Musanze: Brig.Gen. Hodari asanga abashyiraho imisatsi ya kizungu barataye umuco

Brig. Gen. Hodari Johnson uyobora ingabo za brigade 305 zikorera mu turere twa Musanze n’igice cya Burera aganira n’urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa 04 Kamena 2015 yavuze ko umutekano uhera ku bintu bisanzwe by’ubuzima bwa buri munsi nko kwimakaza umuco wawe aho gusamira hejuru umuco w’abazungu.

Mu nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Musanze, atanga urugero rw’imisatsi ya kizungu, abakobwa, abagore ndetse na bamwe mu basore bashyiraho babyita ubusirimu, Brig.Gen Hodari avuga ko bifite ingaruka ku buzima bwabo kuko ibyuma bajyamo bahindura imisatsi ngo bitera kanseri buhoro buhoro hakiyongeraho n’amafaranga atari make batakaza.

Urubyiruko mu Karere ka Musanze rurasabwa kurangwa n'imyitwarire myiza yo umuco gakondo aho gushidukira iby'abazungu.
Urubyiruko mu Karere ka Musanze rurasabwa kurangwa n’imyitwarire myiza yo umuco gakondo aho gushidukira iby’abazungu.

Yagize ati “Nimureba bya byuma mujyamo bitera kanseri kandi ngo twagize dute? twasirimutse. Bwa mbere, wishe ubuzima bwabwe, icyakabiri waguze urupfu.”

Akomeza avuga ko umusatsi usanzwe ari mwiza ugereranyije n’uwa kizungu kuko abafite umusatsi wa kizungu usanga isuku yo ku mutwe ibagora babuze amahoro bajombamo uduti duto “cure-dents” kubera umwanda.

Mu biganiro akunda kugirana n’abantu batandukanye, Brig. Gen. Hodari akunda kwifashisha abo baganira mu ngero atanga bakagira icyo babwira bagenzi babo.

IP Mujawamariya Sauda ufite umusatsi usanzwe bakunda kwita “naturel” mu ndimi z’amahanga ahagurutse yasobanuriye urubyiruko ibyiza byawo agira ati “Gutya biradufasha mu kazi, urabyuka ugakaraba umubiri wose no mu mutwe uba uri free (nta kikubangamiye). Uziritse umutwe uba uziritse umutwe nyine.”

Brig. Gen Hodari yereka urubyiruko ukuntu umusatsi usanzwe (naturel) ari mwiza.
Brig. Gen Hodari yereka urubyiruko ukuntu umusatsi usanzwe (naturel) ari mwiza.

Brig.Gen. Hodari yakomeje ababwira ko umutekano n’iterambere ubundi biba bigomba gushingira ku muco.

Ati “Niba mushaka ko dutere imbere twese nk’umuryango, twese nk’Abanyarwanda twubakira kuri cya kintu natangiyeho mvuga (umuco) ni cyo kizatuma dutera imbere, ni cyo kizatuma tugira imbaraga, ni cyo kizatuma twubahwa nta gaciro twishakamo buri munsi.”

Urubyiruko rwitabiriye inama rusange y’inama y’igihugu y’urubyiruko rwashimye impanuro yabagejejeho rumusaba kubasura mu mirenge yabo akabaganiriza, yabijeje ko azabikora.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

wowe ngo ni gashayija jya utanga I itekerezo mukinyabupfura ubanze utekereza neza naho ubundi urahubuka kandi nibyo bitarimo ubwenge

lg yanditse ku itariki ya: 17-09-2019  →  Musubize

ubundi mu kinyarwanda baravuga ngo ukuri kuraryana,naho muri Biblia mu gitabo cy’imigani hakavuga ngo uhannye umupfapfa aba yihamagariye ibitutsi.naho mu gitabo cy’umubwiriza 7:29 hati Imana yaremye umuntu utunganye ariko abantu bishakiye ibihimbano byinshi. hari ibyo dukora tuvomye ahandi ariko ukabona ko byari bikenewe nubundi nkiyo muvuga ngo imyenda twambara,muba mwigiza nkana kuko nizo nkanda bambaraga kera byagaragazaga ko bafite icyifuzo cyo guhisha ubwambure nuko ubushobozi bubikora bwari buke. naho ab’ubu ntibambarira kwikwiza ahubwo nibibakwiye barabishwanyura ngo bakunde bambare ubusa. ikindi nuko ab’iki gihe batita kukumenya ingaruka zizanwa n’ibyaduka bidakorewe ubushishozi nyamara hari ibiba intandaro yo kononekara n’urupfu rugakurikira. mu migani 18:15 haravuga hati umutima w’umunyabwenge wemera kwigishwa kandi ugutwi kw’abahanga gushaka ubumenyi.

evariste yanditse ku itariki ya: 3-09-2019  →  Musubize

Ariko abantu barasetsa.Uyu musirikare yatandukiriwe. Iriya myenda yambaye yazanywe n’abazungu bitabaye ibyo aba yambaye inyonga cyangwa inkanda cyangwa isbahure cyangwa ibindi bya cyera. Ubu se nta colgate akoresha? ubu se uwamuha parfum yayanga? Birababaje ko bivuzwe n’umuyobozi. Nta bwenge mbonye aho. Nakore inshingano ze za gisirikare naho ibindi abyihorere si ibye. Cyangwa niba ashaka kuba umusivili ashake demobilization.

gashayija yanditse ku itariki ya: 8-04-2019  →  Musubize

Ndabinginze muzigishe n’ibijyanye n’imyambarire

Muyombano yanditse ku itariki ya: 6-02-2019  →  Musubize

Uyu mu Afande aranshimishije Cyaaaaaaaane.Imana Imuhe Umugisha!

bienvenue yanditse ku itariki ya: 6-06-2015  →  Musubize

Mwese mubura icyo bita inyurabwenge.Gusesagura c bishatse kuvuga iki?none c uyabitse yakumarira iki?kandi ntimukirengagizw ko nabakoze umushinga wa salon nabo bashaka kunguka.
Mujye mureba ibyanyu mureke ibyabandi niba ushaka imisatsi uyishyireho nurwara cancel uzagura imiti uruganda rwunguke nupfa abacuruza isanduka bazunguka

undoyeneza yanditse ku itariki ya: 6-06-2015  →  Musubize

ikibi sugupfa bakaguhamba ikibi nugupfa mubitekerezo umuntu akumva ko kuba mwiza arugushyiraho imisatsi yavuye kumushimwa cg umwongereza ibyo nugupfa uhagaze kandi nibyo bibi naho kuvuga ngo ntibimureba nukwibeshya kuko umuyobozi abereyeho kuvuga ibitagenda ibibi kandi nibi birimo

ndengerab yanditse ku itariki ya: 8-05-2019  →  Musubize

ruru ibyo uvuga nukuri!! ntago umuco wa kera ukitugenga muri byose. imisatsi ibaye ariyo kibazo gusa icyo cyakemuka!! ariko noneho tuvuze imisatsi twaba twirengagije byinshi kd bibabaje kurushaho. gusa nanone ugera aho kujya mu byuma we n’ikibazo kuko biramwangiza nah’ubundi umwanda wo hari nufite naturel kd utayogamo buri munsi!!

roro yanditse ku itariki ya: 5-06-2015  →  Musubize

Ibyo afande yavuzebyose nukuripe biriyabyuma bitera canseli yo mumutwe.

Focus yanditse ku itariki ya: 5-06-2015  →  Musubize

Imisatsi itari naturel siyo iteye ikibazo kurusha ibindi mu gutakara kw’umuco! Muhere ku myitwarire y’ababyeyi bamwe b’iki gihe batakigira urugero batanga ku bo bakuriye.

Katia yanditse ku itariki ya: 5-06-2015  →  Musubize

Nibyo rwose Afande ibyo wavuze ni ukuri 100 ku 100, isesagura riri hanze aha riteye ubwoba kandi mu muco nyarwanda dukwiye kurangwa no gukoresha neza ibyo dufite, amahanga akaza kutureberaho. Ubundi ibintu bya naturel ni byiza cyaneeeeee!!!!

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 5-06-2015  →  Musubize

cancer yo mu mitsati ibaho?

OLIVE yanditse ku itariki ya: 5-06-2015  →  Musubize

Afande rwose guta umuco ntaho bihuriye no gushyiraho imisatsi kuko ejo no kwambara ubwo uzabyita guta umuco kuko kera batambaraga

ruru yanditse ku itariki ya: 5-06-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka