Karongi: 70% bonyine ni bo bitabira Itorero
Urubyiruko rugomba kujya ku rugerero mu Karere ka Karongi rukomeje kugararagaza ubushake buke mu kwitabira ibikorwa biba biteganyijwe.
Mukasine Denyse, umwe mu bo twasanze ku rugerero mu Kagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera mu gikorwa cyo kubarura abaturage bakorana n’ibigo by’imari ndetse no kubakangurira kubyitabira, avuga ko abenshi batabyitaho.

Mukasine yagize ati ”Nubwo hari abafite ibibazo nk’abatsinzwe bagasubira gusibira n’ibindi, hari benshi bataza kubera ubushake buke, bagakwiye kumva ko ibyo twiyemeje twahigiye tugomba kubirangiza.”

Nasim Christian, intore yo ku ruhembe rw’iburyo (uyoboye iryo tsinda cyangwa Isibo) mu Nkomezabigwi zo mu Kagari ka Kibirizi, avuga ko kuva batangira urugerero bamaze gukora ibikorwa bitandukanye birimo gutunganya umuhanda, gukangurira abaturage kwirinda indwara zitandukanye n’ibindi.
Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’intore mu Karere ka Karongi, Ndagijimana Jean Damascene, avuga ko nubwo abantu benshi usanga batabizi nta wakagaragaje ubushake buke mu kwitabira urugerero areba aho u Rwanda rugeze kandi rubikesha ahanini ubwitange bw’Abanyarwanda.

Ndagijimana avuga ko nubwo nta mibare ihamye afite, kugeza ubu urubyiruko rwitabira ibikorwa by’urugerero rubarirwa hagati ya 65 na 70% by’abakagombye kwitabira, mu Mirenge 13 igize Karongi. Iya Gishyita na Twumba ngo ikaba ari yo ifite ubwitabire bwinshi, mu gihe uwa Rubengera ari wo uza inyuma.
Uru rubyiruko rwatangiye urugerero ku wa 27 Mutarama 2016, aho rukora ibikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga imibereho myiza y’abaturage n’iterambere, bikaba biteganyijwe ko ibi bikorwa bizamara amezi atandatu.
Uru rubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi 1884 bo mu Karere ka Karongi barangije amashuri yisumbuye, bahereye mu itorero ry’inkomezabigwi ryabateguriraga gutumwa ku rugerero.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|