Inkuba yishe umuntu, amazu 11 n’Akagari bisenywa n’imvura

Imvura irimo umuyaga n’inkuba yahitanye umuntu, isenya amazu 11 y’abaturage n’ibiro bya kamwe mu tugari two mu Karere ka Karongi.

Iyi mvura yaguye ku mugoroba wo kuwa 11 Werurwe 2016 mu ma saa kumi n’imwe yibasiye cyane Umurenge wa Gishyita n’uwa Twumba yo muri ako karere.

Igisenge cy'Akagari ka Ngoma Umurenge wa Gishyita mu Karere ka karongi cyatwawe n'umuyaga n'urukuta rugwa hasi
Igisenge cy’Akagari ka Ngoma Umurenge wa Gishyita mu Karere ka karongi cyatwawe n’umuyaga n’urukuta rugwa hasi

Mukashema Drocelle, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, yadutangaje ko byaturutse ku kuba iyiomvura yari irimo umuyaga ukabije.

Yagize ati ”Imvura yaguye yari irimo umuyaga udasanzwe, aho umuyaga watwaye ibiro by’Akagari ka Ngoma muri Gishyita ndetse n’igipande kimwe kigwa hasi."

Avuga ko yasenye kandi amazu y’abaturage 10 mu tugari twa Kigarama, Ngoma na Cyanya ikanasenya urusengero rwa ADEPR rwa Cyanya.

Mukashema avuga ko ubu abaturage basenyewe n’iyi mvura babaye bashakiwe bagenzi babo babacumbikira, ubu bakaba bamaze kuvugana na Minisitiri wa Minisiteri ishinzwe gucyura Impunzi no gukumira Ibiza (MIDIMAR) aho bagiye kurebera hamwe ubufasha babaha.

Uretse aya mazu 10 yasenywe n’umuyaga, hari n’indi yo mu Murenge wa Bwishyura urukuta rwayo rwaguye nyuma yo guhirikwa n’igice cy’umusozi cyatengutse kubera imvura.

Yari imvura ivanzemo umuyaga mwinshi
Yari imvura ivanzemo umuyaga mwinshi

Mu Murenge wa Twumba, Akagari ka Gitabura, ho ubwo iyi mvura yagwaga, inkuba yakubise umugabo witwa Hategekimana Casmir ahita apfa.

Abasenyewe babaye bacumbikishirijwe mu baturanyi
Abasenyewe babaye bacumbikishirijwe mu baturanyi

Mu butumwa yatanze, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yasabye abaturage kwirinda ibintu byose bazi kandi babwiwe bizirana n’inkuba mu gihe imvura irimo kugwa.

Yanasabye abubaka kunoza uburyo bw’imyubakire aho yagaragaje ko ahenshi umuyaga ugenda utwara ibisenge, ari uko biba bitaziritse neza. Kugeza ubu agaciro k’ibyangijwe ntikaramenyekana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka