Nyanza: Umuyobozi w’akarere yagize icyo avuga ku nzara yahavuzwe

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yemeye ko amakuru y’inzara yahagaragaye mu minsi ishize yiswe izina rya “Nzamurambaho” ari ukuri.

Yabyemereye itsinda ry’abadepite bakoreye urugendo muri aka karere kuri uyu wa mbere Tariki 18 Mutarama 2016, avuga ko yahagaragaye mu minsi yashize ariko ubu itakihagaragara kuko abaturage bahatuye bejeje ibishyimbo.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah asobanura ko imbuto mbi yateye inzara mu bice bimwe na bimwe by'Akarere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah asobanura ko imbuto mbi yateye inzara mu bice bimwe na bimwe by’Akarere.

Yagize ati “Hari inzara bamwe mu baturage bise “Nzamurambaho” yatewe n’uko abaturage batashoboye guhinga ngo beze cyane nk’uko byari bisanzwe mu bindi bihembwe by’ihinga.”

Yasobanuye ko iyo nzara yatewe no kuteza imyumbati bitewe n’indwara ya Kabore yarwaye mu gihe abahinzi bari biteze umusaruro.
Yavuze ko hari n’urusenda rwahinzwe mu murenge wa Rwabicuma narwo rwapfiriye abahinzi ubusa, mu gihe bari begeranyije ubutaka bagamije kuzabona amafaranga atubutse rukabahombera kubera imbuto mbi.

Yatanze icyizere ko hari ibiganiro biri hagati y’ubuyobozi bw’Akarere n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB), bigamije kugira ngo abaturage mu gihembwe cy’ihinga gitaha bazashakirwe imbuto nziza y’indobanure ishobora kwihanganira uburwayi.

Iyi nzara yiswe yagaragaye mu mirenge yo mu gice cy’amayaga ari yo Ntyazo, Kibirizi, Muyira na Busoro, nk’uko bamwe mu baturage bo muri iyo mirenge babitangaza. Bavuga ko kuyiha iryo zina byatewe n’uko nta cyizre bari bafite ko izahashira.

Mu mpera 2015 ubwo “Nzamurambaho” yari ifite ubukana ikilo cy’ibishyimbo cyari kuri 700Frw mu gihe ubu kigeze 300Frw mu isoko rya Nyanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ibyo ni amateka rwose. Uretse n’iyo nzara muvuga ko atariyo ahubwo ari umusaruro wabonetse ari mucye kubera ihinga riragenze neza bitewe n’ikirere ariko byarakemutse baduahishikariza guhinga mu bishanga,

murunda yanditse ku itariki ya: 20-01-2016  →  Musubize

Yewe yewe nyanza ntimukayigereranye n’ababura uko.babyitwaramo kuko twebwe twakataje m mw’iterambere. Kigalitoday ugaruke tuguhe ibimenyetso bifatika bishingira ku buyobozi bwiza bwadufashije kwikura mu bukene

zitamabakore yanditse ku itariki ya: 19-01-2016  →  Musubize

Erega ibi bibazo.biri hose ariko nawe munyamakuru uzi ko saison A na B itagenze neza. Gusa abaturage bakanguriwe kandi birwanaho bahinga.mu bishanga ku buryo wari.kutwegera tukaguha ubuhamya. Iyo nzara ni.amateka.atakinibukwa

barambe yanditse ku itariki ya: 19-01-2016  →  Musubize

Ngo inzara yarashize yashiriye he? N’ubu ubukene buranuma gusa iyi nzara yitwa "Nzaramba " cyangwa Nzamurambaho" imaze guhosha.

Yvette yanditse ku itariki ya: 19-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka