Ruhango: Ibitaro bya Kinazi nabyo byibasiwe n’umuriro

Nyuma y’aho umuriro umaze iminsi wibasira ibigo by’amashuri, mu gitondo cya tariki 06/06/2013 inkongi y’umuriro yibasiye ibitaro bya Ruhango biri mu murenge wa Kinazi hashya ibikoresho bitandukanye.

Amakuru aturaka mu buyobozi bw’umurenge wa Kinazi, aravuga ko iyi nkongi y’umuriro yaturute ku kibazo cy’amashanyarazi mu gihe ibi bitaro bimaze iminsi mike bitangiye imirimo yabyo.

Ibitaro bya Kinazi biri mu karere ka Ruhango.
Ibitaro bya Kinazi biri mu karere ka Ruhango.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi, Patrick Mutabazi, avuga ko iyi nkongi y’umuriro yahereye mu cyumba cyarimo ibikoresho. Icyakora ngo ntiwakwiriye hose kuko abakozi b’ibi bitaro bawujimije vuba.

Mu bikoresho byahiriye muri iyi nkongi y’umuriro harimo za mudasobwa, intebe zo mu biro, utubati, inkuta z’inyubako zangiritse, n’ibindi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ubushobozi bwo guhagarika inkongi y’umuriro bukomezwe hose
Murakoze

emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

ibi bibazo by’inkongi ntabwo bisanzwe niyompamvu bidakwiye kuba iby’abanturunaka gusa ahubwo bikwiye kuba iby’igihugu murirusange ndetse namahanga bibaye ngombwa

uwamahoro chantal yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

Imana ishimwe ko nta muntu wahasize ubuzima ariko abatechniciens bajye bakora ibyujuje ubuziranenge.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

Mugerageze gushyiraho amafoto agaragaza uko ibitaro bya Kinazi byahiye.

MWEUSI Dinosaure yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

EWS kuberiki itemerako ariyonyirabayazana mungo ibikoreshobyadushizeho TV dividi firigo bishyaburimusi ntahowabariza wavugangonamasinga nibitaro amasinga imabi?rura nitabare turababayepe

umucuzi john yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Ariko ngirango bino bitaro ntago ari ibya kinazi ahubwo n’ibitaro by’akarere ka ruhango byubatse mu murenge wa knzi! Naho ubundi wagirango ruhango ni uwaduterereje umuriro Imana idutabare.

Pitchou yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Mukosore ntabwo ari ibitaro bya Kinazi ahubwo ni ibitaro bya Ruhango n’ubwo byubatse i kinazi.

Manasseh yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

IMANA NIDUTABARE AYA MAKUBA Y’UMURIRO ATWUGARIJE. AMEN

DADI yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka