Rulindo: Aba DASSO bashya basabwe kurangwa n’ikinyabupfura

Abinjiye bushya mu rwego rwa DASSO mu Karere ka Rulindo, basabwe kurangwa n’ikinyabupfura kugira ngo basohoze inshingano zo kunganira akarere, bacunga umutekano.

Aba DASSO 22 bashya ni bo, kuri uyu wa 15 Werurwe 2016, barahiriye kwinjira muri uru rwego, biyongera ku bandi 60 basanzwe bunganira Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bagacungira umutekano.

Aba DASSO bo mu Karere ka Rulindo barahiriye kunganira abasanzwe bakora aka kazi.
Aba DASSO bo mu Karere ka Rulindo barahiriye kunganira abasanzwe bakora aka kazi.

Umuhuzabikorwa wa DASSO muri aka karere, Mululu Nkurunziza Rukamata, yabasabye kurangwa n’ikinyabupfura kandi bagakorana neza n’inzego z’umutekano; bityo bagacunga neza umutekano w’abaturage.

Yavuze ko izo mbaraga bungutse zizabafasha by’umwihariko mu gutahura amakuru ku banywa n’abacuruza ibiyobyabwenge kandi ko umusanzu wabo ku bufatanye n’izindi nzego, ugomba kuba igisubizo ku bibazo by’umutekano.

Mugabo Patrice winjiye muri uru rwego, yavuze ko agiye gukoresha imbaraga n’ubumenyi afite mu nyungu z’abaturage, acunga umutekano wabo n’uw’ibyabo.

Aba DASSO basabwe kurangwa n'ikinyabupfura.
Aba DASSO basabwe kurangwa n’ikinyabupfura.

Aba DASSO 22 barahiriye gukorera mu Karere ka Rulindo ni bamwe mu baherutse gusoza amahugurwa y’amezi atatu yaberaga mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari mu Karere ka Rwamagana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka