Minisitiri w’Intebe yayoboye umuhango wo kunamira Intwari z’Igihugu (Amafoto + Video)

Ahagana saa yine z’igitondo kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2024, Abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, bunamiye Intwari z’Igihugu ku Gicumbi cy’Intwari i Remera hafi ya Sitade Amahoro.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uri muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, akaba yaritabiriye Amasengesho arimo Umukuru w’icyo Gihugu, Joe Biden, ndetse akazayobora Ihuriro ry’Abanyarwanda bari hirya no hino ku Isi ryiswe Rwanda Day.

Nyuma y’uko Abayobozi bakuru bunamiye Intwari z’Igihugu, Minisitiri w’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yayoboye igikorwa cyo gushyira indabo ku mva n’ibimenyetso by’Intwari z’Igihugu, igikorwa cyakozwe n’imiryango y’Intwari.

Ku Gicumbi cy’Intwari i Remera hashyinguwe Imanzi(urwego rwa mbere) Fred Gisa Rwigema, wabayeho mu myaka ya 1957-1990, hamwe n’Intwari yo mu rwego rwa kabiri rwitwa Imena, Agatha Uwiringiyimana (1953-1994).

Intwari y’Imena, Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre (1991-1959) we yatabarijwe (yashyinguwe) i Mwima mu Karere ka Nyanza aho yari atuye.

Intwari y’Imena, Michel Rwagasana (1927-1963) bivugwa ko yajyanywe mu cyari Perefegitura ya Ruhengeri ari kumwe n’abandi, arasirwa ahitwa Nyakiriba munsi y’umusozi wa Nyamagumba, ahita ajugunywa mu cyobo rusange ngo cyari cyaracukuwe mu irimbi riri kuri uwo musozi wa Nyamagumba.

Intwari y’Imena, Félicité Niyitegeka (1934-1994) wakoreraga Ikigo cya Diyosezi ya Nyundo ku Gisenyi cyitwa Centre Saint Pierre, akaba ari cyo yiciwemo muri 1994 azira guhisha Abatutsi bahigwaga, yajyanywe gushyingurwa mu irimbi ryo ku Gisenyi.

Ni mu gihe bamwe mu bana b’i Nyange banze kwitandukanya babisabwe n’abacengezi mu 1997, bashyinguwe mu rwibutso rwabo ku ishuri bigagaho riri mu Karere ka Ngororero.

Reba ibindi muri iyi Video:

Amafoto: Eric Ruzindana

Video: Salomo George

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka