwanwa neza aba acyenewe ahongaho kandi bikoroha gukurikiranwa. Ko batajwa kwinjiza ingabo cg Police, LARGA ngibikore? Ucyeneye umugeni niwe wirambagiriza nibyo bizaba.
Iyo witegereje Larga nta nararibonye ifite zo gutanga ibizamini .usanga uwize veternaire abaza abakandida kumwanya wabagronome.bityo kudasobanukirwa agatanga amanota yishakiye. byaba byiza ibizamini babiharira conseil des examens ya mineduc.yo ifite ubunararibonye mugutegura guhagarikira no gukosora ibizamini muburyo butabera. ikindi baba bashaka kugwiza amafaranga kuko uturere dusohora amafaranga menci kubizamini.larga ntibonako baba bahombya leta gukoresha ibindi bizamini kuko habuze abatsinda ibizamini byatanzwe mbere.
Nagirango menyeshe abasomyi ba Kigali Today ko:
1. RALGA ikoresha ibizamini ku bashaka akazi mu Turere yahawe akazi n’utwo Turere, yarangiza ikaba aritwo ishyikiriza raporo y’ibyavuye mu bizamini. Iyo hari abatishimiye ibyavuye mu bizamini byanditse cyangwa mu bitangwa mu buryo bw’ibiganiro, babimenyesha mu nyandiko Akarere mu minsi itarenze 3 y’akazi uhereye igihe amanota yamanikiwe (barabimenyeshwa mbere yo gukora ibizamini), nako kagasaba RALGA gutanga ibisobanuro. Iyo batanyuzwe biyambaza Komisiyo y’Abakozi ba Leta.
2. RALGA irajwe ishinga no gukorera mu mucyo, ikaba itajya izuyaza na rimwe gutanga ibisobanuro isabwa n’Uturere ndetse na Komisiyo y’Abakozi ba Leta. Ndetse kimwe mu bikorwa RALGA yitaho by’umwihariko kikaba ari ugusubiza ibibazo biba byabajijwe.
3. RALGA ikora uko ishoboye ngo ikorane neza n’itangazamakuru mu kuriha amakuru riba rikeneye. Gusa bibaho ko usabwa amakuru aba ahuze mu kanya ayasabiweho kubera izindi nshingano cyangwa se agakenera umwanya wo gushaka amakuru anoze. Ari nabyo byabaye umunyamakuru wa Kigali Today asaba umukozi wa RALGA ushinzwe gukoresha ibizamini mu Turere ibisobanuro ku kibazo kivugwa mu nkuru. Ntabwo rero ari ubushake buke kuko tuzi akamaro ko gutanga amakuru ndetse tunabikangurira abanyamuryango ba RALGA.
Nibyo rwose izi ni tekiniki. Ubu se wambwira ko uwa 1 yaribyabonye 40 mu kwandika abona 29 Mu kuvuga yose aba 69. Ese yagezemo aba ikiragi?
Ralga n’ abafatanyabikorwa (Districts) bayo nibadusobanurire Niba:
1. Hari aho imyanya igenewe
2. Hari imyanya idapiganirwa
3. Ihame ryo gutanga ibizamini ryarahindutse
4. Gutinza ibizamini bikosorwa atariyo ntandaro ya tekiniki