Imvura idasanzwe yasenyeye imiryango 12 yangiza n’imyaka

Imiryango 12 iranyagirwa nyuma yo gusenyerwa n’imvura ivanze n’umuyaga n’urubura hakangirika n’imyaka ku mugoroba wo ku wa26 Gashyantare 2016, iyo miryango ikaba isaba ubufasha.

Iyo mvura yibasiye imidugudu itatu Bwiza,Kiyovu na Nyarusange yo mu kagari ka Nyabikokora Umurenge wa Kirehe ahangiritse inzu12 imirima y’intoki, isambura n’ibyumba bitatu mu rwunge rw’amashuri Peysannat L,yangiza n’imirima y’amasaka mu murenge wa Mahama ndetse na zimwe mu nzu z’impunzi i Mahama zirasambuka.

Habayeho gukizwa n'amaguru
Habayeho gukizwa n’amaguru

Abahuye n’ibyo biza twaganiriye bavuga ko n’ubwo abaturanyi babacumbikiye babayeho nabi kuko ibikoresho byo munzu n’amabati byangiritse bagasaba ubufasha.

Imirima myinshi y'intoki yangiritse
Imirima myinshi y’intoki yangiritse

Kankesha aho twamusanze ku muturanyi agira ati “Nari mu gikoni nsohotse mbona amazi atemba ari menshi nibaza aho aturuka ndebye inzu nsanga igisenge cyagurutse kare, ibice by’amabati twabisanze mu nturusu yivanze n’ay’abandi bibanza kutugora kuyavangura,nawe amaso araguha turababaye cyane dukeneye ubufasha”.

Mu muhango wo gutora ubuyobozi bw'akarere umuyaga n'imvura ntibyoroheye ahategurirwaga ibirori
Mu muhango wo gutora ubuyobozi bw’akarere umuyaga n’imvura ntibyoroheye ahategurirwaga ibirori

Mukandayisabye wo mu mudugudu wa Nyarusange, igisenge cy’inzu ye cyaragurutse kirenga inzu eshatu z’abaturage bagisanga mu kabande. Agira ati “Imvura yakubye twari duhishije turarura tugitangira kurya tubona unzu ihindutse ikirangarira dushingira hamwe twaraye duhagaze ibintu biranyagirwa birangirika bikomeye”.

Mu rwunge rw'amashuri Paysannat L ibyumba bitatu byagurutse n'ibindi byagurutse mu munsi ishize biba bitandatu
Mu rwunge rw’amashuri Paysannat L ibyumba bitatu byagurutse n’ibindi byagurutse mu munsi ishize biba bitandatu

Akomeza agira ati“ Twagiye gushaka igisenge aho cyari cyaguye nko muri metero 200 kuko cyarenze inzu 3 z’abaturanyi turobanura utubati tukiri tuzima abaturanyi bampa umuganda tudukikiza ikirari cy’inka inka ubu twazisohoye niho tubaye ducumbitse Leta iturwanyeho byadufasha tubayeho nabi”.

Bababajwe n'uko amabati yangiritse ku buryo atasubizwa ku nzu
Bababajwe n’uko amabati yangiritse ku buryo atasubizwa ku nzu

Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yadutangarije ko akarere gategereje MIDIMAR ngo ibe yatanga ubufasha kuko akarere nta ngengo y’imari y’ibiza kagira babimenyesheje Minisiteri ibishinzwe avuga ko ubufasha buzatangwa buzabageraho.

Abanyeshuri batatu bakomeretse bidakanganye
Abanyeshuri batatu bakomeretse bidakanganye

Yasabye abaturage gushyiraho ingamba zo kurwanya ibiza bazirika inzu, batera n’ibiti bigabanya umuvuduko w’umuyaga; abaturage na bo bakabacumbikira mu gihe hategerejwe ubufasha.

Ntawukuriryayo Frederick, umuvugizi wa MIDIMAR yavuze ko hari gutegurwa icyakorwa. Ati “Akarere ni ko kegereye ba baturage kandi ni abako, haribazwa niba akarere hari icyo kabafasha gusa ikibazo twakimenye hari n’abakozi ba Minisiteri baje muri icyo kibazo no mu nkambi hari icyabayeyo, ubufasha buratangwa."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka