Perezida Kagame yihanangirije abapfobereje Jenoside kuri BBC

Ubwo yari mu nteko ishinga amategeko kuri uyu wa 14/10/2014, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihanangirije abarwanya ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 20 ishize, ko ibyo bavuga ngo bitera imbaraga aho guca intege Leta ayobora.

Perezida wa Repubulika yavuze ko filimi yiswe: Rwanda: The Untold Story (Rwanda: Amateka ataravuzwe) yasohowe na Televiziyo y’abongereza (BBC) ku itariki ya 01/10/2014, ari ubushinyaguzi, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gusenya ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 20 ishize; akaba yihanangirije abayivuzemo avuga ko nta cyo bazageraho.

Perezida Kagame yavuze ko abarwanya ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 20 ishize, ko ibyo bavuga ngo bitera imbaraga aho guca intege Leta ayobora.
Perezida Kagame yavuze ko abarwanya ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 20 ishize, ko ibyo bavuga ngo bitera imbaraga aho guca intege Leta ayobora.

Yagize ati: “Ababa bibeshya, harimo n’ababaye hano, ngo imyaka bamwe bamaze baharanira inyungu z’igihugu hari aho bagiye, baribeshya nyine; iyo mitego uko tugenda tuyinyuramo, bidutera imbaraga aho kuduca intege;… niba bashaka intambara bazayibona, niba bashaka amahoro nayo bazayabona; ni igihe cyacu twese cyo gukora tugateza imbere igihugu”.

Perezida Kagame yanavuze ko bibabaje kuba muri filimi, BBC yarahinduye ababohoye igihugu abicanyi, naho abicanyi ngo ikaba ari bo yagize abizize Jenoside; kandi ngo bigaragaza akarengane kuba amahanga atarapfobeje Jenoside yakorewe Abayahudi n’izindi, ariko agatesha agaciro iyakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Perezida Kagame avuga ijambo mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki 14/10/2014.
Perezida Kagame avuga ijambo mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki 14/10/2014.

Perezida Kagame yasabye abayobozi ba Sena batowe ndetse n’abandi bayobora inzego zitandukanye basanzweho, kumva ko bose bafite inshingano y’ingenzi yo kurwanira agaciro k’abanyagihugu babo no guharanira inyungu rusange za rubanda, aho kwigwizaho umutungo n’icyubahiro.

Ati: “Umuyobozi iyo adakoreye inyungu z’abaturage b’igihugu cye, agakorera iz’abandi cyangwa ize ku giti cye, niho haturuka ibibazo by’ubukene n’umwiryane”.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame hagati ya Perezida wa Sena Bernard Makuza (ibumoso) na Visi Perezida wa Sena ushinzwe amategeko no gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma Mme Fatu Harelimana.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame hagati ya Perezida wa Sena Bernard Makuza (ibumoso) na Visi Perezida wa Sena ushinzwe amategeko no gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma Mme Fatu Harelimana.

Ngo ntabwo ibibazo byose isi ifite biterwa n’u Rwanda, nk’uko Perezida wa Repubulika yasobanuye ko ahatari intambara hibasiwe n’ibyorezo birimo indwara ya ebola; akaba asaba inzego z’ubuzima n’izishinzwe umutekano mu Rwanda gushyiraho uburyo bwo kwirinda no kwitegura gutabara aho ari ho hose byaba ngombwa.

Ijambo Perezida Kagame yavugiye mu nteko ryakurikiraga indahiro za Bernard Makuza watorewe kuba Perezida wa Sena asimbuye Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo weguye mu kwezi gushize, hamwe na Mme Fatu Harelimana watorewe kuva Visi Perezida wa Sena ushinzwe amategeko no gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma wasimbuye Makuza Bernard kuri uwo mwanya.

Perezida Kagame hamwe n'Abasenateri.
Perezida Kagame hamwe n’Abasenateri.

Perezida wa Sena mushya, Bernard Makuza yijeje ko urwego ayobora rugiye gukomeza kugendera mu cyerekezo cya Leta iyoborwa na Perezida Kagame, rwubahiriza ishingano zo guha uburenganzira Abanyarwanda no guharanira isaranganwa ry’ibyiza by’igihugu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ubundi mbere yo gupfa habanza kurwara,kuremba hanyuma gupfa.FDLR n’abafatanyabikorwa bayo nka BBC nabandi bigize intyoza mu mateka y’U Rwanda,mbagereranya n’indembe kdi yanga imiti muganga ayiha ikagana abapfumu.Murumva igikurikira!!!!!!Uwabaha kuba impfubyi,umupfakazi utagira akana,incike yihamagara ikiyitaba,kajoriti zabasirikari ba FPR bamugaye barwanya jenoside yakorerwaga abatutsi mugihe bo bayikoraga abandi bafana ahari bamenya neza icyo kuvuga.

UkURI yanditse ku itariki ya: 15-10-2014  →  Musubize

Ntangazwa na Mugenzi Youssuf azi neza ubugome bwa GATETE w’i Murambi aho avuka.Ubugome yakoranye Genocide i Kiziguro.Yarangiza ngo hapfuye abantu 200000.Ndababaye cyane.

Gatsibo yanditse ku itariki ya: 15-10-2014  →  Musubize

BBC yatangiye gushinyagura kera ibinyujije kuri BBC Gahuzamiryango,aho umunyamakuru youssouf mugenzi yabaye umuhuza w’interahamwe zisimburana gushinyagurira no gupfobya genocide yakorewe abatutsi;none ubanza yarabonye bidahagije ihitamo gusakaza urwango ifitiye abatutsi kuri BBC TWO!!! amaherezo yayo ni ayahe?irashaka kugera kuki?ninde uri inyuma y’iyi gahunda yo gupfobya no guhakana genocide yakorewe abatutsi?? ese ibyo BBC irimo gukora iramutse ibikoreye abayahudi,imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa mpuntu yaceceka nk’uko icecetse muri ino minsi ?

mfizi yanditse ku itariki ya: 15-10-2014  →  Musubize

erega BBC kuva genocide yakorewe abatuti yahagarikwa na FPR , BBC yigize umuvugizi w’interahamwe zari zivuye mugihugu zimariye abantu ku icumu, ariko nabo barabizi ibi ni nko gusambagurika barakoresha uko bashoboye ngo basibasibe icyasha kiri kunterahamwe ariko ntibizashoboka, amaraso yamatutsi interahamwe zamennye BBC niyo yavuga nticyo byhinduraho, nkunda ko buri uko President avuga ngiro icyo nsigaranye kandi kinyubaka mubuzima bwanjye bwa buri munsi ati Rwandans should know that nobody owes them a thing! ,

sam yanditse ku itariki ya: 15-10-2014  →  Musubize

Birababaje kuba BBc yaragize uruhare mu rugamba rwo guhagarika Genocide yakorewe abayahudi ariyo itinyuka kuyipfobya kuko genocide zose ni zimwe,uwakoze film ya Untold story n’umuyobozi wemeye ko itambutswa kuri BBC bakwiye gusaba imbabazi isi niba biftemo ubumuntu,bitaba ibyo bakajya mu nterahamwe kuko nibo bahuje ingengabitekerezo.

byiringiro yanditse ku itariki ya: 15-10-2014  →  Musubize

Izina ry’iriya film ubwayo riravumye ahubwo ntizagire n’ahandi ivugwa hatari kuri RTLM,kuko ibyo yavuze ni amahonvwa ateye isoni ikiremwa muntu

muhirwa yanditse ku itariki ya: 15-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka