Minisitiri Kaboneka yasabye abatowe kumva ababatoye

Minisitiri Kaboneka Francis yabwiye abayobozi bashya b’Umujyi wa Kigali ko intwaro yo kubafasha kugera ku nshingano bahawe ari ukumva ababatoye.

Izi mpanuro yazibahaye nyuma y’amatora y’abayobozi b’umujyi wa Kigali yabaye kuri uyu wa 29 Gashyantare 2016, aho hatowe biro y’Inama Njyana y’uyu mujyi ndetse na Komite nyobozi yawo, ikuriwe na Mukaruliza Monique ari we wabaye umuyobozi w’umujyi wa Kigali.

Abayobozi banyuranye bari bitabiriye iki gikorwa
Abayobozi banyuranye bari bitabiriye iki gikorwa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, akaba yahaye impanuro zinyuranye aba bayobozi bashya.

Yagize ati “Intwaro ya mbere ni ugukorera hamwe nk’itsinda mukirinda gusobanya, iya kabiri ni ukumva abaturage ari bo babatoye, mugafata umwanya muto mu biro kugira ngo umwanya mwinshi muwuhe abaturage mubasanze iwabo, naho iya gatatu ni ugushyira imbere inyungu z’umuturage kurusha izanyu”.

Mayor Mukaruliza avuga ko agiye kwita ku ishyirwa mu bikorwa ry'igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Kigali
Mayor Mukaruliza avuga ko agiye kwita ku ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali

Akomeza avuga ko iyo bategereye abaturage ari bwo bavuga ko babaheruka babatora bityo kubayobora bigatangira kubagora bagatangira no kubatakariza ikizere kandi ari bo babishyiriyeho.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Mukaruliza Monique, yavuze ko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kiri mu byo azitaho mbere y’ibindi.

Yagize ati “Tuzihutira gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali ku bufatanye n’izindi nzego z’ubuyobozi n’abawutuye bityo uzagere aho umera nk’uko iki gishushanye giteye, ibi bikazadusaba kureba inyungu rusange kurusha iz’umuntu ku giti cye”.

Mukaruliza ashyikirizwa inyandiko zikubiyemo inshingano z'akazi agiye gutangira.
Mukaruliza ashyikirizwa inyandiko zikubiyemo inshingano z’akazi agiye gutangira.

Ibindi bibazo iyi komite nyobozi ngo izitaho ni ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage birimo iby’urubyiruko rudafite akazi rushakirwe icyo gukora ndetse no gukemura ikibazo gikomeye cy’abana bo mu muhanda bagaragara hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Komite nyobozi yatowe igizwe na Mukaruliza Monique, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Busabizwa Parfait, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere na Kazayire Judith ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Abayobozi bose batowe bakaba bahise barahirira imbere y’urukiko ko bazuzuza ishingano bahawe ari na ko gutangira imirimo mishya kuko bahise banakora ihererekanyabubasha hagati yabo n’abo basimbuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka