Karongi: 70% bonyine ni bo bitabira Itorero

Urubyiruko rugomba kujya ku rugerero mu Karere ka Karongi rukomeje kugararagaza ubushake buke mu kwitabira ibikorwa biba biteganyijwe.

Mukasine Denyse, umwe mu bo twasanze ku rugerero mu Kagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera mu gikorwa cyo kubarura abaturage bakorana n’ibigo by’imari ndetse no kubakangurira kubyitabira, avuga ko abenshi batabyitaho.

Bamwe mu bo twasanze mu gikorwa cyo kubarura abaturage bakorana n'ibigo by'imari mu Kagari ka Kibirizi Umurenge wa Rubengera bagaya bagenzi babo batitabira urugerero nta yindi mpamvu bafite
Bamwe mu bo twasanze mu gikorwa cyo kubarura abaturage bakorana n’ibigo by’imari mu Kagari ka Kibirizi Umurenge wa Rubengera bagaya bagenzi babo batitabira urugerero nta yindi mpamvu bafite

Mukasine yagize ati ”Nubwo hari abafite ibibazo nk’abatsinzwe bagasubira gusibira n’ibindi, hari benshi bataza kubera ubushake buke, bagakwiye kumva ko ibyo twiyemeje twahigiye tugomba kubirangiza.”

Mukasine Denyse umwe mu bari ku rugerero asanga abenshi batitabira babiterwa n'ubushake buke
Mukasine Denyse umwe mu bari ku rugerero asanga abenshi batitabira babiterwa n’ubushake buke

Nasim Christian, intore yo ku ruhembe rw’iburyo (uyoboye iryo tsinda cyangwa Isibo) mu Nkomezabigwi zo mu Kagari ka Kibirizi, avuga ko kuva batangira urugerero bamaze gukora ibikorwa bitandukanye birimo gutunganya umuhanda, gukangurira abaturage kwirinda indwara zitandukanye n’ibindi.

Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’intore mu Karere ka Karongi, Ndagijimana Jean Damascene, avuga ko nubwo abantu benshi usanga batabizi nta wakagaragaje ubushake buke mu kwitabira urugerero areba aho u Rwanda rugeze kandi rubikesha ahanini ubwitange bw’Abanyarwanda.

Ndagijimana J. Damascene ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'itorero mu Karere ka Karongi yibutsa ko urugerero ari itegeko
Ndagijimana J. Damascene ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’itorero mu Karere ka Karongi yibutsa ko urugerero ari itegeko

Ndagijimana avuga ko nubwo nta mibare ihamye afite, kugeza ubu urubyiruko rwitabira ibikorwa by’urugerero rubarirwa hagati ya 65 na 70% by’abakagombye kwitabira, mu Mirenge 13 igize Karongi. Iya Gishyita na Twumba ngo ikaba ari yo ifite ubwitabire bwinshi, mu gihe uwa Rubengera ari wo uza inyuma.

Uru rubyiruko rwatangiye urugerero ku wa 27 Mutarama 2016, aho rukora ibikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga imibereho myiza y’abaturage n’iterambere, bikaba biteganyijwe ko ibi bikorwa bizamara amezi atandatu.

Uru rubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi 1884 bo mu Karere ka Karongi barangije amashuri yisumbuye, bahereye mu itorero ry’inkomezabigwi ryabateguriraga gutumwa ku rugerero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka