Minisitiri Mushikiwabo mu Budage kureshya abashoramari

Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mme Louise Mushikiwabo, ari mu Budage, kuva tariki 27 Ukwakira 2015 mu ruzinduko rw’akazi.

Akigera i Berlin mu Budage, Ministiri Mushikiwabo yatangaje ku rubuga rwa twitter, ko ateganya kugirana ibiganiro ku ngingo zitandukanye na mugenzi we muri icyo gihugu, Frank Walter Steinmeier.

Aha Minisitiri Mushikiwabo, kuri uyu wa 28 Ukwakira 205 i Berlin, aganira n'abagore bari mu buyobozi mu Budage ku ngingo zirebana n'impinduka mu mibereho myiza n'ubukungu by'u Rwanda.
Aha Minisitiri Mushikiwabo, kuri uyu wa 28 Ukwakira 205 i Berlin, aganira n’abagore bari mu buyobozi mu Budage ku ngingo zirebana n’impinduka mu mibereho myiza n’ubukungu by’u Rwanda.

Yagize ati "Ndahura na mugenzi wanjye ndetse n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abagore bari mu buyobozi, abashakashatsi; turaganira ibirebana n’umutekano ku isi".

Yavuze kandi ko agenzwa no kuganira n’abashoramari, bashobora kuza gukorera mu Rwanda.

Abadagekazi bari mu myanya y'ubuyobozi bari bamuteze amatwi batuje.
Abadagekazi bari mu myanya y’ubuyobozi bari bamuteze amatwi batuje.

Umubano w’u Rwanda n’Ubudage ni uwa kera, ndetse ntawabura kuvuga ko ari cyo gihugu cya mbere mu Burayi cyabanje gukorana n’u Rwanda , kuko ari cyo cyarukoronije kuva mu kinyejana cya 19.

Minisitiri Mushikiwabo na mugenzi we w'Ubudage banagiranye ikiganiro n'abanyamakuru.
Minisitiri Mushikiwabo na mugenzi we w’Ubudage banagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka