Nyanza: FPR yirukanye burundu umukozi wayo kubera imyitwarire mibi

Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyanza wirukanye burundu Ntivuguruzwa Augustin bahimbaga “Kagina” wari umukozi uhoraho kubera imyitwarire mibi yamurangaga mu kazi irimo kwivanga mu murimo itamureba, no gukoresha izina ry’uyu muryango mu nyungu ze bwite.

Uyu Ntivuguruzwa yahawe ibaruwa imwirukana ku gicamunsi cyo kuwa gatatu tariki 14/01/2015 ahita anatanga imfunguzo z’ibiro yakoreragamo byari ahahoze icyicaro cy’Intara y’Amajyepfo i Nyanza, nk’uko amakuru yizewe agera kuri Kigali Today abihamya.

Ntivugiruzwa wirukanywe kubera imyitwarire mibi.
Ntivugiruzwa wirukanywe kubera imyitwarire mibi.

Aya makuru yahamijwe mu buryo budasubirwaho na Perezida w’umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyanza, Murenzi Abdallah ubwo yavuganaga na Kigali Today.

Yagize ati “Ayo makuru mumbajije y’uko uwari umukozi uhoraho wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyanza yirukanwe burundu niyo ahubwo ndibaza uburyo mumenyemo ayo makuru”.

Abazwa icyo uyu mukozi uhoraho w’umuryango wa FPR-Inkotanyi yaba yazize, Murenzi yasubije ko yazize ikibazo cy’imyitwarire mibi irimo kuba yivangaga mu kazi katamureba akanakoresha izina ry’uyu muryango mu nyungu ze no mu bikorwa biwusebya.

Perezida w'umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyanza yemeza ko Ntivuguruzwa yirukanywe ku mirimo ye.
Perezida w’umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyanza yemeza ko Ntivuguruzwa yirukanywe ku mirimo ye.

Perezida wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyanza yirinze kugira byinshi avuga ariko ahamiriza umunyamakuru wa Kigali Today ko uwari umukozi uhoraho w’uyu muryango mu Karere ka Nyanza yirukanwe mu buryo bwa burundu kuri uwo mwanya w’akazi.

Ku murongo wa telefoni ye igendanwa, Kagina nawe yabwiye Kigali Today ko yamaze kwirukanwa ndetse akaba yanashyikirijwe ibaruwa imusezerera burundu ku mwanya w’umukozi uhoraho w’umuryango wa FPR-Inkotanyi.

Mu magambo ye bwite yagize ati “Impamvu zashingiweho nirukanwa njye sinzemera” ubundi ntiyagira ikindi kirebana n’iyirukanwa rye yongeye gutangaza.

Ntivugiruzwa avuga ko impamvu zashingiweho yirukanwa atazemera.
Ntivugiruzwa avuga ko impamvu zashingiweho yirukanwa atazemera.

Ntivugiruzwa Augustin bita Kagina yamenyekanye cyane ubwo yari Umukangurambaga (encadreur) w’urubyiruko mu Karere ka Gisagara ndetse no mu Karere ka Nyanza. Yari azwi cyane mu bikorwa byinshi nko gushyushya aho urubyiruko ruteraniye mu itorero ry’igihugu n’ahandi habera inama.

Uyu mwanya w’umukozi uhoraho wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyanza awirukanweho yari awumazeho imyaka 10, ariko muri iyi minsi yari n’umunyeshuri urangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’Amategeko ( Faculty of Law) muri INILAK, ishami rya Nyanza akaba yari na perezida w’umuryango w’abanyeshuri baho witwa INILAKSU.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 22 )

igendere musaza
ntiwatubereye ikigwari

kiki yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

NIYO ndumva muziranye cyane ariko icyo nzi ni uko yaramaze kuba umunyamafuti nanjye ndamuzi namumenye muri 2007

William yanditse ku itariki ya: 17-01-2015  →  Musubize

Ndagirango nibarize abantu nka NGENDAHAYO Elysé ukeka ko RPF ihubuka,ko yakoresha umuntu imyaka 10 ntabyiza n’imihigo yesheje
kugiti cyange ndashimira RPF/INKOTANYI na Kagina wayifashije kugera kubyo yagezeho mu myaka icumi mu karere ka nyanza igihe yari umukozi wayo uhoraho.
bimwe mubyo NGENDAHAYO Elysé atabona bigaragaza kutumvikana kwihariye kuri hagatiye na Kagina. nkaho amusebya kubijyanye n’amashuri ngo ntakwiye kujya imbere y’abantu.
NB: uzabaze abagize amahirwe yo kuganira nawe.

niwe yanditse ku itariki ya: 17-01-2015  →  Musubize

Mbega kagina!!!sinarimuzi ark comments mbonye ndumiwe.uziko yari impyisi nezaga

jey yanditse ku itariki ya: 17-01-2015  →  Musubize

nimwivugire ubamba isi ntakurura!

kagina yanditse ku itariki ya: 16-01-2015  →  Musubize

ntako atagize! kuko uyu mugabo yateje imbere aho yakoreye hose murebe iyo za mugusa,nyanza! kandi byose yabikoranaga ishyaka! naho ubundi ibipinga byo ntibyabura!

rukundo yanditse ku itariki ya: 16-01-2015  →  Musubize

"Niba utaravuzwe, si ibicuma bagucaga,ahubwo ni ibanga bakugiriraga, bizeye ko uzihana.Baba baguhaye. Jali, ukiyongereraho Butamwa na Ngenda."
Iyi ndirimbo yarikwiriye kubera isomo ba Kagina bose,dore ko banaboneka henshi mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi.
Icyakora Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza agira ubugingo! Gukoresha Kagina ni ukwikorera umusaraba uremereye cyane.Niyigendere ajye kwirira ibyo yasaruye aho atabibye yitwaje umwanya yariyicayemo yashyizwemo na FPR.
Baramurwajije biratinda ariko yanga kumva.Bigera aho bibonwa n’umuhisi n’umugenzi.Nta kindi cyari gisigaye uretse kumushyira hanze kuko ariho akwiriye kandi yibonamo kurusha umwanya yariyicayemo.Nagende asize umugani i Nyanza!

Kwihangana Pat yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

ihangane urubyiruko twagukundaga cyane!

rucogoza yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

nimwivugire sha iguye ntayitayigera ihembe! gusa mushyiraho coments zisenya muba mwirengagije ibikorwa bye byiza yakoreye abanye nyanza na gikonko ubuse twibagirwe igikorwa cyo kuremera abakene 31 b’akagali ka gikonko! abaturage ba ntyazo,katarara etc.....! nziko yakoze byinshi byiza kandi abikore igihugu! sha n’intugane bwira icumuye 7 kandi natwe twese ntawe uri shyashya! imana ikomeze ibane nawe hamwe n’umuryango we!

kondorukara rasta yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

Ahwiii!!FPR rwose yakoze kwirukana uyu mugabo kuko yari yaragize RPF nk’akarima ke kandi tuzi ko itajya yihanganira abantu nk’aba bashaka kwishyira hejuru kandi abavunwe no kubohora iki gihugu usanga batishyira hejuru!i Nyanza ntawavugaga,abayobozi bari barahabutse gusa rwose RPF yakoze!Uyu Kagina avuka ahitwa i Gikonko ariko yategekaga ko ibirori byose bibaye biyakirira mu kabari ke utanywereye iwe agafatwa nk’utari umunyamuryango kandi tuzi ko umuryango ari uw’abanyarwanda bose nta n’umwe uhejwe.Ahubwo bamukoreho iperereza ku mutungo we kuko yanyanganyije benshi!!!

Johnson yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

Toujours kuri Kagina.Ni umushyushyarugamba rero koko kandi nawe ibyo yakoze mu cyari Butare ntaho bitaniye n,ibyointerahamwe zakoze mu gihe cya gnocide kuko uretse kwica no kwicisha abantu yagambaniye abantu mu buryo bwishi bunyuranye bagirirwa nabi nko gufungirzwa ubusa, kwirukanihsa abantu ku mirirmo, iterabwoba rishingiye kuri uzi icyo ndicyO. Sinzi niba Kagina ashobora gusubiza amaso inyuma akikorera bilan y’ibikorwa bye bityo akaba yasaba imbabazi urwango yasaruye muri ako kazi. Ni shitani igenda mu muhanda. Ariko azabibazwa sinon azasigira umurage mubi abamukomokaho. Imana ikomeze ijye imbere FPR ishishoze yitandukanye n,abagizi ba nabi bayihishemo. Hari n’abandi beshi kandi bazwi bakora nkuko.

NGENDAHAYO Elysé yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

toujours KURI KAGINA. Sa formation initiale ntibimwemerera. Ubundi Kagina yize i Save muri ETI ububaji, ntabwo rero akwiye gukora akazi nkako amazemo imyaka 10 ngo arakorera FPR. Yagombaga kujya mu ibarizo akikorera akazi ke kandi wenda ko yari kugakora neza.
Ikindi ni uko FPR yazanye ibintu biranga koko iyicaburezi, ari nabyo bitumye politique y’Urwanda y’ireme ry’uburezi yarashubije inyuma uburezi. Nka Kagina par exemple numvise numvise ko ngo yiga muri INILAK, mwakabyaramwe, umuntu nka Kagina nkurikije uko muzi ntakwiye kwiga ishuri rikuru kuko d’abord quotient intellectuel ye ntibimwemerera, ikindi sa formation initiale ni orientée muri technique ku buryo rwose bitera kwibaza bagage azakura muri INILAK bikayoberana. Nibirebuire ibya KAGINA, ubundi koko akazi ke ko gushyushya urugamba muri animation mu gihe cy,amatorero yagashobora ariko ibindi byo kuyobora abantu ntabushobozi cg ubwenge abifitiye. Abantu nakwe ubundi bagiye bifashishwa no mu gihe cya genocide bakaba aribo bakangurira anbandi kwica.

NGENDAHAYO Elysé yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka