Perezida w’Inteko ya Kenya azitabira “Kwita Izina”

Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ya Kenya mu mutwe wa Sena ategerejwe kugera mu Rwanda tariki 20/06/2013 mu ruzinduko azamaramo iminsi itanu areba iterambere u Rwanda rugezeho mu nzego zinyuranye, akazanitabira imihango yo kwita izina ingagi zo mu birunga tariki 22/06/2013.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda riravuga ko Perezida wa Sena ya Kenya, Ekwee Ethuro, azaba ari kumwe na bagenzi be batandatu mu rugendo bazakorera mu Rwanda, bakazasura ahantu hatandukanye mu Rwanda birebera intera u Rwanda rugezeho.

Perezida wa Sena ya Kenya, Ekwee Ethuro.
Perezida wa Sena ya Kenya, Ekwee Ethuro.

Aba basenateri bo muri Kenya n’intumwa bazaba bayoboye kandi bazanaganira n’abayobozi bakuru mu Rwanda, barimo abayobozi b’Inteko Ishinga amategeko n’abagize Guverinoma bagamije kungurana inama no kunoza ubufatanye ku mpande z’ibihugu byombi.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Niba nabanya Kenya tubanye neze kurusha aba TZ.

kingos yanditse ku itariki ya: 21-06-2013  →  Musubize

Amasomo turayatanga kandi ni nabyo dufite ibyo twerekana!

furaha yanditse ku itariki ya: 20-06-2013  →  Musubize

Naze afate amasomo hanyuma azagenda abwira abanya kenya ibyo yabonye I Rwanda..

Rugwiro yanditse ku itariki ya: 20-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka