Nyabihu:Abatuye mu midugudu ngo byababereye imbarutso yo kugera ku bikorwa remezo vuba

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyabihu batuye mu midugudu bavuga ko gutura mu midugudu ari byatumye babasha kugera ku bikorwa remezo ku buryo bworoshye kandi bwihuse.

Umwe mu basaza batuye mu Mudugudu wa Gasiza mu Murenge wa Rambura twaganiriye avuga ko gutura mu mudugudu byatumye babasha kugera ku mihanda ku buryo bwihuse ngo kandi babonye n’amashanyarazi mu buryo bworoshye.

Abatuye mu Midugudu ya Kijote mu Bigogwe ngo babashije kugezwaho ibikorwa remezo nk'imihanda n'amashanyarazi mu buryo bworoshye.
Abatuye mu Midugudu ya Kijote mu Bigogwe ngo babashije kugezwaho ibikorwa remezo nk’imihanda n’amashanyarazi mu buryo bworoshye.

Ati “Abadatuye ku midugudu kubona amazi n’amashanyarazi biragoye kandi ababonye amashanyarazi ni bake,mu gihe abatuye ku mudugudu abatarayabonye ari bake cyane.”

Yongeraho ko gutura ku mudugudu bijijura umuntu akamenya amakuru kuko aba aganira n’abantu benshi, anahura na benshi kuruta uko yaguma mu bwigunge.

Kayitankore Damien na Nyiraguhirwa Suzana bamwe mu bubakiwe amazu muri uyu mudugudu bavuga ko bishimiye umusaruro wo kuba mu midugudu.

Ngo begerejwe ibikorwa remezo nk’amazi n’imihanda ku buryo gutura mu midugudu ari kimwe mu byiza basanga Leta y’u Rwanda yaragiye ikorera abaturage bayo.

Abo mu Mudugudu wa Bikingi wubatswe na Croix Rouge na bo bemeza ko bagejejweho amazi n'imihanda mu buryo bworoshye.
Abo mu Mudugudu wa Bikingi wubatswe na Croix Rouge na bo bemeza ko bagejejweho amazi n’imihanda mu buryo bworoshye.

Umukozi Ushinzwe Igenamigambi mu Karere ka Nyabihu, Uwizeyimana Emmanuel, we avuga ko muri uyu mwaka ushize w’imihigo hubatswe imidugudu y’ikitegererezo bita “IDP model Villages” itanu ikaba yaranamaze kugezwamo imihanda, amashanyarazi n’amazi.

Iyo midigududu ni Bikingi muri Bigogwe, Kazirankara mu Murenge wa Shyira, Gasura mu Murenge wa Jomba, Muremure wo mu Murenge wa Rurembo ndetse no mu Murenge wa Mukamira bateganya kubakamo amazu 200 “Green Village” ahitwa muri Kabyaza.

Ikigamijwe ngo akaba ari ukunoza imiturire mu Karere ka Nyabihu kuko ari kimwe mu bibazo aka karere gakunze kugira.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka