Perezida Kagame muri Guinea arasinya amasezerano arimo ay’ubwikorezi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uri mu gihugu cya Guinea-Conakry guhera tariki 8 Werurwe, ategerejweho kugirana amasezerano na Perezida Alpha Conde wa Guinea; arimo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere.

Uko Guinea Conakry yari yiteguye Perezida Kagame n'ubwuzu bwamwakiranye.
Uko Guinea Conakry yari yiteguye Perezida Kagame n’ubwuzu bwamwakiranye.

Muri uru ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, rugamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi, biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu byombi bashyira umukono ku masezerano agera kuri atanu.

Perezida Paul Kagame na mugenzi we Alpha Conde wa Guinea.
Perezida Paul Kagame na mugenzi we Alpha Conde wa Guinea.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinea-Conakry, Stanislas Kamanzi, atangaza ko mu masezerano ashyirwaho umukono, harimo ajyanye no koroshya urujya n’uruza rw’abaturage b’ibihugu byombi. By’umwihariko, hakazifashishwa sosiyete y’indege y’u Rwanda “RwandAir” .

Perezida kagame yakiranywe ibyishimo byinshi muri Guinea Conakry.
Perezida kagame yakiranywe ibyishimo byinshi muri Guinea Conakry.
Aba baturage ba Guinea bari bategereje kureba Perezida Kagame.
Aba baturage ba Guinea bari bategereje kureba Perezida Kagame.

Ibi byanagarutsweho na Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu ndetse n’itumanaho muri Guinea, Oyé Guilavogui, wemeza ko Sosiyete y’indege y’u Rwanda RwandAir iteganya gufungura ingendo muri icyo gihugu, izoroshya urujya n’uruza rw’abaturage b’ibihugu byombi.

Yagize ati “U Rwanda rwavuguruye ibijyanye n’indege, ubu tugomba kubigiraho byinshi kuva twatangira kureba uko twakongera kubyutsa ikompanyi yacu ya “Air Guinea”. U Rwanda rufite ubunararibonye buzadufasha cyane.”

Perezida Kagame ubwo yari ageze i Conakry, yakiriwe na mugenzi we Alpha Conde.
Perezida Kagame ubwo yari ageze i Conakry, yakiriwe na mugenzi we Alpha Conde.

Andi masezerano ashobora gushyirwaho umukono nk’uko Ambasaderi Kamanzi yabitangaje, ni ajyanye n’imiyoborere myiza, ubuhinzi n’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Uru rugendo rwa mbere Perezida Kagame akoreye muri Guinea ruzafasha by’umwihariko abaturage b’icyo gihugu bagera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 600 kwerekeza muri Afurika y’Iburasizuba, no mu Rwanda by’umwihariko.

Perezida Kagame, ubwo yari amaze kwakirwa na mugenzi we muri Guinea.
Perezida Kagame, ubwo yari amaze kwakirwa na mugenzi we muri Guinea.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ari kumwe na Perezida Kagame muri uru ruzinduko rw'akazi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ari kumwe na Perezida Kagame muri uru ruzinduko rw’akazi.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umuyobozi wacu yishimiwe henshi ku isi rwose , imikorere ye irakwiye, Paul Kagame oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

Nikuze yanditse ku itariki ya: 10-03-2016  →  Musubize

Oya President nakomereze aho adufashe kubana neza namahanga.
Ahubwo ndabona Ginea na Rwanda bizazamukira mumibanire yabyo myiza. mwakoze kuduha ayamakuru araryoshye peee! uziko bwari nkubukwe abaturage ba Guinea berekanyeko badukundira President.

Jp yanditse ku itariki ya: 9-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka