Ruhango: Ibitaro bya Kinazi nabyo byibasiwe n’umuriro
Nyuma y’aho umuriro umaze iminsi wibasira ibigo by’amashuri, mu gitondo cya tariki 06/06/2013 inkongi y’umuriro yibasiye ibitaro bya Ruhango biri mu murenge wa Kinazi hashya ibikoresho bitandukanye.
Amakuru aturaka mu buyobozi bw’umurenge wa Kinazi, aravuga ko iyi nkongi y’umuriro yaturute ku kibazo cy’amashanyarazi mu gihe ibi bitaro bimaze iminsi mike bitangiye imirimo yabyo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi, Patrick Mutabazi, avuga ko iyi nkongi y’umuriro yahereye mu cyumba cyarimo ibikoresho. Icyakora ngo ntiwakwiriye hose kuko abakozi b’ibi bitaro bawujimije vuba.
Mu bikoresho byahiriye muri iyi nkongi y’umuriro harimo za mudasobwa, intebe zo mu biro, utubati, inkuta z’inyubako zangiritse, n’ibindi.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubushobozi bwo guhagarika inkongi y’umuriro bukomezwe hose
Murakoze
ibi bibazo by’inkongi ntabwo bisanzwe niyompamvu bidakwiye kuba iby’abanturunaka gusa ahubwo bikwiye kuba iby’igihugu murirusange ndetse namahanga bibaye ngombwa
Imana ishimwe ko nta muntu wahasize ubuzima ariko abatechniciens bajye bakora ibyujuje ubuziranenge.
Mugerageze gushyiraho amafoto agaragaza uko ibitaro bya Kinazi byahiye.
EWS kuberiki itemerako ariyonyirabayazana mungo ibikoreshobyadushizeho TV dividi firigo bishyaburimusi ntahowabariza wavugangonamasinga nibitaro amasinga imabi?rura nitabare turababayepe
Ariko ngirango bino bitaro ntago ari ibya kinazi ahubwo n’ibitaro by’akarere ka ruhango byubatse mu murenge wa knzi! Naho ubundi wagirango ruhango ni uwaduterereje umuriro Imana idutabare.
Mukosore ntabwo ari ibitaro bya Kinazi ahubwo ni ibitaro bya Ruhango n’ubwo byubatse i kinazi.
IMANA NIDUTABARE AYA MAKUBA Y’UMURIRO ATWUGARIJE. AMEN