Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida wa Tanzania

Perezida Kagame yageze muri Tanzania aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mushya uherutse gutorwa muri iki gihugu, John Pombe Magufuli.

Ku isaha ya saa tatu z’igitondo kuri uyu wa kane tariki 5 Ugushyingo 2015, nibwo yari ageze muri iki gihugu agiye gushyigikira mugenzi we watorewe kuyobora iki gihugu k’igituranyi kinahuriye n’u Rwanda mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Perezida Kagame yari yitabiriye umuhango wo gushyigikira Perezida mushya wa Tanzania.
Perezida Kagame yari yitabiriye umuhango wo gushyigikira Perezida mushya wa Tanzania.

Perezida Kagame yari yifatanyije n’abandi bayobozi b’ibihugu batandukanye muri Afurika nka Yoweri Museveni wa Uganda na Uhuru Kenyata wa Kenya.

Perezida Magufuli uturuka mu ishyaka rya CCM, yatorewe kuri uyu mwanya tariki 29 Ukwakira 2015, nyuma yo gutsinda amatora n’amajwi 58.46%.

Perezida Kagame yifuriza Perezida Magufuli warahiye akazi keza.
Perezida Kagame yifuriza Perezida Magufuli warahiye akazi keza.

Perezida Kagame yaherukaga muri iki gihugu mu kwezi kwa Gatatu, aho yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu yigaga ku muhora wa ruguru no kwiga ku y’indi mishinga yo guteza imbere ubucuruzi muri aka karere.

Muri iyo mishinga harimo iyo koroherereza urujya n’uruza rw’ibicuruzwa biva ku cyambu cya Dar-es-Salam biza Kigali.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Congratulation Dr John Pombe Magufuli for success in charge of President of Republic TANZANIA,I wish you to do as well!

RURANGWA GODWIN JMV yanditse ku itariki ya: 6-11-2015  →  Musubize

Tumwifulize guturana n’abo bahana imbibi, gushyira ikirenge cye mu cya mzee Nyerere, kumenya ko umunyafrika agomba kurwanira Afrika aho atuye n’abo baturanye. Nitugira imana bene wacu bazasubizwa ibyabo.
Lalie Lapleni

Lalie yanditse ku itariki ya: 6-11-2015  →  Musubize

Akarere Ka Eac Dukeneye Umuyobozi Uhuza Abanya Tanzaniya Nabo Mubindi Bihugu By’akarere Utameze Nka Gikwete.Kandi Ndizera Ndashidikanya Ko Magufuri Azabigeraho!

Rwigema Patrick yanditse ku itariki ya: 5-11-2015  →  Musubize

eh eh ko arahiye vuba

Kaneza yanditse ku itariki ya: 5-11-2015  →  Musubize

umuturanyi burya arakomeye iyo agutumiye ugomba kwitabira ubutumire

Mado yanditse ku itariki ya: 5-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka