Iterabwoba ntabwo rishingiye kuri Coran- Sheikh Muhoza Issa

Urubyiruko 80 rw’abanyeshuri b’Abayisilamu bari mu biruhuko bahuguwe ku ndangagaciro za Islam zibarinda uwabashora mu bikorwa bihungabanya amahoro.

Umwe mu bayisilamu bo mu Rwanda aherutse gufatwa akekwaho ibikorwa byo kujyana urubyiruko rw’Abayisilamu mu mutwe w’iterabwoba uharanira Leta ya Kiyisilamu ukorera muri Syria (ISIS).

Uru rubyiruko ngo rwafashe ingamba zo kwirinda uwariwe wese wabashuka abashora mu bikorwa byangiriza amahoro kuko ngo bihabanye na Islam
Uru rubyiruko ngo rwafashe ingamba zo kwirinda uwariwe wese wabashuka abashora mu bikorwa byangiriza amahoro kuko ngo bihabanye na Islam

Aya mahugurwa bayahawe n’umuryango Education Health and Economy (E.H.E) ku bufatanye n’umuryango wa Islam mu Rwanda.

Nyuma y’aya mahugurwa uru rubyiruko rwatangaje ko nta muntu warushora mu bikorwa bibi bihungabanya amahoro, kuko ruzi neza ko indangagaciro za Isilamu zitemera umuntu uhungabanya umutekano yica umuntu.

Uwingeneye Afisa yasobanuye ati ”Intumwa y’Imana Muhamed yatubwiye ko umuntu ari inzu Imana yiyubakiye igashyira ku isi. Abakora ibikorwa by’iterabwoba bitwaje ko ari Abayisilamu ni ubujiji, kuko ntabwo umuntu w’Umuyisilamu w’ukuri yafata umuntu ngo amwice.”

Uwingeneye Afisa asanga gukora iterabwoba ari ubujiji bwo kutamenya Islam icyo ari cyo
Uwingeneye Afisa asanga gukora iterabwoba ari ubujiji bwo kutamenya Islam icyo ari cyo

Uru rubyiruko rukomeza ruvuga ko igitabo gitagatifu cya korowani gisaba umuyisiramu kubanira mugenzi we neza no gutanga amahoro.

Nsabimana Juma, witabiriye aya mahugurwa avuga ko arushijeho kumenya ukuri, gutanga amahoro no kuyaharanira birinda uwabashora mu bikorwa byo kuyahungabanya.

Ati "Twebwe nk’urubyiruko mu myanzuro twafashe ni uko nta wakwishora mu bikorwa by’iterabwoba kuko bihabanye n’icyo Islam itwigisha gukora. Bariya bakora iterabwoba ni ubujiji kuko ntabwo ari byo Imana idushakaho.”

Sheikh Muhoza Issa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango E.H.E wateye inkunga aya mahugurwa, avuga ko nyuma yo kubona hari bamwe mu bayisilamu mu Rwanda batangiye kwishora mu bikorwa bibi bibasebya bikakanasebya idini ya Isilamu, bahisemo guhugura urubyiruko kugira ngo rumenye ukuri birinde uwabashuka abashora mu bikorwa bibi bihungabanya amahoro.

Sheikh Muhoza Issa asanga iyo ibikorwa nkabiriya by'iterabwoba ari ibya Islam nta wagakwiye guturikiriza igisasu mu musigiti yica bagenzi be
Sheikh Muhoza Issa asanga iyo ibikorwa nkabiriya by’iterabwoba ari ibya Islam nta wagakwiye guturikiriza igisasu mu musigiti yica bagenzi be

Ati "Iterabwoba ntabwo rishingiye kuri Korowani (Coran) twemera. Kuko niba koko aharanira inyungu za Islam, kuki agenda mu musigiti akiturikirizaho igisasu akica bagenzi be b’Abayisilamu? Ibyo babikora ari ubujiji cyangwa izindi nyungu abifitemo.”

Uretse amahugurwa ku ndangagaciro z’umuco w’amahoro, uru rubyiruko rwanigishijwe kwirinda ibiyobyabwenge n’icyorezo cya SIDA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

EHE komerezaho waje ukenewe

BIGIRIMANA djibril yanditse ku itariki ya: 31-01-2016  →  Musubize

Nukuri Peee!!! Islamu ntaho ihuriye niterabwoba kuko Abantu bakunze gukoresha Islamu nkizina kugirango baharabike idini ikindi nge mbonamo urujijo iriya mitwe ibyo ikora ko bihabanye nubuislamu Aho ntibyaba nkabimwe byabacengezi biyita ingabo za Yesu.

Ally Nuru yanditse ku itariki ya: 31-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka