Ngoma: Amata y’ihene arahenze cyane kurusha ay’inka

Nyuma yuko baboneye akamaro k’amata y’ihene n’abayonyeho bagatanga ubuhamya bw’uko yabakuye kure bagiye gupfa kubera intungamubiri nyinshi agira, byatumye ayo mata ahenda.

Ihene zirenga 300 zitanga umukamo zatanzwe mu murenge wa Murama na Rukira n’umushinga wa HEIFER, nizo zatumye aya mata aboneka ana tangira no kugurishwa.

Mugihe litiro y’amata y’inka igura 200 Rwf amata y’ihene ku bazoroye zitanga umukamo bayagurishaga umushinga Partners in Health yabaguriraga litro imwe amafaranga ibihumbi bibiri.

Ihene zikamwa litiro enye ku munsi zavuye muri Afurika y'Epfo.
Ihene zikamwa litiro enye ku munsi zavuye muri Afurika y’Epfo.

Ihene imwe itanga umukamo ishobora gukamwa litro hagti y’enye n’eshehatu. Izo hene za kijyambere zatanzwe zikuwe muri Afurika y’Epfo, aho ihene imwe yageze mu Rwanda iahagze amafaranga ibihumbi 400.

Umwe mu bahawe izi hene witwa Vestine, ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, mu buhamya bwe bwanatumye benshi bamenya akamaro kaya mata y’ ihene kuko bari bamuzi yavuze ko yavuye ku basirikari batatu b’umubiri akagera kubasirikari 1.019 kubera ayo mata.

Vestine nyuma yo kunwa amata y' ihene asigaranye abasirikare batatu b' umubiri,ubu ngo yumva akomeye kandi ngo abasirikare yari afite bikubye inshuro 100.
Vestine nyuma yo kunwa amata y’ ihene asigaranye abasirikare batatu b’ umubiri,ubu ngo yumva akomeye kandi ngo abasirikare yari afite bikubye inshuro 100.

Yagize ati: “Njyewe mu byukuri nari napfuye kuko iyo ntabona amata y’izi hene simba nkiriho. Narayanyoye none reba uko ngana ntiwamenya ko nigeze gusigara kubasirikari batatu b’umubiri”.

N’ubwo kugera ubu aho umushinga wabaguriraga aya mata y’ihene wahagaze, nabwo ayo mata yihagazeho kuko byibuze kuba mu giturage agura kimwe n’ayinka kandi mbere barayanenaga bitanga icyizere ko azahenda kurusha ayinka.

Kubera kubona ibyiza by’aya mata usanga usanga umwana wayo (ishashi) uhenze cyane kurusha izindi hene. Zimwe mu zo bamaze kugurisha ngo bazigurishaga ibihumbi ijana buri imwe.

Umushinga watanze izi hene wa HEIFER, uvuga ko ushaka gushyiraho ikaragiro ry’aya mata n’uruganda rukora fromage.

Ubuyobozi bw’umurenge n’abahanga mu byamatungo muri aka karere, bemeza ko ubuzima bw’abahawe izi nka bwahindutse bwiza, dore ko bari biganjemo ababana na virus itera SIDA.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze cyane.ndifuza isekurume n’inyagazi 3 kuri izo hene z’umukamo 0788635998.

Mujawase J.d’Arc yanditse ku itariki ya: 21-06-2023  →  Musubize

Mwiriwe ,mwadufasha mukaduhuza nabo bantu bafite izo hene ko twifuzaga kuzorora mudufashije mwaduha numero zabo

Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 4-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka